Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cy’Imigani, usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 10 UKWAKIRA 2023
? IMIGANI 7
[1] Mwana wanjye, komeza amagambo yanjye, Kandi amategeko yanjye uyizirike.
[2] Komeza amategeko yanjye ukunde ubeho, N’ibyigisho byanjye ubirinde nk’imboni y’ijisho ryawe.
[6] Nari mpagaze ku tubambano tw’idirishya ry’inzu yanjye ndunguruka,
[7] Nuko ndeba mu baswa, Nitegereje mu basore, Mbona umusore utagira umutima,
[8] Anyura mu nzira ikikiye ikibero cy’inzu ya maraya, Nuko ayembayemba ajya ku nzu ye,
[9] Ari mu kabwibwi bugorobye, Ageza mu mwijima w’igicuku.
[10] Maze umugore aramusanganira, Yambaye imyambaro y’abamaraya, Kandi afite umutima w’ubucakura.
[11] Ni umugore usamara kandi ntiyifata, Ibirenge bye ntibiregama mu nzu ye.
[12] Rimwe aba ari mu mayira ubundi aba ari mu maguriro, Kandi ategera mu mahuriro y’inzira yose.
[13 ] Nuko aramufata aramusoma, Avugana na we adafite imbebya ati
[21] Nuko amushukisha akarimi ke kareshya, Amukuruza kuryarya k’ururimi rwe.
[22] Aherako aramukurikira, Nk’ikimasa kigiye kubagwa, Cyangwa nk’umusazi uboshywe ajya guhanwa.
[23] Kugeza ubwo umwambi uhinguranya umwijima we, Ameze nk’inyoni yihutira kugwa mu mutego, Itazi ko yategewe ubugingo bwayo.
[27] Inzu ye ni inzira igana ikuzimu, Imanuka ijya mu buturo bw’urupfu.
Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe kuri wowe, biragoye muri iyi minsi gutandukanya inyigisho z’ukuri n’izibinyoma, ariko birashoboka. Birasaba Umuti wo gusiga ku maso (Mwuka wera)
1️⃣ INZIRA IGANA KU RUPFU
? Aherako aramukurikira, Nk’ikimasa kigiye kubagwa, Cyangwa nk’umusazi uboshywe ajya guhanwa.
Kugeza ubwo umwambi uhinguranya umwijima we, Ameze nk’inyoni yihutira kugwa mu mutego, Itazi ko yategewe ubugingo bwayo. (Imigani 7:22;23)
⏯️ Ukurikira uwo “mugore” aba ameze nk’uwataye ubwenge. Ntabwo aba agitekereza neza. Ijambo aherako aramukurikira, bisobanuye ko atagira igihe cyo kwibaza kubyo arimo. Birababaje. Bamugereranije nk’ikimasa kigiye kubagwa, cg nk’umurwayi wo mu mutwe uboshywe ujyanywe guhanwa, aba ameze nk’inyoni yihutira kugwa mu mutego. Muri byose nta kimenya ko ubugingo bwacyo buri mu kaga.
♦️Uwo mugore ntakomeretsa ahubwo arica, kandi afite imbaraga zishobora kugusha mu mutego, ndetse n’abagabo barusha abandi imbaraga, ntibashobora kumuva mu nzara.
⏯️Ntibihagije kuba ibiti byo mu murima w’Imana. Bagomba gukora icyo Imana ibatezeho ari byo kwera imbuto. Imana izababaza impamvu yatumye badakora ibyiza bashoboraga gukora babishobojwe n’ubuntu bwayo. (II, igice 37, pp 584.1)
??♂️Kwera imbuto birasamba Umwuka WERA no kugenda na Yesu
2️⃣ KWIRINDA INZIRA Y’IRIMBUKIRO
?Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera.
(1 Petero 5:8). Abantu benshi ntibasobanukiwe n’inzira barimo aho ibaganisha, nyamara basinziriye nk’abasinziriye ku isonga y’igiti. Birababaje.
?Yesu yasezeraniye abigishwa be ati, “Ariko Umufasha ari we Mwuka Muziranenge, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose. Ariko INYIGISHO ZA YESU ZIKWIRIYE KUBANZA KUBIKWA MU NTEKEREZO kugira ngo Umwuka w’Imana azabashe kuzitwibutsa mu gihe cy’akaga. (II igice 37, pp 383.1)
➡️Ubusambanyi ni bubi cyane, ubukora akora ibyari mu mutima we, biba byarasimbuyemo ijambo ry’Imana. Ni iki ubitse mu mutima wawe?
⏯️Niba ushaka ko Mwuka Wera azakwibutsa mu bihe bigoranye, tanga igihe uhunike ijambo ry’Imana mu mutima wawe, bizakurinda gucumura ku MANA (Zaburi 119:11), kandi Mwuka Wera azarikwibutsa mu bihe bizaba bigoye cyane.
⏯️ Muri iyi minsi Maraya yategeye ahantu henshi nko kuri za youtube, facebook n’ahandi.
⚠️ Reka inzira ya Maraya kuko ni inzira igana ku rupfu. Uwiteka avuga atya ati”Nimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu. Ariko barahakana bati ‘Ntituzayinyuramo.’
(Yeremiya 6:16)
? MANA MUREMYI WACU TUBASHISHE GUSHIKAMA MU NZIRA NYAKURI.??
Wicogora Mugenzi
Amena