Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 39 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.
? ZABURI 39
[2] Naribwiye nti”Nzirindira mu nzira zanjye, Kugira ngo ntacumuza ururimi rwanjye. Nzajya mfata ururimi rwanjye, Umunyabyaha akiri imbere yanjye.”
[3] Nabeshejwe nk’ikiragi no kutavuga, narahoze naho byaba ibyiza sinabivuga, Umubabaro wanjye uragwira.
[4] Umutima wanjye ungurumana mu nda, Ngitekereza umuriro unyakamo, Maze mvugisha ururimi nti
[5] “Uwiteka, umenyeshe iherezo ryanjye, N’urugero rw’iminsi yanjye, Menye ko ndi igikenya.”
[6] Dore wahinduye iminsi yanjye nk’intambwe z’intoki, Igihe cy’ubugingo bwanjye kuri wowe kimeze nk’ubusa, Ni ukuri umuntu wese nubwo akomeye, ni umwuka gusa. Sela.
[7] Ni ukuri umuntu wese agenda nk’igicucu, Ni ukuri bahagarikira umutima ubusa, Umuntu arundanya ubutunzi atazi uzabujyana.
[8] Mwami, none ntegereje iki? Ni wowe niringira.
[9] Unkize ibicumuro byanjye byose, Ntumpindure uwo gutukwa n’abapfu.
[10] Narahoze sinabumbura akanwa, Kuko ari wowe wabikoze.
[11] Unkureho inkoni yawe, Mazwe no gukubitwa n’ukuboko kwawe.
[12] Iyo uhaniye umuntu gukiranirwa kwe umuhanisha ibihano, Unyenzura ubwiza bwe nk’inyenzi, Ni ukuri umuntu wese ni umwuka gusa. Sela.
[13] Uwiteka umva gusenga kwanjye, tegera ugutwi gutaka kwanjye, Ntiwicire amatwi amarira yanjye. Kuko ndi umusuhuke imbere yawe, N’umwimukira nk’uko ba sogokuruza bose bari bari.
[14] Rekera aho kundeba igitsure, Mbone uko nsubizwamo intege, Ntarava hano ntakibaho.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Kugira neza kw’Imana ni ko kuturehereza kwihana (Rom 2:4)
1️⃣ INZIRA IGANA KU KWIHANA
? Umurongo wa 2 w’iyi zaburi uratwereka ikimeze nk’icyo abantu benshi bajya bagerageza: [2] Naribwiye nti”Nzirindira mu nzira zanjye, Kugira ngo ntacumuza ururimi rwanjye. Nzajya mfata ururimi rwanjye, Umunyabyaha akiri imbere yanjye.”
⏯️ Yeremiya 13: 23 hari icyo babivugaho: “Mbese Umunyetiyopiya yabasha guhindura ibara ry’umubiri we, cyangwa ingwe ubugondo bwayo? Namwe ni uko ntimwabasha gukora ibyiza, kandi mwaramenyereye gukora ibibi.”
⏯️ Kwihana ni ukugira agahinda k’uko wakoze icyaha no kugicikaho. Kwihana ni impano : Bityo rero agahinda k’uko wakoze ibyaha no kukireka na byo ni impano. Ibyakozwe n’intumwa 5:31 Ntitubanza guhindura imibereho yacu kugira ngo tubashe gusanga Kristo. Tumusanga uko turi akaba ari we uhindura imibereho yacu. Yohana 6:37 29.
⏯️ Imana iduha kwihana mbere yo kuduha imbabazi. Ibyakozwe n’intumwa 3 : 19 30. Agahinda ko mu buryo bw’isi ni ukubabazwa n’uko wagaragaweho n’inenge yo kwica itegeko; naho agahinda ko mu buryo bw’Imana ni ukubabazwa n’uko washenguye umutima w’inshuti yawe magara ukanayicumuraho. 2Abakorinto 7:10
2️⃣ KWIHANA GUKWIRIYE
? Iyo tugeze ku murongo wa 8 kuzamura kugeza ku murongo wa 10 umunyezaburi aravuga ati: [8] Mwami, none ntegereje iki? Ni wowe niringira. [9] Unkize ibicumuro byanjye byose, Ntumpindure uwo gutukwa n’abapfu. [10] Narahoze sinabumbura akanwa, Kuko ari wowe wabikoze.
⏯️ Iyi mirongo iratwereka ko guhinduka no kwihana ari isanga n’ingoyi, nyamara kwihana si ibikorwa inshuro imwe mu buzima; na ko kugomba kuvugururwa buri munsi. Iyo mvuga kwihana nk’ikintu cya ngombwa buri munsi, simba mvuga ibyo kwihana ibikorwa bibi. Byashoboka ko mwaba mwarumvise inkuru y’umugabo wabwiye Pasitoro we ati « Nasabye Imana inshuro igihumbi ngo imbabarire iki cyaha ». Pasitoro na we aramusubiza ati « Inshuro 999 ntizari ngombwa ! ».
⚠️ «Nta ntumwa n’imwe, nta muhanuzi n’umwe wigeze wirata ko adafite icyaha. Ababaye bugufi y’Imana cyane, abahisemo gutanga ubuzima bwabo ho ibitambo aho gukora nabi, abo Imana yahesheje icyubahiro ikoresheje umucyo wayo n’ubushobozi byayo, abo bimenyeho ko ari abanyabyaha.» Uko ni ko kwihana gukenewe buri munsi, ukwihana gutewe no kurabukwa bundi bushya uburyo turi abanyabyaha, ibyo bigatuma dukenera ubuntu bw’Imana.Uko kwihana ni ko kwavuzweho ngo:«Uko tuzarushaho kujya mbere mu mibereho ya gikristo, kwihana kwacu kuzagenda gukura », Conquérants pacifiques,( Ibyakozwe n’intumwa ), p.501.
Waba se warahindutse? Urumva se wahindutse uyu munsi ? Waba se wiyegereje Imana kugira ngowihane uyu munsi?ngaho isubize nanjye nisubize.
? DATA WERA TUBASHISHE KWIHANA MU BURYO BUKWIRIYE.?
Wicogora Mugenzi.
Amena