Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 89 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 89
[4]“Nasezeranye isezerano n’uwo natoranije,Narahiye Dawidi umugaragu wanjye
[5]Nti ‘Nzashimangira urubyaro rwawe iteka,Intebe yawe y’ubwami nzayikomeza,Ukageza ibihe byose.’ ”Sela.
[12]Ijuru ni iryawe, isi na yo ni iyawe,Isi n’ibiyuzuye ni wowe wabishimangiye.
[15]Gukiranuka no guca imanza zitabera ni imfatiro z’intebe yawe, Imbabazi n’umurava birakubanziriza.
[37]Urubyaro rwe ruzarama iteka,Intebe ye y’ubwami izarama nk’izuba imbere yanjye.
[49]Ni nde uzarama ntapfe,Agakiza ubugingo bwe ukuboko kw’ikuzimu?Sela.
[53]Uwiteka ahimbazwe iteka ryose.Amen kandi Amen.

Ukundwa n’Imana, amahoro Abe muri wowe. Uyu Mulewi Etani wanditse iyi Zaburi, yari umunyabwenge kimwe na Hemani wanditse iya 88. Iyi ndirimbo ivuga gukomera kw’Imana, gukomeza amasezerano no kugira ubutabera. Ni amasomo menshi, reka turebemo 2 gusa.

1⃣ AMASEZERANO Y’IMANA NTAHINDUKA YISHYUZE
?? Sinzica isezerano ryanjye, Sinzahindura ijambo ryavuye mu kanwa kanjye (Um 35). Kandi umurungu uwubanziriza uti “sinzakuraho imbabazi zanjye, sinzivuguruza umurava wanjye.
➡Iyi Mana yasohoje amasezerano ya Dawidi, mu rubyaro rwe hakavukamo Kristu Umwami w’isi n’ijuru ibihe byose, zirikana ko itica amasezerano yayo. Fata umwanya uyiyibutse mu ijambo ryayo, uyishyuze kandi uyashikamemo.
⏯Bigoranye, abandi bihebye kandi bafite ubwoba, voma imbaraga n’ibyiringiro mu masezerano y’Umucunguzi.

2⃣TUZAMUKE KU RUGERO RUSUMBYEHO

?Ubu ni igihe umuntu wese akwiye kwisuzuma, akamenya niba akiri mu byizerwa. Genzura cyane impamvu zaguteye gukora ikintu. Turi mu murimo w’Isumbabyose.
Ntitukibohereho umwenda w’ibikorwa urimo n’akadodo kamwe ko kwikunda. Tuzamuke tugere ku rugero rusumbyeho buri munsi. ( 3BC 1149.9)

?Wanze urunuka isezerano ry’umugaragu wawe,Wahumanishije ikamba rye kurijugunya hasi (Um 40).
?Niba Imana, itishimira uva mu masezerano yayo, ni igihe cyo kwisuzuma tukareba neza niba tukiri mu byizerwa, ibyo Imana ishaka ko tuyikorera ntibirangwemo inarijye no kwikunda.
⏯️Byaba bibaje, Imana iguhaye umwanya munini wo kugera ku rugero rusumbyeho ukawupfusha ubusa. Igihe cyo kutwigisha yatanze kikazagusiga uko cyagusanze. Ntibikabeho.
??Uwiteka Imana iduhe guca bugufi no kumenya ubukene bwacu, tuyihe igihe na Yo itugeze ku rugero rusumbyeho.

?MANA TUGUSHIMIYE AMASEZERANO YAWE YO KUTUGIRIRA NEZA, HINDURIRA IMITIMA YACU KUYAKIRA.??

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 89: NI NDE UZARAMA NTAPFE?”
  1. Mana dukomeze mu biganza byawe nkuko watwitoranyirije, utubashishe kwisuzuma neza no kuguma mu byizerwa. Nitukwisunga ntuzigera udutererana.
    Murakoze cyane .Imana ibahe umugisha

Leave a Reply to Uzamukunda Judith Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *