Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 119 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.
Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Zaburi 119 nicyo gice kirekire kurusha ibindi muri Bibiliya. Kirimo ibijyanye n’imico y’Imana (amategeko Yayo), ubutabera n’urukundo byayo. Ni indirimbo y’ibitero 22 bijyanye n’inyuguti 22(Alphabet) z’Igiheburayo. Buri gitero kigizwe n’imirongo 8, imirongo yose hamwe rero ni 176. Iki gice ni ingenzi cyane ku mugenzi ugana I Kanani ihoraho. Niba uriwe shaka umwanya wo kugisoma.
REKA DUFATE AMASOMO AMWE N’AMWE MURI BURI GITERO.
ALEFU
[1]Hahirwa abagenda batunganye,Bakagendera mu mategeko y’Uwiteka.
[3]Ni koko nta cy’ubugoryi bakora,Bagendera mu nzira ze.
[7]Nzagushimisha umutima utunganye,Nimara kwiga amateka yawe yo gukiranuka.
➡️Abahirwa ni abagendera mu mategeko y’Uwiteka, bishoborwa gusa n’abakuriye Kristu mu bugingo bwabo. Niba uri UMWE muri bo urahirwa.
BETI
[11]Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye,Kugira ngo ntagucumuraho.
➡️Ijambo n’amategeko by’Uwiteka bigomba kuva ku mpapuro za bibiriya bikinjira mu ntekerezo zawe, bigasigara biyoborwa naryo. Ugatangira kwanga ibya kamere no gukunda iby’umwuka.
GIMELU
[18]Hwejesha amaso yanjye,Kugira ngo ndebe ibitangaza byo mu mategeko yawe.
[21]Uhana abībone ari bo bivume,Byiyobagiza ibyo wategetse.
➡️Kutagira umucyo ni kimwe, kuko iminsi y’ubujiji Imana yarayirengagije. Ariko kubona umucyo ukanga guca bugufi ukiyobagiza nk’aho amategeko utayazi (harimo n’ay’ubuzima), Bibiliya ivuze ko uzahanwa nk’ikivume. Umucyo wakiriye ujye uhita uwushyira mu bikorwa kubwo gushobozwa n’Imana.
DALETI
[29]Unkureho inzira y’ibinyoma,Umpere amategeko yawe ubuntu.
➡️Imana iturinde ibinyoma byahimbwe n’abantu, iduhe ikuri kwayo, nako kuzatubatūra. Kandi igutangira ubuntu.
HE
[34]Umpe ubwenge, kugira ngo nitondere amategeko yawe;Nyitondereshe umutima wose.
➡️Kwitonderesha amategeko umutima wose, bivuze ko ari imibereho yose. Si igikorwa runaka. Ibikorwa biza ari ingaruka nziza zo kuyagira mu ntekerezo no mu mubireho. Gusa tubonye ko bisaba ubwenge mvajuru, aribwo kubaha Uwiteka.
VAWU
[45]Kandi nzagendana umudendezo,Kuko njya ndondora amategeko wigishije.
➡️Amategeko y’Imana atera umudendezo, ntaduhāmbira. Kamere itwumvisha ko amategeko atuboha, nyamara atuma tubona icyaha kidutwaza igihugu. Hanyuma Uwiteka akatubashisha kumwumvira, tukaba ab’umudendezo.
ZAYINI
[51]Abibone bajya bankoba cyane,Ariko sinteshuke ngo mve mu mategeko yawe.
[54]Amategeko wandikishije abereye indirimbo zanjye,Mu nzu y’ubusuhuke bwanjye.
➡️Uwumvira Amategeko y’Imana baramukoba ngo ni impezanguni, yita ku byataye igihe (imico y’Imana ntita igihe), ariko ntagateshuke ahubwo abe indirimbe muri iyi si turimo turi abagenzi.
HETI
[61]Ikigoyi cy’abanyabyaha kirambohaboshye,Ariko sinibagirwa amategeko yawe.
➡️N’ubwo imitego ari myinshi ku isi, uzatsindisha handitse ngo.
TETI
[72]Amategeko yo mu kanwa kawe ni ay’igiciro kuri jye,Kiruta icy’ibice ibihumbi by’ifeza n’izahabu.
➡️Benshi babonye umucyo banga kwemera amategeko y’Imana kuko bumva yabatesha indonke cg icyubahiro. Imana itugiriye inama y’uko ibyayo tubigira nyambere.
YODI
[73]Intoki zawe ni zo zandemye, ni zo zambumbye,Umpe ubwenge kugira ngo nige ibyo wategetse.
➡️Uko habaho agatabo kabwira uguze imashini uko ikora, atabikora gutyo ikangirika; niko n’Imana yandikishije muri Bibiliya uko umuntu yaremye akwiye kubaho no kugenda; utabikurikije arayoba akaba yanarimbuka akomeje muri iyo nzira idahuje n’ijambo ry’Imana.
KAFU
[86]Ibyo wategetse byose ni umurava,Bangenjesha ibinyoma, ntabara.
➡️Ibinyoma byihishe mu kuri, byuzuye Isi, uretse Imana no kwiga neza ijambo ryayo, n’intore zayobwa.
LAMEDI
[93]Ntabwo nzibagirwa amategeko wigishije,Kuko ari yo wanzurishije.
➡️Uwari intumbi yarapfiriye ahagaze mu byaha, Imana imuzura ikoresheje amategeko kuko amwereka ibyari byaramubase, akamenya ko akeneye kubaturwa.
MEMU
[100]Ndajijuka nkarusha abasaza,Kuko njya nitondera amategeko wigishije.
[104]Amategeko wigishije ampesha guhitamo,Ni cyo gituma nanga inzira z’ibinyoma zose.
➡️Ubunararibonye (experience) bukubuza amategeko ni ikinyoma. Mu guhitamo tujye twishingikiriza ku mategeko y’Imana, tuzahitamo ukuri.
NUNI
[105]Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye,Ni umucyo umurikira inzira yanjye.
➡️Umuco mwiza ni ikintu cy’ingenzi, ubunararibonye ni ubw’akamaro, imigenzo myiza ntako isa…ariko igikwiye kuyobora intekerezo, amahitamo n’ibikorwa byacu, ni ijambo ry’Imana.
SAMEKI
[113]Nanga ab’imitima ibiri,Ariko amategeko yawe ndayakunda.
➡️ Bibiliya idusabye guhitamo inzira imwe nta kuvangavanga. Kuko ntawe ukeza abami 2. Ni amategeko ni uko uyumvira yose cg ukayereka yose. Udafite Kristu, ku mbaraga ze aratsindwa nta kabuza.
AYINI
[126]Igihe gikwiriye cyo gukora k’Uwiteka kirasohoye,Kuko bahinduye ubusa amategeko yawe.
[128]Ni cyo gituma nibwira yuko amategeko wigishije yose atunganye,Kandi nanga inzira z’ibinyoma zose.
➡️Hari abemera amategeko amwe, bakirengagiza andi. Bibiriya iravuze iti yose iratunganye, bidatinze Uwiteka azabisobanura.
PE
[130]Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo,Guha abaswa ubwenge.
[135]Umurikishirize umugaragu wawe mu maso hawe,Unyigishe amategeko wandikishije.
➡️Umugenzi niyo yaba umuswa ntazayoba inzira. Mu kwiga ijambo ry’Imana, umuswa ahabwa ubwenge, akubaha Uwiteka.
TSADE
[142]Gukiranuka kwawe ni ugukiranuka kw’iteka ryose,Amategeko yawe ni ukuri.
[143]Agahinda n’umubabaro biranteye,Ariko, ibyo wategetse ni byo munezero wanjye.
➡️Amategeko y’Imana nabe umunezero wacu, kuko ibitandukanye nayo bizana agahinda n’umubabaro: kwica, kwiba, gusambana… bisigira ibikomere ababikorewe ndetse n’ababikoze.
KOFU
[146]Ndagutakiye nkiza,Kugira ngo nitondere ibyo wahamije.
➡️Habanza gukira, hagakurikiraho kwitondera amategeko. Kubanza kugerageza kuyitondera utarakira agakiza ni umutwaro utashyigura, ni ububata busa nk’ububata bw’icyaha. Akira Kristu ugushoboza mbere na mbere. Ni ikimenyetso cy’urukundo ruhebuje rw’Imana, yamuduhaye.
RESHI
[155]Agakiza kari kure y’abanyabyaha,Kuko batarondora amategeko wandikishije.
➡️Agakiza kari kure y’abakandagira amategeko y’Imana babizi. Ni ijambo ry’Imana rikomeje kubisubiramo.
SHINI
[161]Abakomeye bajya bangenzereza ubusa,Ariko amagambo yawe ni yo ahindisha umushyitsi umutima wanjye.
[165]Abakunda amategeko yawe bagira amahoro menshi,Nta kigusha bafite.
➡️Abakomeye nta bwoba bakwiye kugutera, hindishwa umushyitsi n’icyo Imana yandikishije kigutsinda. Usabe Imana imbaraga. Abakunda amategeko yayo ariyo mico y’Imana Bibiliya iyi bahorana amahoro, bivuze ko abandi bahorana ikidodo.
TAWU
[169]Uwiteka, gutaka kwanjye kukwegere, Umpe ubwenge nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije.
[176]Nayobye nk’intama izimiye,Shaka umugaragu wawe,Kuko ntibagirwa amategeko yawe.
➡️Ibanga rya mbere ryo gukira ni ukumenya ko urwaye ugatabaza muganga. Shakashaka ukuri, Imana utabaza igushoboza kandi uko kuri kuzakubatura.
⚠️ Muvandimwe, mu ntambara ikomeye hagati ya Kristu na Satani, hagati y’ukuri n’ikinyoma, gahati y’icyiza n’ikibi, hagati y’umucyo n’umwijima; iyo Imana ivuze icy’ukuri (genuine truth), Satani ahita akibonera igihimbano (counterfeit). Muri Edeni iti isabato ndayejeje (Itangiriro 2:3), hashira igihe ngo nisimburwe n’icyumweru. Washaka muri Bibiliya aho Imana yavuze ko bihinduka ukabura. Iti nimukora iki nababujije no gupfa muzapfa, satani akaza ati gupfa ntimuzapfa(Itangiriro 3:4), kugeza none hari abakemeza ko abantu badapfa ahubwo bitaba Imana bagahita bajya mu ijuru cg mu muriro. Icyo gihe baba bahakanye umuzuko batabizi, kuko ku munsi w’umuzuko ibituro bizakingurwa bigarure ababirimo, ntabwo ari abagiye mu ijuru cg mu muriro bazavayo ngo bagaruke mu bituro. Ahantu hose hari ukuri kw’Imana, tujye twibuka ko hari ikinyoma cya satani kivuguruza uko kuri, akenshi mu bwenge bwinshi.
?MANA TUGUSHIMIYE IYI ZABURI WADUHISHURIYEMO UKURI GUKIZA, TUBASHISHE KWAKIRA AKA GAKIZA, KWIGA NEZA IJAMBO RYAWE NO KUKAGENDERAMO KUBERA WOWE. MU IZINA RYA YESU KRISTU, TUBISABYE TWIZEYE KO UBIDUHA. AMEN ??
Wicogora Mugenzi