Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 20: UWITEKA AKUMVIRE KU MUNSI W’AMAKUBA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cya 20 cya Zaburi uciye bugufi Kandi usenga.

📖 ZABURI 20

[2]UWITEKA AKUMVIRE KU MUNSI W’AMAKUBA NO KU W’IBYAGO,Izina ry’Imana ya Yakobo rigushyire hejuru.
[3]Ikoherereze gutabarwa kuva ahera h’urusengero,Iguhe imbaraga ziva i Siyoni.
[5]Iguhe icyo umutima wawe ushaka,Isohoze inama zawe zose.
[6]Tuzaririmbishwa impundu n’agakiza kawe,Kandi ku bw’izina ry’Imana yacu tuzerekana amabendera yacu,Uwiteka asohoze ibyo usaba byose.
[7]None menye yuko Uwiteka akiza uwo yasize,Azamusubiza ari mu ijuru rye ryera,Azamushubirisha imbaraga zikiza z’ukuboko kwe kw’iburyo.
[8]Bamwe biringira amagare,Abandi biringira amafarashi,Ariko twebweho tuzavuga izina ry’Uwiteka Imana yacu.
[9]Barunamye baragwa,Ariko twebweho turahagurutse turema.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Zaburi 20 ndetse n’iyayibanjirije, ziratureba cyane. Yiririmbe igihe imbere yawe hari urugamba ugomba gutsinda cg kwihanganira. Reka aya masezerano n’iyi miburo isige hari icyo iduhinduyeho. Tumenye agaciro ku kugendana n’Imana duciye bugufi igashyirwa hejuru mu bugingo bwacu.

1⃣ BA MASO, SHAKISHA MU IJAMBO RY’IMANA

🔰Amagambo yahumetswe n’Imana aboneka muri zaburi ya 19 na 20 nayagejejweho ku bw’abantu bacu. Ni amahirwe kuri twe kwakira ayo masezerano y’agaciro, no kwizera imiburo. Ndasenga ngo imitima yacu ikanguke byimazeyo kubera akaga gakikije abatitaye ku mibereho y’ubugingo buhoraho. Tugomba gushakisha mu byanditswe kurusha mbere. Ijambo ry’Imana rigomba kutubera umwigisha, umuyobozi. Tugomba gusobanukirwa n’icyo Ibyanditswe bivuga. – 3BC 1145.5

📍Mbere y’urugamba Dawidi n’Abisirayeri baririmbye iyi ndirimbo. Kuko bumvaga ko ubwo bafitanye umushyirano n’ijuru, urugamba bamaze kurutsinda. Uwo mushyikirano ni wo ituma umuntu abasha guca bugufi Imana ikabona uko imurwanirira.
➡Uwiteka ajye atwumvira mu byago, mu makuba no mu zindi ngamba z’ubuzima.
👉🏾Nyamara burya umuntu atabaza inshuti, kandi inshuti ni iyo mushyikirana mutishishanya. Imana rero yigire Inshuti yawe magara, nibwo uzabasha guca bugufi imbere yayo, nibwo uzibuka kuyitabaza wamaze kwiringira ko igutabara, udashidikanya.

2⃣ UMURIMO UKOMEYE WO KUMURIKIRA ISI

🔰 Iyo dufitanye umushyikirano n’Imana, duca bugufi mu mitima imbere yayo, kandi tukagira ishyaka rikomeye ryo kunoza imico ya Gikristu muri twe. Dufite umurimo mugari kandi w’ingenzi wo gukora, kuko isi igomba kugerwaho n’umucyo ujyanye n’ibihe tugezemo. Bazamurikirwa (abantu, isi) igihe ubuhamya bwacu bubyerekana ku buryo butaziguye. Bizabatera kwisuzuma babishyizeho umutima. (3BC 1146.1)

📍Kugira ngo abantu bisuzume babishyizeho umutima, ni uko bazaba babonye umucyo ujyanye n’iminsi tugezemo, aho Kristu akenewe kurusha mbere.
➡Reka umucyo wawe umurike maze bitume abo ugezeho bahimbaza Data wa twese wo mu ijuru. Ntuzishimire gushimirwa n’abantu uwo mucyo kuko uw’ukuri uba uturuka kuri Kristu isōko y’umucyo. Icyubahiro kijye kiba icye wenyine, kuko ni We ugikwiye, ni na We udushoboza.
⚠Uwiteka akugenderere, aguture imitwaro ikuremereye, aguhe ibyiringiro bw’ahazaza. Kandi imigisha yasezeraniye ikugereho wowe n’abawe.
Mana gendana natwe, gumana natwe ntudusige.

🛐 MANA YACU MUREMYI, URAKOZE KURI AYA MASEZERANO, DUHE KUYAGIRA AYACU; URAKOZE KURI IYI MIBURO DUHE KUYITAHO. 🙏🏾

WICOGORA MUGENZI

One thought on “ZABURI 20: UWITEKA AKUMVIRE KU MUNSI W’AMAKUBA.”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *