Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.

? YESAYA 8
[1] Bukeye Uwiteka arambwira ati “Wende igisate kinini ucyandikisheho ikaramu y’umuntu uti ‘Maherishalalihashibazi.’
[2] Nanjye nzishakira abagabo biringirwa, Uriya w’umutambyi na Zekariya mwene Yeberekiya.”
[3] Nuko njya ku muhanuzikazi asama inda, abyara umwana w’umuhungu. Uwiteka aherako arambwira ngo “Mwite Maherishalalihashibazi.
[11] Uwiteka yamfatishije ukuboko kwe gukomeye, aranyigisha ambwira yuko ntakwiriye kugendera mu migambi y’ubu bwoko ati
[12] “Ntimuvuge ngo ‘Baratugambaniye’, nk’uko ubu bwoko buzavuga kuri ibyo byose buti ‘Baratugambaniye.’ Ntimukagire ubwoba nk’ubwabo, kandi ntimugatinye.
[13] Ahubwo Uwiteka Nyiringabo mube ari we mushimisha kwera kwe, kandi uwo abe ari we mujya mwubaha mukamutinya.
[14] Kandi ni we uzababera ubuturo bwera, ariko azabera amazu ya Isirayeli yombi ibuye risitaza n’urutare rugusha, abere n’abaturage b’i Yerusalemu ikigoyi n’umutego.
[15] Benshi bazamusitaraho bagwe bavunike, bazategwa bafatwe.”
[17] Nuko Uwiteka wimaga amaso ab’inzu ya Yakobo, nzamutegereza murindire.
[18] Dore jyewe n’abana Uwiteka yampaye, turi abo kubera Abisirayeli ibimenyetso n’ibitangaza bituruka ku Uwiteka Nyiringabo, utuye ku musozi wa Siyoni.
[21] Nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo nta museke uzabatambikira.

Ukundwa n’Imana, Gira umunsi w’umunezero n’amahoro kuri Data wa twese. Mushime Uwiteka Nyiringabo, mumwubahe kandi mumuhimbaze kuko arabikwiye.

1️⃣ NTIMUKAGIRE UBWOBA KANDI NTIMUGATINYE
? Um. 12 – “Ntimuvuge ngo ‘Baratugambaniye’, nk’uko ubu bwoko buzavuga kuri ibyo byose buti ‘Baratugambaniye.’ Ntimukagire ubwoba nk’ubwabo, kandi ntimugatinye.
(1 Petero 3:14) -Icyakora, nubwo mwababazwa babahōra gukiranuka, mwaba muhiriwe. Ntimugatinye ibyo babatinyisha kandi ntimugahagarike imitima.

➡️ Naho batugambanira baduhoye Yesu, baduhoye ukuri k’ubutumwa bwiza, ntitugatinye, kuko Yesu arirwanirira. (Zaburi 23:4)- Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza.

2️⃣ IBUYE RISITAZA N’URUTARE RUGUSHA
? Urutare ni Yesu; usitaye kuri urwo rutare, niyemera kwigisha nawe azavunagurika, amwomore inguma z’ibyaha, amuhindure mushya. (1Petero 2:7-8) – (7) Nuko rero, mwebwe ubwo mwizeye, muzi ko ari iby’igiciro cyinshi koko, naho ku banga kwizera, “Ibuye abubatsi banze ni ryo ryahindutse irikomeza impfuruka, (8) Ni ibuye risitaza n’urutare rugusha.”Basitara ku ijambo ry’Imana ntibaryumvire kandi ari bo ryagenewe.

➡️ Twikomeze ku rutare Yesu, naho ahandi ni umusenyi.

3️⃣ NIMUSANGE AMATEGEKO N’IBIYAHAMYA
? Amtegeko 10 y’Imana ni urufatiro rwayo. Imana ubwayo niyo yayandikishije urutoki rwayo ku bisate by’amabuye (Kuva 34:1)- Uwiteka abwira Mose ati “Wibārize ibisate by’amabuye bibiri bisa n’ibya mbere, nanjye ndandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye.

➡️ Uwiteka yahaye abantu urugero bagomba kuzigenzuza: “Nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo nta museke uzabatambikira.” (Yesaya 8:20). Niba baha agaciro gake amategeko y’Imana, niba batumvira ubushake bwayo nk’uko bwahishuwe mu bihamya bya Mwuka w’Imana, abo ni ababeshyi. Bayoborwa n’ibyifuzo byabo n’amarangamutima bizera ko bikomoka kuri Mwuka Muziranenge, kandi bakabifata ko ari ibyo kwiringirwa kurusha Ijambo ryahumetswe. Bavuga ko igitekerezo cyose n’uko umuntu yiyumva bikomoka kuri Mwuka; kandi iyo bagiriwe inama hifashishijwe Ibyanditswe, bavuga ko bafite ikintu cyo kwiringirwa kubirusha. Nyamara n’ubwo batekereza ko bayobowe na Mwuka w’Imana, mu by’ukuri bakurikiye imitekerereze bahabwa na Satani. — Bible Echo, September, 1886. (UB2 79.4)

❇️ (Yakobo 2:10, 12)- (10) Umuntu wese witondera amategeko yose agasitara kuri rimwe, aba ayacumuye yose. (12)- Muvuge kandi mukore nk’abajya gucirwa urubanza n’amategeko atera umudendezo.

➡️ Yesu aracyari ku ntebe y’imbabazi, ategereje umusanga ngo amubashishe gukurikiza amategeko nk’uko yayakurikije akiri mu isi. Birarangiye itaravugwa!

➡️Igihe umurimo w’urubanza rw’igenzura uzaba urangiye, iherezo ry’abantu bose rizaba rizaba ryarafashweho umwanzuro ryaba ari ubugingo cyangwa urupfu. Igihe cy’imbabazi kizarangira mbere ho gato yo kuboneka k’Umwami wacu Yesu mu bicu byo mu ijuru. Mu Byahishuwe ubwo Kristo yarebaga ibizaba icyo gihe yaravuze ati: “Ukiranirwa agumye akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure; umukiranutsi agumye akiranuke; uwera agumye yezwe. Dore ndaza vuba, nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.” (II485.2)

? MANA DUSHOBOZE KUMVIRA AMATEGEKO YAWE N’UMWUKA W’UBUHANUZI.?

WICOGORA MUGENZI

2 thoughts on “YESAYA 8: NIMUSANGE AMATEGEKO N’IBIYAHAMYA.”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *