Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 45 cya EZEKIYELI uciye bugufi kandi mu mwuka w’isengesho.

? EZEKIYELI 45
[1] ‘Maze kandi igihe muzagabanisha igihugu ubufindo mo gakondo, muzature Uwiteka ho ituro ryererejwe umugabane wera w’igihugu, uburebure bwawo buzabe ubw’imbingo ibihumbi makumyabiri n’eshanu, n’ubugari bwawo ibihumbi cumi: uzabe uwera mu ngabano zawo zose.
[4] Uwo ni umugabane wera w’igihugu, uzabe uw’abatambyi bakorera mu buturo bwera, begera Uwiteka bakamukorera, kandi ni ho bazubaka amazu yabo, kandi habe n’ahantu hera h’ubuturo bwera.
[9] ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Birahagije, mwa Abami ba Isirayeli mwe. Nimureke kugira urugomo no kunyaga, mugire imanza zitabera no gukiranuka, mukize ubwoko bwanjye amakoro arenze urugero. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
[10] ‘Mugire iminzani itunganye na efa itunganye, n’incuro y’intango itunganye.
[21] ‘Mu kwezi kwa mbere, ku munsi wa cumi n’ine w’uko kwezi muzagire Pasika, ibe ibirori by’iminsi irindwi, imitsima idasembuwe abe ari yo iribwa.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iri yerekwa Ezekiyeli yabonye ibyagombaga kubaho igihe Abisirayeli bari kuba bavuye mu bunyage. Dufite Imana yita ku bera bayo.

1️⃣ KUGABANA IGIHUGU
?Nk’uko Mose yahawe amabwiriza y’uko Abisirayeli bari kugabana igihugu cy’i Kanani, uko niko Ezekiyeli yeretswe uko Abisirayeli bagombaga kugabana igihugu cyabo gishya bavuye mu bunyage. Twibuke ko iki gihugu gishya ari ishusho ya Yerusalemu nshya Imana yateguriye abera bayo. Kuzaburayo ni igihombo cy’iteka ryose.

✳️ “Hazaba Ururembo rwa Yerusalemu Nshya, Umurwa Mukuru w’isi y’ubwiza izaba yagizwe nshya … ‘Nzanezererwa i Yerusalemu nishimire abantu banjye.’ …Muri uwo Murwa w’Imana nta joro rizabayo. Nta n’uzakenera kuruhuka. Ntawe uzananizwa no gukora ibyo Imana ishaka cyangwa ngo acogozwe no kuramya izina ryayo. Tuzahorana amahumbezi y’igitondo gihoraho. … Abacunguwe bazagendagenda buri munsi mu mucyo w’ubwiza utagira icyokere cy’izuba.” II 650.1 – II 650.2

2️⃣ ANDI MABWIRIZA
? “Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Birahagije, mwa Bami ba Isirayeli mwe. Nimureke kugira urugomo no kunyaga, mugire imanza zitabera no gukiranuka, mukize ubwoko bwanjye amakoro arenze urugero. Mugire iminzani itunganye na efa itunganye, n’incuro y’intango itunganye.” Ezek 45:10, 9
➡️ Ni umugambi w’Imana ko abantu bayo baba abera kuri buri ngingo yose. Inshuro nyinshi abitirirwa izina ry’Imana bananiwe gukiranuka. Birababaje kuba mu bitirirwa izina ry’Imana hagaragara ibyaha nk’ibyo mu batazi Imana. Imana iti: “Birahagije!” Ibibi byakozwe birahagije. Uyu munsi dukwiriye guhindukira tukabaho duhesha Imana ikuzo.
⚠️ “Ariko ‘kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege,’ kugira ngo umuntu abashe kungwa n’Imana. Binyuze mu byo Kristo yakoze, umuntu abasha kongera kungwa n’Umuremyi we. Umutima we ugomba kugirwa mushya n’ubuntu bw’Imana; agomba kugira imibereho mishya ikomoka mu ijuru. Uku guhinduka ni ko kwitwa kubyarwa ubwa kabiri, uko Yesu avuga ati: ‘utabyawe ubwa kabiri ntabasha kubona ubwami bw’Imana.'” II 462.1

? MANA DUHE KUBAHO IMIBEREHO INESHA ICYAHA MAZE TUZABANE MURI YERUSALEMU NSHYA. ?

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *