Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 32 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.

? YEREMIYA 32

[6]Yeremiya aravuga ati “Ijambo ry’Uwiteka ryanjeho riti
[7] ‘Dore Hanamēli mwene Shalumu so wanyu azagusanga ati: Tugure umurima wanjye uri mu Anatoti, kuko ari wowe ufite ubutware bwo kuwugura.’
[8]Bukeye Hanamēli mwene data wacu ansanga mu gikari cy’inzu y’imbohe, nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryari riri arambwira ati ‘Ndakwinginga, ugure umurima wanjye uri muri Anatoti mu gihugu cya Benyamini, kuko ari wowe ubasha kuwuzungura kandi ubutware bwo kuwugura ari wowe ubufite, uwigurire.’ Nuko menya ko rya jambo ryavuye ku Uwiteka.
[9]Maze ngura wa murima uri muri Anatoti na Hanamēli mwene data wacu, mugerera ibiguzi shekeli cumi n’indwi z’ifeza.
[10]Maze nandika urwandiko rw’isezerano ndushyiraho icyitegererezo cyanjye cy’ubushishi, ntora abagabo mugerera ifeza ku minzani.
[11]Njyana urwandiko rw’ubuguzi, rwari rwashyizweho icyitegererezo cy’ubushishi uko amategeko n’imigenzo biri, n’urundi rudafatanishijwe ubushishi.
[12]Maze urwandiko ruhamya ko nguze nduha Baruki mwene Neriya mwene Mahaseya, imbere ya Hanamēli mwene data wacu n’imbere y’abagabo banditse urwandiko rw’ubuguzi, kandi n’imbere y’Abayuda bose bari bicaye mu gikari cy’inzu y’imbohe.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Abana b’Imana bamenya uburyo bavugana nayo bakamenya ko ariyo ibaganiriza. Imenyereze kumva ijwi ry’Imana.

1️⃣NI KU BW’UMUGAMBI W’IMANA

?Yeremiya ashikamye ku masezerano y’Imana kandi yifashishije umugani yashyiriye mu bikorwa imbere y’abantu, yagaragarije abaturage b’umurwa wari ugushije ishyano uko yizera bikomeye ugusohora kutazabura kubaho k’umugambi Imana ifitiye ubwoko bwayo.

▶️Arebesheje amaso yo kwizera, Yeremiya yabonye abari barajyanwe mu bunyage bagaruka ku iherezo ry’imyaka y’umubabaro, bityo bakongera gutura mu gihugu cya ba sekuruza.Mu kugura isambu iherereye Anatoti, Yeremiya yakoraga uko ashoboye kose kugira ngo ashyire mu bandi, ibyiringiro byahumurizaga umutima we bene ako kageni. (AnA 300)

⁉️Ni ubuhe buryo cg ukwizera ufite kwagutera guhamya no guhamiriza abandi umugambi Imana ifitiye umuntu? Biva mu gushikama mu masezerano no kwizera Imana nk’Umwami n’Umukiza wawe.

2️⃣ASENGERA GUHABWA UMUCYO BIRUSEHO WO GUSOBANUKIRWA N’UMUGAMBI IMANA IFITIYE UMUNTU

▶️Ahagaritse umutima kandi yiyunamiye kubera intimba itewe n’imibabaro y’abari baranze kwihana ibyaha byabo, Umuhanuzi Yeremiya yatakambiye Imana kugira ngo imuhe umucyo uruseho kubyerekeye umugambi ifitiye inyokomuntu. (Um 17-23)

▶️Isengesho ry’umuhanuzi ryasubijwe neza. Muri iyo saha y’amakuba, igihe ukwizera kw’intumwa y’ukuri kwageragezwaga nk’ugucishwa mu muriro, ijambo Uwiteka yabwiye Yeremiya ryabaye iri ngo:”Dore ndi Uwiteka w’ibifite imibiri byose. Mbese hari ikinanira?…..
N’ubwo kurimbuka kwa Yerusalemu kwari impamo, kandi abaturage baho bakajyanwa ari imbohe, nta kabuza umugambi uhoraho Uwiteka yari afitiye Isirayeli wari kuzasohozwa.

❇️Mu gisubizo cyagutse Uwiteka yamuhaye, yaravuze ati:”Dore ngiye kubakoraniriza hamwe mbakuye mu bihugu byose, aho nari nabatatanirije, mbitewe n’uburakari bwanjye, n’umujinya wanjye ukaze, kandi nzabagarura ino mpabatuze amahoro, nabo bazaba ubwoko bwanjye.(AnA 300,301)

⁉️Iyo usenga urasubizwa?Isengesho ryawe urisengana kwizera nk’usenga Imana yumva kandi igasubiza?

?murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi.(Yak 4:3)

❇️Senga ufite kwizera kandi usengere ubugingo yaba ubwawe cg ubw’umuryango mugari w’Imana.

?MANA YACU TUBASHISHE KUKWIRINGIRA NK’IMANAY YUMVA GUSENGA KWACU?

WICOGORA MUGENZI

2 thoughts on “YEREMIYA 32:YEREMIYA ATEGEKWA KUGURA UMURIMA”

Leave a Reply to Kamanzi M. Alphonsine Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *