Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.
? YESAYA 3
[8]I Yerusalemu hararimbutse n’i Buyuda haraguye kuko bagomera Uwiteka mu byo bavuga no mu byo bakora, bakarakaza mu maso he hafite icyubahiro.
[10]Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwa n’imirimo y’amaboko yabo.
[11]Ariko umunyabyaha abonye ishyano! Azagubwa nabi kuko azahabwa ibihembo by’ibyo yakoze.
[13]Uwiteka ahagurukijwe no kuburana agacira amahanga imanza.
[14]Uwiteka azacira imanza abakuru b’ubwoko bwe n’abatware babwo. “Kuko ari mwebwe mwariye uruzabibu mukarumaraho, iminyago y’abakene iri mu ngo zanyu.
[18]Uwo munsi Uwiteka azabambura ubutega barimbana n’ibikubwe n’ibirezi,
[25]Ingabo zawe zizicwa n’inkota, intwari zawe zizagwa mu ntambara.
Ukundwa, amahoro y’Imana abe muri wowe. Yesaya akomeje kwerekana ko kutumvira Imana bizagira ingaruka mbi ku muntu ku giti cye, ku muryango we no kuri sosiyete. Mugenzi ibaze niba imico yawe iyoborwa na Mwuka Wera, ube ari cyo ugira nyambere.
1️⃣ NTUKARUHANYE NA MWUKA W’IMANA
?I Yerusalemu hararimbutse n’i Buyuda haraguye kuko bagomera Uwiteka mu byo bavuga no mu byo bakora, bakarakaza mu maso he hafite icyubahiro. (Yesaya 3:8)
➡️Niba ibyo ab’i Yerusalemu bavugaga n’ibyo bakoraga byaratumye ubufasha bw’Imana bubavaho, ni irihe somo umugenzi ugana i Yerusalemu nshya yakuramo?
??Umwuka w’Imana ntazahora aruhanya n’abantu. Byaba bibabaje gukorera Imana, Mwuka Wera yarigendeye. Ikindi ntuzi igihe ubuzima bwawe ku isi buzamara, umvira ijwi rya Mwuka none. Ntuzamubeshyere ngo Imana yavuze, ahubwo iga ijambo ryayo uciye bugufi kandi usenga, uzahamenyera gutandukanya ijwi ry’Umwungeri n’iry’ikirura.
2️⃣ ITA KU MUTAKO W’IMBERE
?Mbega ukuntu iyi shusho itandukanye n’uy’umugore wubaha Imana uvugwa n’intumwa Petero, uha agaciro kayo imirimbo y’inyuma yo kuboha imisatsi, kwambara izahabu cg gukanisha imyenda ahubwo akihitiramo gushaka ubwiza bw’imbere mu mutima… 4BC 1138.1
➡️Umugore wubaha Uwiteka agaciro kanini n’umwanya munini abiha kumenya no kubana n’Imana, si imitako ihenze igaragara inyuma (1 Petero 3:2-5).
??Ese ujya uzirikana ko ibyo dukora biva mu ntekerezo? Usanga hari abagenzi baharanira kugaragara neza no gushimwa n’abantu, aho guhindurwa n’Imana no gushimwa na Yo.
?Umuntu akaba yavuga cg agakora byiza mu ruhame, nyamara ahiherereye ahabanye nabyo. Ako ni akazuyazi gatera isesemi Imana (Ibyahishuwe 3:16). Twemerere Mwuka Wera aduhindurire mu ijambo ry’Imana. Tubeho turiho.
?MANA, BANZA WEZE IMITIMA YACU UDUHINDURE, N’IMBUTO TUZIHABWE.?
WICOGORA MUGENZI
Amen 🙏. Udaha agaciro not uha agaciro.
Amena. Uwiteka yeze imitima yacu kugira ngo ibyo dukora n’ibyo tuvuga bibe ibimuhesha icyubahiro.