Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 112 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.
? ZABURI 112
[1]Haleluya. Hahirwa uwubaha Uwiteka,Akishimira cyane amategeko ye.
[4]Abatunganye umucyo ubavira mu mwijima,Uvira ūgira imbabazi n’ibambe agakiranuka.
[5]Hahirwa ugira imbabazi akaguriza abandi,Agakora imirimo ye uburyo butunganye.
[6]Kuko atazanyeganyezwa iteka,Umukiranutsi azibukwa iteka ryose.
[7]Ntazatinya inkuru mbi,Umutima we urakomeye wiringiye Uwiteka.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Muri Zaburi 111 twabonye ugukiranuka kw’Imana yacu, none hano mu y’112 haravugwa ugukiranuka k’umuntu. Ese Mugenzi ushobora kuba umukiranutsi?
❇️ MUGENZI URI UMUKIRANUTSI
?Mu muhango w’igitambo, umunyu washyirwaga ku gitambo. Nk’uko umubavu woswa wagaragazaga yuko gukiranuka kwa Kristo ariko kwatumaga igitambo cyemerwa imbere y’Imana, n’umunyu ni cyo washushanyaga…. Abemera kuba ibitambo bizima kandi byera bishimwa n’Imana (Rom. 12:1), bagomba kugira umunyu ukiza, ariwo gukiranuka kwa Kristo. (UIB igice 48, pp 299.4)
➡️Kuva ku murongo wa mbere haravugwa abubaha Uwiteka, abatunganye, abakiranuka, abagira imbabazi bakaguriza abandi….muri make haravugwa gukiranuka, cg imirimo ijyana no gukiranuka.
? Kuko twese twahindutse abanduye, kandi n’ibyo twakiranutse byose bimeze nk’ubushwambagara bufite ibizinga,….(Yesaya 64:5)
➡️Iyi mirongo ntivuguruzanya, ariko ikeneye indi ifasha kuyumvikanisha ku rugero rwayo.
?..kandi mboneke ko ndi muri we ntafite gukiranuka kwanjye kuva mu mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo, ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera (Fil 3:9).
?“Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite. (Yh 15:5)
➡️Ibi byanditswe byose bitweretse ko kuba umukiranutsi bishoboka, indirimbo y’112 ibyo ivuga ni byo. Ariko gukiranuka kwemerwa n’Imana ni ukwa Kristu GUSA. Uguma muri Kristu, na We akaguma muri we, ni we wera imbuto ya Mwuka koko.
Niba utarinjiriye mu irembo ariryo Kristu, subira inyuma ba uretse gukora, wikwihuta nk’uwayobye.
⏯️Gukiranuka kwa Kristu ni wo munyu. Utarakiriye Mwuka w’Imana n’imbabazi z’Imana, ntabwo waba umunyu w’isi Kristu aduhamagarira kuba.
??Kwikuza, kutagira imbabazi, amacakubiri, kurwanira ibyubahiro, kugira gusa urukundo rwihugiraho rudashakira abandi ibyiza… ni bimwe mu bimenyetso byagufasha kumenya ko utari umunyu w’isi, cg ko uri umunyu wakayutse. N’ubwo atari byo bidukiza, ariko ni imbuto zisoromwa ku mashami ateye ku Muzabibu w’ukuri.
??Imana ikomeze kutwigisha iby’imbaraga zikomeye ziva mu kugira gukiranuka kwa Kristu, no kumva urukundo ruva ku Mana arirwo rwonyine ruri kuduhata.
?DATA URAKOZE KO UTUBONA NK’ABAKIRANUTSI KUBERA KRISTU. TUBASHISHE KUGUMA MURI WE NO KUTAMUREKURA.??
Wicogora Mugenzi
Amena