Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga
? YESAYA 12
(1)Uwo munsi uzavuga uti “Uwiteka, ndagushimira yuko nubwo wandakariraga, uburakari bwawe bushize ukampumuriza.
(2)Dore Imana ni yo gakiza kanjye nzajya niringira ne gutinya, kuko Uwiteka Yehova ari we mbaraga zanjye n’indirimbo yanjye agahinduka
(3)Ni cyo gituma muzavomana ibyishimo mu mariba y’agakiza.
(4) Kandi uwo munsi muzavuga muti “Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, mwamamaze imirimo ye mu mahanga, muvuge yuko izina rye rishyizwe hejuru.
(5)Muririmbire Uwiteka kuko yakoze ibihebuje byose, ibyo nibyamamare mu isi yose.
(6) Wa muturage w’i Siyoni we, shyira ejuru uvuge cyane, kuko Uwera wa Isirayeli uri hagati yawe akomeye.”
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Uwiteka ni Umunyembabazi ntutinye kuko muri kumwe.
1️⃣ NIWE GAKIZA KANJYE
?Uwiteka ni imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye, Ampindukiye agakiza. Uwo ni we Mana yanjye, nanjye ndayihimbaza, Ni yo Mana ya data, nanjye ndayishyira hejuru.(Kuv 15:2)
⁉️Ese wowe ni iki cyatuma udashimira Umwami wawe?ibuka hahandi yagukuye, ibuka za ntambara yagukijije, ibuka cya gihe wari ubuze icyo kurya ikahagoboka, wabuze ubwishyu, abana babuze amafaranga y’ishuri, ibuka igihe wari mu bitaro urwaye urembye, abaganga babuze indwara,none uriho. Baho, baho wongere ubeho kuko ufite Umwami ugukunda, ukwitayeho. Ni Umunyembabazi, ni Umutabazi kandi ni Umukiza wawe utabura kuboneka mu byago no mu makuba.
➡️Komera kandi umwizere, we wakoze byabindi ,n’ibindi yiteguye kubikora, ntahinduka, uko yari ari kera n’ubu niko ari.
2️⃣ABANA NATWE
?Wa muturage w’i Siyoni we, shyira ejuru uvuge cyane, kuko Uwera wa Isirayeli uri hagati yawe akomeye.”(Umur 6)
❇️Niba wiyumamo ubwihebe ko Imana yakuretse, niba wumva ko utababarirwa kubwo gukabya mu byaha, n’ubwo tubabaza Imana, yarirahiye ntizatureka, ntizaduhāna,yadusezeraniye kutugarukira. Witinya rero cg ngo ukuke umutima kuko Uwiteka ari Umunyembabazi.
?Sinzakurikiza uburakari bwanjye bukaze, kandi sinzagarurwa no gutsemba Efurayimu, kuko ndi Imana, sindi nk’umuntu. Ni jye Uwera uri hagati yanyu, sinzatwarana kuri uwo mudugudu.(Hos 11:9)
▶️Imana ifite uburyo bwinshi ikoresha ishaka kutwimenyekanisha no kudutera gusabana nayo. Ibyaremwe bihora biduhana ubudasiba. Umutima iyo wemeye, ubasha kureshwa n’urukundo rw’Imana n’ubwiza bwayo, ari byo bigaragazwa n’imirimo y’amaboko yayo. Uzi gutega amatwi ye,abasha kumva no kumenya icyo Imana ivugira mu bintu yaremye .
Imana ishaka ko abana bayo banezererwa n’imirimo yayo….burya Imana ikunda ibintu byiza byose, ndetse ikunda cyane cyane kurusha ibigaragara byose, n’imico myiza. Ni cyo gituma itwifuriza guhirimbanira kubonera no gutungana rwose. (Kug. Yesu pge 60)
➡️Reka imitima yacu yemere kuyoborwa n’Imana kdi icishwe bugufi no kwakira Umwami mu bugingo bwacu atubere Umuyobozi, Umwami n’Umukiza wacu bityo kuri wa munsi ubwo azaza gutsemba ikibi tuzabe mu mugabane w’abamwizeye turirimbane nabo indirimbo yo kunesha. Ndakwifuriza kuzaba muri uwo mugabane w’abanesheje.
?DATA MWIZA IMIGAMBI YAWE NI MYIZA KURI TWE, NGWINO UTURE HAGATI MURI TWE TWIBANIRE NAWE?
WICOGORA MUGENZI
Mwuka wera aganze muri twe atubashishe guca bugufi twubahe Uwiteka,tuyoborwe n’ubushake bwe
Uwiteka adushoboze kubana nawe ibihe byose kuko aribyo biduha amahoro.