Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya Amosi 6 usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 16 Kamena 2024

? AMOSI 6
[1] Bazabona ishyano ab’i Siyoni bataye umuruho, n’abo mu misozi y’i Samariya biraye, abakomeye b’ubwoko buri imbere mu yandi moko, abo inzu ya Isirayeli bisunga!
[3] Mwa bashyira kure umunsi w’amakuba, mukigiza bugufi intebe y’urugomo,
[7] Ni cyo gituma bazajyanwa ari imbohe, bari mu mbohe zibanza kujyanwa, kandi ibyishimo byo kwinezeza by’abinanurira hejuru y’amagodora bizashiraho.
[8] Uwiteka Imana yarirahiye, ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga iti”Nanga urunuka ubwibone bwa Yakobo kandi nanga n’amanyumba ye, ni cyo gituma nzahara umurwa n’ibiwurimo byose.
[11] Dore Uwiteka ni we utegeka, azaca inzu nini ibyuho n’inzu nto azayisenya.
[13] Yemwe abishimira ikitagira umumaro mukabaza muti ‘Ese imbaraga zacu si zo zaduhaye gukomera?

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Kumvira bizana umugisha ariko kutumvira bizana umuvumo. Ubwoko bw’Imana bwakomeje kwanga inama z’Imana ku buryo nta cyari gukurikiraho kitari ibihano. Ese se uyu munsi wumvira inama z’Imana? Ibi byanditswe kugira ngo bitubere akabarore.

1️⃣ KWANGA IMIBURO
?Amosi nk’umuhanuzi wari wikoreye umutwaro wo kuburira ubwoko bw’Imana, yakiranutse ku nshingano ye yo kuburira abendaga guhanwa. Iyo umuburo utanzwe burya urubanza ruba ruvuye ku ntumwa rukajya ku batumweho. Abisirayeli batakobwe kuba abayoboke b’Uhoraho.
✳️ “Abisirayeli baciye umurunga wabahuzaga n’ibintu byose bibazahura kandi bikabahesha agaciro, maze bahinduka imbata z’ibishuko mu buryo bworoshye. Igihe ibihindizo by’ubugingo byari bishenywe, abo basengaga ibigirwamana bari barayobejwe nta bihindizo byo kubakingira icyaha byari bihari bityo birundurira mu bibi umutima w’umuntu urarikira.” AnA 257.2
⚠️Ibi byariho kiriya n’uyu munsi biriho. Dukanguke tuve mu rungabangabo.

2️⃣ IBIHANO KU BATUMVIRA
? “Ariko dore ngiye kubahagurukiriza ubwoko, yemwe ab’inzu ya Isirayeli mwe, ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga, kandi bazabababaza uhereye aharasukira i Hamati ukageza ku kagezi ko mu Araba.” Amosi 6:14.
⚠️ ” Urukundo Imana yakundaga Isirayeli yari yarayobye ni rwo rwatumye Imana yemera ko Abasiriya bahana Isirayeli . Impuhwe Imana yagiriye abari bafite intege nke mu mico mbonera ni rwo rwatumye ihagurutsa Yehu akica inkozi y’ibibi Yezebeli ndetse n’ab’inzu ya Ahabu bose. Na none kandi kubw’ubuntu bwayo, abatambyi ba Bali na Ashitoreti baje kwigizwayo kandi ibicaniro byabo bya gipagani birasenywa. Imana mu bwenge bwayo yaboneraga ibintu kure ko igihe ibigeragezo bikuweho, abantu bamwe bazareka imigenzo ya gipagani maze amaso yabo bakayahanga mu ijuru, kandi iyi ni yo mpamvu yemeye ko ibyago by’urudaca byajyaga bibageraho. Ibihano yabahanishaga byacubywaga n’imbabazi zayo; kandi ubwo umugambi wayo wabaga ugezweho, Imana yahinduraga ibihe mu rwego rwo kugirira neza ababaga baramenye kuyishaka.” AnA 232.2
➡️ Bumwe mu buryo Imana ikoresha ngo igarure abo ikunda ni ugukoresha ibihano. “Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane.” Ibyah 3:19.

? MANA USHIMIRWE UBURYO BUTANDUKANYE UKORESHA UTWIGARURIRA. TURINDE KURUHANYA NAWE. DUHE KWIHANA BY’UKURI.

Wicogora Mugenzi

One thought on “AMOSI 6: ISHYANO KU BWOKO BW’IMANA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *