Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 28 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.
? ZABURI 28
[1]Zaburi ya Dawidi.Uwiteka ndagutakira,Gitare cyanjye ntiwice amatwi,Kuko wanyihorera,Nahinduka nk’abamanuka bajya muri rwa rwobo.
[2]Tyariza ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye uko ngutakiye,Uko manitse amaboko nyerekeje ahera h’urusengero rwawe.
[6]Uwiteka ahimbazwe,Kuko yumviye ijwi ryo kwinginga kwanjye.
[7]Uwiteka ni we mbaraga zanjye n’ingabo inkingira,Umutima wanjye ujya umwiringira ngatabarwa.Ni cyo gituma umutima wanjye wishima cyane,Kandi nzamushimisha indirimbo yanjye.
[8]Uwiteka ni imbaraga z’abantu be,Kandi ni igihome uwo yasīze ahungiramo agakira.
[9]Kiza ubwoko bwawe uhe umwandu wawe umugisha,Kandi ubaragire ujye ubaramira iteka ryose.
Ukundwa n’Imana gira umunsi w’Umunezero. Gusenga bituzamura ku MANA.
1️⃣GUSABA WINGINGA
Iyo usomye iyi Zaburi y’iki gice usanga harimo igice kivuga ibyo gutakamba ,dufite Imana yumva gutakamba kwacu kandi uje wese iramwakira.Ngwino kwa Yesu niho hari ubuhungiro.
?Umunsi nagutakiyeho waransubije, Umpumurisha guha umutima wanjye imbaraga. (Zab138:3)
Kuko ari wowe gitare cyanjye n’igihome kinkingira, Nuko ku bw’izina ryawe unjye imbere unyobore. (Zab 31.4)
Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.’ (Yer 33,3)
❇️Muvandimwe, hahirwa abishingikiriza k’Uwiteka ho Umutabazi. Ni we uzi imigendere yacu, imiryamire n’imihagurukire. Reka tumwisunge tumuha icyubahiro kimukwiriye.
2️⃣AMAHIRWE AZANWA NO GUSENGA
?Imana ivuganira natwe mu byaremwe n’ibyahishuwe no mu buryo iturinda n’uko ituyoboza umwuka wayo. Ariko ibyo ntibihagije, akarusho kadukwiriye kandi ni ukuyiyegurira tumaramaje, kugira ngo tubone gushyikira ubukristo buzima butari ubw’ibyitiriro, bushyushye. Dukwiriye gusabana na Data wa twese wo mu ijuru by’ukuri. (Kug Yes.P73.1)
GUSENGA NI UKUGURURIRA IMANA UMUTIMA nk’uko twashyikirana N’INSHUTI MAGARA. Icyakora igituma dukwiriye kugenza dutyo si ukugira ngo tumenyeshe Imana uko turi ahubwo ni ukugira ngo itubashishe kuyakira.
⚠️Gusenga NTIKUTUMANURIRA Imana ahubwo kuyitugezaho (P73.2)
❇️Muvandimwe shaka umwanya n’igihe bihoraho byo gusenga kuko kwicara imbere ya Yesu wimenyaho ubugoryi bikagutera kwihana bityo ukaba icyaremwe gishya.
? DATA WERA TUBASHISHE KUGUSENGA WOWE NYIRUBUTUNZI BWOSE NO KUMENYA?
Wicogora Mugenzi