Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 18: GUSHIMIRA UWITEKA WAGUKIJIJE AMABOKO Y’ABAKWANGA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gahunda yo gusoma no kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Mu mwuka wo gusenga, soma igice cya 18 cyose cy’igitabo cya Zaburi.

📖 ZABURI 18
[2]Ndagukunda ni wowe mbaraga zanjye.
[3]Uwiteka ni igitare cyanjye n’igihome cyanjye kinkingira n’umukiza wanjye,Ni Imana yanjye n’urutare rwanjye rukomeye,Ni we nzahungiraho,Ni we ngabo inkingira n’ihembe ry’agakiza kanjye,Ni igihome cyanjye kirekire.
7]Mu mubabaro wanjye nambaje Uwiteka, Natakiye Imana yanjye, Yumvira ijwi ryanjye mu rusengero rwayo, Ibyo natakiye imbere yayo biyinjira mu matwi.
[18]Ankiza umwanzi wanjye ukomeye, N’abanyangaga kuko bandushaga amaboko.
[27]Ku utanduye UZIYEREKANA NK’UTANDUYE,KU KIGORYI UZIYEREKANA NK’UGORAMYE.
[32]Ni nde Mana itari Uwiteka?Ni nde Gitare kitari Imana yacu?
[51]Aha umwami yimitse agakiza gakomeye, Agirira imbabazi uwo yasize, Ni Dawidi n’urubyaro rwe iteka ryose.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Iyi zaburi yigire iwawe. Nikwibutse gushima Imana watahukanye insinzi, nigutere kugarukira Imana waguye mu cyaha, nigutere guhora wishingikiriza ku Mana mu rugendo rwawe hano ku isi.

1⃣ UWITEKA NI WE UDUKIZA ABATWANGA
📍Dawidi, abanzi bamumereye nabi yatabaje Imana, imukiza abanzi be yewe harimo n’umwami Sawuli wamurushaga imbaraga cyane. Ariko ijuru riramurwanirira.
➡Ni koko Imana yaguhaye ubwenge, iguha imbaraga, iguha umuryango ukomeye cg woroheje, iguha inshuti zikomeye n’izoroheje…
👉🏾ariko mbere na mbere tabaza Imana mbere yo kwiyemera ko ushoboye, cg ufite abagufasha. Imana iyo uyigize nyambere ni Yo yonyine ikingura imiryango itajyaga ifunguka, ni Yo igukorera ibitajyaga bikoreka, ibyo Imana yagezemo ntawabyitambikamo.
⏯Imigambi yawe n’imishinga yawe byikoreze Imana. Ibyiringiro byawe bishyire muri Yo.

2⃣ IMANA IDUSANGA AHO TURI, NAWE SANGA MUGENZI WAWE AHO ARI.

🔰 Imana idusanga aho turi “Ukwera uko ariko kose wagaragaza, n’ubwigomeke wagaragaza bwose” nk’Imana idusanga aho turi, ngo natwe dusange abantu aho bari. Ntitukajye twanga gusanga bagenzi bacu aho bari, cg ngo twishyire hanze y’urukundo n’imbabazi zayo ( 3BC 1143.5)

📍Dawidi watabazaga Imana ikamwumva yari umunyabyaha nkatwe. Ariko yari umunyabyaha wemera icyaha, akakihana, akagisabira imbabazi kandi akaganira n’Imana ntacyo ayikinze, nta buryarya.
➡Witekereza rero ko uri umunyabyaha warenze igaruriro, muri ibyo byaha Uwiteka umwemereye, yagusangamo akabigukuramo, ugahabwa ubushobozi bwo kuba umwana w’Imana kubera kwizera Kristu (Yohani 1:12).
👉🏾Uwamaze kuba umwana mu rugo rwa Data wa twese, ntiyigumira muri uko kunyurwa ngo atangire acireho iteka abatarafata icyemezo cyo kugarukira Imana. N’Imana ubwayo yiyerekana nk’igoramye ngo ikize ikigoryi (Umwana w’Imana agapfira ku musaraba wa ba ruharwa). Ahubwo arabasanga akabagezaho iby’urukundo rw’Imana n’amahoro yaboneye mu rugo rwa Data, ibyishimo yaboneyeyo, n’ibyiringiro by’ubugingo by’iteka utakura ahandi.
⏯Wikwiyicarira rero ngo uvuge uti jye namaze kumenya Imana, ahubwo shishikara uyigeze no ku bandi naho ubundi waba wiyibagije ineza wagiriwe. Waba ubaye indashima, waba udahatwa n’urukundo Rwayo.

🛐 DATA WA TWESE URI MU IJURU, WARAKOZE KUDUHA KRISTU AKADUSANGA MU ISAYO Y’IBYAHA AKADUKURAYO. DUHE KUMWIZERA NO KWEMERA GUHINDURWA N’IJAMBO RYAWE MU MBARAGA YA MWUKA WERA. 🙏🏾

WICOGORA MUGENZI

One thought on “ZABURI 18: GUSHIMIRA UWITEKA WAGUKIJIJE AMABOKO Y’ABAKWANGA.”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *