Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya ZEKARIYA 4 usenga kandi uciy

? ZEKARIYA 4

[2]arambaza ati “Ubonye iki?”Ndamusubiza nti “Ndarebye mbona igitereko cy’itabaza cy’izahabu cyose, kandi mbonye n’urwabya rwacyo ruteretse hejuru yacyo, mbona n’amatabaza arindwi yo kuri cyo. Kandi ayo matabaza ari hejuru yacyo yose, itabaza ryose ryari rifite imiheha irindwi.

[3]Kandi impande zombi hari imyelayo ibiri, umwe wari iburyo bw’urwabya, undi wari ibumoso bwarwo.”

[6]Aransubiza ati “Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati ‘Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

[7]“Wa musozi munini we, wiyita iki? Imbere ya Zerubabeli uzaba ikibaya. Azazana n’ibuye risumba ayandi, barangurure bati ‘Nirihabwe umugisha! Nirihabwe umugisha!’ ”

[9]“Amaboko ya Zerubabeli ni yo yashyizeho urufatiro rw’iyi nzu, kandi amaboko ye ni yo azayuzuza, maze muzamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wabantumyeho.

Si k’ubw’imbaraga zacu, ni ku bwa Mwuka w’Imana.

1️⃣IYEREKWA RY’AMATABAZA N’IBITI BIBIRI BY’IMYELAYO (1-7)

?Muri uru rwabya ni ho amatabaza yo mu buturo bwera akura amavuta kugira ngo akomeze gutanga urumuri ruhoraho. Bityo kuri bariya bantu bejeshejwe amavuta ni ho bahagaze imbere y’Imana ni ho haturuka umucyo w’Imana mu kuzura kwawo ndetse n’urukundo n’imbaraga bigahabwa ubwoko bw’Imana, kugira ngo bubashe kugeza umucyo n’ibyishimo no guhemburwa ku bandi. Abantu bakungahazwa muri ubwo buryo bagomba gukungahaza abandi ubutunzi bw’urukundo rw’Imana. AnA 554.2

➡️ Ibivuye mu buntu bw’Imana, bikishingikiriza ubuntu bwayo, Imana ntiyabura kubisohoza.Wibyiherera, geza nawe uwo mucyo ku bandi bumve uko Uwiteka agira neza.

2️⃣DUKENEYE AMAVUTA (11-14)

?Dusomye Matayo 25:1-13, Amavuta abakobwa batanu b’ abanyabwenge bitwaje niyo ari kuvugwa muri Zekariya.

?Niba nta kuri kuba muri twe, tuba tutarakiriye aya mavuta… *amavuta ashyirwa mu nzabya zabiteguriwe* .

_Ayo mavuta, ni Umwuka Muziranenge mu mutima ukoreshwa n’urukundo kandi ukeza ubugingo_ “. (4BC 1179.6)

*Tugomba gushikama ku byo Imana yita ukuri, n’ubwo isi yose yaba ibirwanya*. (Manuscript 140, 1901).

?Amavuta asa na zahabu (um 12) ahagarariye ubuntu bw’Imana butuma amatara y’abizera ahora yaka. Adahari imbaraga z’umwijima zakwigarurira abantu bose.

⚠Ese itara ryawe riri kumurikira isi cg ryarazimye?

?MANA DUHE KWAKIRA MWUKA WAWE?

Wicogora Mugenzi

2 thoughts on “ZEKARIYA 4: UWITEKA AKIRISHA UMWUKA WERA, ATARI ABANYAMABOKO”
  1. Amena. Uwiteka tubashishe kwakira Umwuka Wawe Wera kugira ngo utubashishe gukomera muri uru rugrndo.

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *