Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 92 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 92
[1]Zaburi iyi ni indirimbo yo kuririmbwa ku isabato.
[2]Ni byiza gushima Uwiteka,No kuririmbira izina ryawe ishimwe, Usumbabyose,
[3]Kwerekana imbabazi zawe mu gitondo, N’umurava wawe uko bwije,
[13]Umukiranutsi azashisha nk’umukindo,Azashyirwa hejuru nk’umwerezi w’i Lebanoni.
[14]Ubwo batewe mu rugo rw’Uwiteka, Bazashishira mu bikari by’Imana yacu.
[15]Bazagumya kwera no mu busaza, Bazagira amakakama menshi n’itoto,

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iyi zaburi ni indirimbo iririmbwa ku Isabato mu gushima imirimo itangaje Uwiteka yakoze, Dawidi akaba yari yarayiboneye ubwe atari iyo yari yarumvise gusa. Ese wowe ntayo wiboneye, nta n’iyo wumvise?

1⃣GIRA UBURUHUKIRO BW’ISABATO MU MUTIMA.
?Niba Kristu ari We Mwami w’isabato byumvikane ko nta buruhukiro bw’Isabato wagira udafite Yesu.
?Kwerekana imbabazi zawe mu gitondo, N’umurava wawe uko bwije, (Zab 92:3)
➡Shima Imana k’ubw’imbabazi zayo nyinshi kandi uyiragize mbere yo kuva mu rugo, wirirwane na Yo, utashye uyishimire umurava wayo mwinshi utumye utaha amahoro.
??Iyi ndirimbo rero ntibe iyo ku isabato gusa, nibe indirimbo y’umutima ya buri gihe, kubera ko ufite uburuhukiro bw’ukuri.

2⃣ BA UMUKINDO MU BUTAYU

?Umukristu umeze nk’igiti cy’umukindo—Igiti cy’umukindo gishushanya neza ubuzima bw’umukristu. Gihagarara cyemye mu mucanga wotsa wo mu butayu, ntigipfe; kubera ko kivoma ibigitunga mu masōko ari munsi y’ubutaka (The Review and Herald, September 1, 1885). 3BC 1151.1
➡️Um 13, werekanye ko umukiranutsi w’Imana ameze nk’umukindo ukomeza gutoha mu butayu bukakaye; kubera ko gishora imizi munsi y’uwo mwuma ahari amasōko adakamishwa n’ubutayu.
⏯️Isuzume Mugenzi, umenye niba koko uri nk’umukindo, uhora ukeye mu mutima n’igihe iby’isi byakakaye kubera umenya kwivomera amazi y’ubugingo Kristu atanga, isōko idakama.
?? Uko kandi amashami y’imikindo bayazunguzaga kubera insinzi n’ibyishimo, ba isoko y’amahoro n’ibyishimo, atari uko byose bimeze neza iruhande rwawe, ahubwo kubera ko Kristu muri kumwe aruta kure ibibazo bikugarije.

?MANA NZIZA TUGUSABYE KUTUGIRA NK’IBITI BY’IMIKINDO BISHISHIRA MU BUTAYU BUKAKAYE. DUHE GUHORANA ISHIMWE MU MITIMA YACU.??

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 92: INDIRIMBO YO KURIRIMBIRA IMANA KU ISABATO.”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *