Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cy’Imigani, usenga kandi uciye bugufi.
? IMIGANI 6
6 Wa munyabute we, sanga ikimonyo, Witegereze uko kigenza kandi ugire ubwenge.
12 Umuntu w’ikiburaburyo, umuntu w’inkozi y’ibibi, Ni we ugendana umunwa ugoreka,
16 Hariho ibintu bitandatu ndetse birindwi, Uwiteka yanga bimubera ikizira ni ibi:
17 Amaso y’ubwibone, ururimi rubeshya, Amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza,
18 Umutima ugambirira ibibi, Amaguru yihutira kugira urugomo,
19 Umugabo w’indarikwa uvuga ibinyoma, N’uteranya abavandimwe.
20 Mwana wanjye, komeza icyo so yagutegetse, Kandi we kureka icyo nyoko yakwigishije.
21 Uhore ubikomeje ku mutima wawe, Ubyambare mu ijosi.
22 Nugenda bizakuyobora, Nujya kuryama bizakurinda, Kandi nukanguka bizakubwiriza.
23 Kuko itegeko ari itabaza, amategeko ari umucyo, Kandi ibihano byo guhugura ari inzira y’ubugingo.
(Imigani 6:12;6)
?Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe kuri wowe, biragoye gutoranya amasomo yo gusangiza abandi mu gice nk’iki cyuzuye impuguro zitari zimwe. Mwuka wera muyobozi abe ariwe wo guhitiramo buri wese bitewe n’ibyo abona akennye.
1️⃣ IMIBURO IHABWA UMUNYABUTE
?Nuko ubukene buzakugeraho nk’umwambuzi,N’ubutindi bugutere nk’ingabo. (Imig 6:11)
?Ikimonyo kitegura ahazaza. Iri ni isomo ryirengagizwa na bamwe mu bahawe imbaraga zo gutekereza. Bibagirwa neza neza gutegura ubugingo bw’iteka Imana mu kugira ubuntu kwayo yateganyirije umuntu wacumuye (Manuscript 35, 1899). 3BC 1157.8
➡️Ijambo ry’Imana riti uwanga gukora nta karye (2 Tes 3:10); none ngo abantu turushwa guteganya n’ikimonyo!
Ntituzigera dushimishwa n’ubwiza bw’ururabyo rwiroza niba tutemeye guhandwa n’amahwa yarwo. Ntituzatera imbere niba dutinya inzitizi. Abantu badatinyuka kwitanga ubwabo ntibazasogongera ku byiza by’Ubuzima.
⏯️Ubute burakenesha mu by’umubiri, ubute mu by’umwuka burimbuza nyirabwo. Uko umunyabute avuga ati reka nsinzireho gato, no mu by’umwuka hari abavuga ngo nzaba nsoma, nzaba niga, nzaba mfata icyemezo, nza….bikarangira ahushije intego agasoza urugendo ku isi adapfiriye mu Mwami cg akazutungurwa na Kristu agarutse. Imana iduhe umwete.
2️⃣ UBWIBONE N’INGARUKA ZABWO
? Ubwibone ni icyaha cya gatanga ya mbere kuko tubwirwa ko aricyo nkomoko yo kugoma kose. Kuva mu Itangiriro kugeza ku iherezo Imana igenda itanga inama z’uburyo abantu bakwirinda ubwibona ndetse Imana ikagaragaza ko icyubahiro ari icyayo yo nyine.
Mwuka wera yashyize amagambo akomeye agendanye no kwamagana ubwibone. Yarasenze ati: “
Umutima wanjye wishimire Uwiteka, Ihembe ryanjye rishyirwe hejuru n’Uwiteka. Akanwa kanjye kagukiye ku banzi banjye, Kuko nejejwe n’agakiza kawe.
2 “Nta wera nk’Uwiteka, Kuko nta yindi mana itari wowe, Kandi nta gitare kimeze nk’Imana yacu.
3 Ntimukongere kuvuga iby’ubwibone bikabije bityo, Ntimukabe abanyagasuzuguro mu byo muvuga, Kuko Uwiteka ari Imana izi byose, Kandi ari yo imenya urugero rw’ibyo abantu bakora.
(1 Samweli 2:1;3).
⚠️ Nshuti nkunda, va mu bwibone ahubwo ureke Uwiteka akuyobore.
⏯️Kandi Uwiteka aravuga ati”Abakobwa b’i Siyoni bafite ubwibone kandi bagenda bashinze amajosi, barebana amaso y’ubuhehesi, bagenda bakimbagira bacinya inzogera.
(Yesaya 3:16). Nyama ijambo ry’Uwiteka rivuga ryeruye riti: “Agasuzuguro k’abantu kazacishwa bugufi n’ubwibone bw’abantu buzashyirwa hasi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine,
(Yesaya 2:11)”
? MANA MUREMYI WACU TURINDE UBUTE KANDI UDUTSINDIRE UBWIBONE.??
Wicogora Mugenzi
Amena