Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 47 cya EZEKIYELI, usenga kandi uciye bugufi.

? EZEKIYELI 47
[2] Maze ansohorera mu nzira y’irembo ryerekeye ikasikazi, anzengurukana mu nzira iri hanze, angeza ku irembo ry’inyuma aherekeye iburasirazuba. Ndebye mbona amazi atemba, anyura mu ruhande rw’iburyo.
[3] Uwo muntu agana iburasirazuba, afite umugozi mu ntoki wo kugeresha agera mikono igihumbi, anyuza muri ayo mazi, amazi angera mu bugombambari.
[6] Maze arambwira ati”Mwana w’umuntu, mbese ibyo urabibonye?” Arangarura angeza ku nkombe y’umugezi.
[7] Amaze kungarura, mbona ku nkombe y’umugezi hari ibiti byinshi cyane mu mpande zombi.
[10] Abarobyi bazahagarara ku nkombe zawo, uhereye muri Enigedi ukageza muri Enegulayimu hazaba aho kwanika inshundura. Uzabamo amafi y’amoko atari amwe nk’amafi yo mu nyanja, kandi azaba ari menshi cyane.

[11] Ariko ibyondo by’isayo byaho n’ibishanga byaho ntabwo bizabonezwa, bizatabwa bibe ah’umunyu.
[12] Ku nkombe z’uwo mugezi, mu mpande zombi hazamera igiti cyose cyera ibiribwa, ibibabi byabyo ntabwo bizuma, n’amatunda yabyo ntabwo azabura. Bizajya byera uko ukwezi gutashye, kuko amazi yaho ava mu buturo bwera. Amatunda yabyo azaba ibyokurya, na byo ibibabi byabyo bibe umuti uvura.”

[22] Maze muzakigabanishe ubufindo kibe gakondo yanyu, mwe n’abanyamahanga babarimo bakabyarira abana muri mwe, bazabamerera nk’ababyawe n’Abisirayeli. Bazaherwa gakondo hamwe namwe mu miryango ya Isirayeli.
[23] Umuryango umunyamahanga azaba arimo, abe ari wo aherwamo gakondo. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

?Ukundwa n’Imana, gir’umunsi w’umunezero. Igice cy’uyu munsi kiranejeje cyane kirmo amagambo agaragaza neza ko amazi ava mu rusengero ataguma hamwe nk’ikiyaga, ahubwo atemba akagera muri Araba. Mbese aya mazi yaba yarakugezeho? Ibaze nanjye nibaze.

1️⃣ AMAZI ATEMBA AVA MU RUSENGERO
?Nuko angarura ku muryango w’urusengero, ndebye mbona amazi atemba ava munsi y’irebe ryarwo aherekeye iburasirazuba, kuko urusengero rwari rwerekeye iburasirazuba. Nuko ayo mazi atemba ava iburyo bwarwo, ikusi h’igicaniro. (Ezekiyeli 47:1)
Adamu na Eva batandukanyijwe n’isoko y’ubugingo kubw’icyaha kandi cyajyaga gutuma bahita bapfa uwo mwanya. Nyamara, hakurikijwe umugambi Imana yari yarateganyije mbere yo kuremwa kw’isi (1 Petero 1:20,21), “Ishami”, (Zakariya 6:12,13), Imana mwana, yaraje yitambika hagati yabo n’ubutabera bw’Imana ashyira iteme hejuru y’umworera maze azitira atyo imbaraga z’urupfu.

⏯️ Intumwa Yohana abigaragaza neza mu butumwa bwe yanditse (Yohana 7:37;39) Nuko ku munsi uheruka w’iyo minsi mikuru, ari wo munsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati”Umuntu nagira inyota aze aho ndi anywe. Unyizera, imigezi y’amazi y’ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk’uko ibyanditswe bivuga.” Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa, ariko ubwo Umwuka yari ataraza kuko Yesu yari atarahabwa ubwiza bwe.

2️⃣ AGAKIZA KAGERA KU BANYAMAHANGA

?Maze arambwira ati”Aya mazi atemba agana iburasirazuba, azagera no muri Araba kandi agere no mu nyanja, nagera mu nyanja, amazi yo muri yo azakira.
(Ezekiyeli 47:8)

♦️ Aya mazi atemba akagera no muri Araba, umusamariya kazi yaba umugabo wo kubihamya ubwo yabwiraga Yesu igihe yibwira ga ko atahabwa amazi n’Umukiza abitewe nuko uko Abayuda banenaga Abasamariya. Yesu aramusubiza ati”Iyaba wari uzi impano y’Imana, ukamenya n’ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye na we akaguha amazi y’ubugingo.”
(Yohana 4:10;9)

♦️ « Icyo umuntu ashobora gukora ngo yibonere agakiza ni ukwitaba iri rarika. ‘ushaka wese naze ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.’» Ubutumwa Bwatoranijwe ( Messages Choisis P. 403 ) Kandi twibuke ko ijambo agakiza ridasobanura gusa imbabazi z’ibyaha, ahubwo risobanura na none imbaraga yo kubaha, ndetse n’ijuru – gutsindishirizwa, kwezwa no guhabwa ubwiza.
Dusanga Kristo dute ? Ni gute dufata amazi y’ubugingo ? Imana « ishaka kutwinjiza mu mushyikirano na yo ; kubw’uwo mushyikirano, tubashishwa gusenga no kwiga byimbitse ukuri ko mu ijambo ryayo ; na none umutima wacu uzagaburirwa kandi uhemburwe n’isoko y’ubugingo.» Imibereho Ihebuje ( Une vie Meilleure P. 134)

⚠️ Abaroma 11 Pawulo agaragaza neza uburyo agakiza kageze mu banyamahanga kandi agaragaza neza ko Ubwo ifu y’umuganura ari iyera, n’irobe na ryo ni ko riri, kandi ubwo igishyitsi ari icyera n’amashami na yo ni ko ari. (Abaroma 11:16) ikizima cyose kiri mu mazi, ayo uwo mugezi utemberamo yose kizabaho. Hazabamo n’amafi menshi cyane, kuko amazi y’aho ya mazi azagera azaba meza, ikizima cyose kiri aho uwo mugezi ugeze kikabaho. (Ezekiyeli 47:9)

? IMANA Y’AMAHORO; TUBASHISHE KWIVOMERA KU MAZI AMARA INYOTA?

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *