Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 35 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.

? YEREMIYA 35

[1]Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka ku ngoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda riti
[2]“Jya mu muryango w’Abarekabu uvugane na bo kandi ubazane mu nzu y’Uwiteka, mu cyumba kimwe cyo muri yo maze ubahe vino banywe.”
[3]Nuko nzana na Yāzaniya mwene Yeremiya, mwene Habaziniya na bene se, n’abahungu be bose n’umuryango wose w’Abarekabu,
[4]mbazana mu nzu y’Uwiteka mu cyumba cya bene Hanāni mwene Igidaliya umuntu w’Imana, cyari gihereranye n’icyumba cy’ibikomangoma kiri hejuru y’icyumba cya Māseya mwene Shalumu, umunyagihe.
[5]Maze ntereka imbere y’abahungu b’umuryango w’Abarekabu ibicuma byuzuyemo vino hamwe n’ibikombe, ndababwira nti “Nimunywe vino.”
[6] Ariko barahakana bati “Ntituyinywa kuko Yonadabu mwene Rekabu sogokuruza wacu yadutegetse ati ‘Ntimuzanywe vino, ari mwe cyangwa abana banyu iteka ryose.
[7] Kandi ntimuzubake n’amazu, ntimuzabibe imbuto habe no gutera inzabibu cyangwa kuzigira, ahubwo muzaba mu mahema iminsi yoze muzaba muriho, kugira ngo mumare iminsi myinshi mu gihugu mwimukiyemo.’
[8]Natwe twumviye itegeko rya Yonadabu mwene Rekabu, sogokuruza wacu ry’ibyo yadutegetse byose, kugira ngo tutanywa vino mu minsi yose, twese n’abagore bacu n’abahungu bacu n’abakobwa bacu,

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe,biragaragara ko kumvira bizana umugisha .Imana ibigushoboze.

1️⃣NTIMUZANWE VINO ITEKA RYOSE

▶️Ibyo bihe by’impinduka, byari byuzuye amakuba ku ishyanga rya Isirayeli, byaranzwe n’ubutumwa bwinshi buturutse ku Mana bunyujijwe ku muhanuzi Yeremiya.

▶️Uko niko Uwiteka yahaye abaturage b’ubuyuda amahirwe afatika yo kwitandukanya no kunga ubumwe na Egiputa.
Igihe amakuba yari yaravuzwe yegerezaga,yeremiya yigishaga abantu akoresheje urwunge rw’imigani. Yakoraga atyo giringiye gukangurira abantu kuzirikana inshingano bafite ku Mana.

▶️Kugira ngo agaragaze akamaro ko kumvira ibyo Imana ibasaba badakebakeba, Yeremiya yahamagaye bamwe bo mu muryango wa Rekabu, abateraniriza muri kimwe mu byumba by’urusengero maze abatereka vino imbere, abararikira kunywa. Nk’uko byari byitezwe, baramwamaganye kandi baramuhakanira baramutsembera.

❇️Bene Rekabu bavuze bakomeje bati:”Ntituyinywa kuko Yonadabu mwene Rekabu sogokuruza wacu yadutegetse ati ‘Ntimuzanywe vino, ari mwe cg abana banyu iteka ryose.'”(AnA272,273)

‼️Mbega amahirwe yo kumvira no gutoza ab’umuryango wawe kumvira Imana k’umubyeyi ngo birazana umugisha.

⁉️Wumvira Imana yawe? Amahirwe wagize se yo kumenya no gusobanukirwa urukundo rw’Imana uyereka abana bawe?

2️⃣MBESE NTIMUZEMERA KWIGISHWA AMAGAMBO Y’IMANA

?Iyo imitima y’abantu yorohejwe kandi ikigarurirwa n’imbaraga ya Mwuka Muziranenge, bumvira inama. Ariko iyo bateye umugongo umuburo kugeza ubwo imitima yabo yinangiye,Uwiteka yemera ko bayoborwa n’izindi mbaraga, kubera kwanga ukuri, bemera ibinyoma, bityo bikabahindukira umutego ubageza ku kurimbuka.(AnA 273)

➡️Ibi bikwiriye kuduha icyigisho,niba umubyeyi mwiza w’umunyabwenge yarafashe ingamba nziza zo kumvira bikemerwa nta gukebakeba, nta gushidikanya ubutware bw’Imana bukwiriye kubahwa ku rwego rukomeye.(A n A.274)

“Inzu ya bene Rekabu yahawe umugisha uhoraho. Umuhanuzi Yeremiya yaravuze ati: ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga, ngo kuko mwumviye itegeko rya sogokuruza wanyu Yonadabu, mugakomeza amategeko ye yose kandi mugakora ibyo yabategetse byose, ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo ‘Ntabwo Yonadabu mwene Rekabu azabura umwana wo kunkorera iteka ryose.’ Yeremiya 35:18,19. Uko ni ko Imana yigishije ubwoko bwayo ko ubudahemuka no kumvira byagombye kugarurira Ubuyuda imigisha, kimwe n’uko bene Rekabu bahawe umugisha kubwo kumvira itegeko rya sekuru.” AnA 386.1
➡️ Uyu munsi twisubiremo nk’umwana w’ikirara. Dukwiye natwe kugabana ku mugisha w’Imana ukomoka ku budahemuka. Niba wifuza kuzagira amaherezo meza, haranira kuba indahemuka waba uri ku mugaragaro cyangwa mu ibanga.

? MANA TUGUSHIMIYE KO NTABAPFIRA GUSHIRA. MU GIHE ISI IHUMANIJWE N’ABAYITUYE, DUHE KUGUMA MU ITSINDA RITO RY’INDAHEMUKA ZAWE.??

WICOGORA MUGENZI

One thought on “YEREMIYA 35: BENE REKABU BANGA KUVA KU ISEZERANO RYA SEKURUZA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *