Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 34 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.

? YEREMIYA 34

[1]Ijambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka, igihe Nebukadinezari umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose, n’ibihugu byose by’abami bo mu isi byategekwaga na we, n’amoko yose byarwanyaga i Yerusalemu n’imidugudu yaho yose riti
[2] “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Genda ubwire Sedekiya umwami w’u Buyuda uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Dore nzatanga uyu murwa mu maboko y’umwami w’i Babuloni, azawutwika
[3] kandi ntuzamuva mu maboko, ni ukuri uzafatwa kandi uzashyirwa mu maboko ye. Amaso yawe azarebana n’ay’umwami w’i Babuloni kandi muzavugana muhanganye, kandi uzajya n’i Babuloni.
[4] Nyamara wumve ijambo ry’Uwiteka yewe Sedekiya mwami w’u Buyuda, uku ni ko Uwiteka akuvugaho ngo:
[5]ntuzicwa n’inkota uzapfa neza. kandi uko bosereje imibavu ba sogokuruza abami bakubanjirije, ni ko nawe bazakosereza bakuririre bati “Ayii Nyagasani!” Iryo jambo ni jye urivuze.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.
[6]Nuko umuhanuzi Yeremiya abwira Sedekiya umwami w’u Buyuda ayo magambo yose bari i Yerusalemu,
[7]igihe ingabo z’umwami w’i Babuloni zarwanyaga i Yerusalemu, n’imidugudu y’u Buyuda yose yari yasigaye y’i Lakishi na Azeka, kuko ari yo yari yasigaye yo mu midugudu y’ibihome y’i Buyuda.

Ukundwa n’Imana, Gira Munsi w’umunezero. Ese ni iyihe mpamvu yaguteye gukorera Imana? Uri uw’umudendezo cyangwa uri imbata? Uramutse wiyemeje gusubira mu buretwa, genda wenyine wigira abo ujyanayo.

1️⃣NTUZICWA N’INKOTA UZAPFA NEZA

?Nta jambo Imana ivuga ngo rihere, nk’uko yatumye kuri Sedekiya koko niko byagenze bagose Yerusalemu barahagerereza, ariko kuko uwakoreye Imana itazamuhana mu byago no mu makuba, yamuhaye isezerano riboneka ku murongo wa 5 ngo:”ntuzicwa n’inkota uzapfa neza. Kandi uko bosereje imibavu ba sogokuruza abami bakubanjirije, ni ko nawe bazakosereza bakuririre bati “Ayii Nyagasani!” Iryo jambo ni jye urivuze.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

❇️Ushobora kuba utazi icyo Uwiteka yakuvuzeho. Ariko waba ukizi cg utakizi, yo ntijya yibagirwa kandi ibizi neza ko ariyo gakiza kacu. Iyo ivuze ngo baho ubaho kandi iravuga bikaba yategeka bigakomera .

?Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Andika uti ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.’ ” Umwuka na we aravuga ati “Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye.” (Ibyah 14:13)
⏯️Byaba ari byiza gupfira mu nzu y’imbohe wihannye aho gupfira mu byaha uri ibwami. Hitamo ugihumeka.

2️⃣BASABWE KUREKA UBURETWA

? Babonye amakuru ko kugotwa k’umugi wabo gushobora kwigizwayo, bafashe icyemezo cyo kugarura imbata zikabakorera. Kandi ubundi nta Muyuda wagombaga kurenza imyaka 7 mu buretwa. Ibi bintu byababaje Imana cyane.(Yer 34:13-16)
➡️Kristu yaraducunguye, umwizeye wese agira ubushobozi bwo kuba umwana w’Imana (Yohana 1:12), ndetse duhinduka n’abaragwa b’ubwami bw’Imana (Abaroma 8:17).
⏯️Nyamara umuntu abirengaho akanga kumwizera akigumira mu bubata. Yewe hari n’ababaturwa nyuma y’igihe bagacogora bakabusubiramo. Ariko bibabaza kurushaho Imana iyo hari abasubije abana bayo mu bubata bw’icyaha na satani. Irinde kugira uwo uyobya inzira, bareke bahitemo ukuri. Nawe ukwigisha ibitandukanye n’icyo Bibiliya ivuga, inyigisho ze zigendere kure.
⏯️Hari kandi abantu biha kubeshya Imana basa nk’abihannye cg bagahinduka by’igice; ni ikinyoma kiremerera ubugingo bwabo.
Ikindi igihe ivugurura ryubakiye ku bwoba, akenshi ntirirama, urukundo Imana idukunda rube arirwo ruduhata.

? MANA YACU TUBASHISHE KUMVIRA AMATEGEKO YAWE.?

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *