Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 15: NI NDE UZAGUMA MU IHEMA RY’UWITEKA? – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 15 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 15
[1] Zaburi ya Dawidi. Uwiteka, ni nde uzaguma mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera?
[2] Ni ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka, Akavuga iby’ukuri nk’uko biri mu mutima we.
[3] Utabeshyeresha abandi ururimi rwe, Ntagirire nabi mugenzi we, Ntashyushye inkuru y’umuturanyi we.
[4] Mu maso ye umunyagisuzuguriro arahinyurwa, Ariko abatinya Uwiteka arabubaha. Icyo yarahiriye naho cyamugirira nabi ntiyivuguruza.
[5] Ntaguriza ifeza kubona indamu zirenze urugero, Cyangwa ntiyemera ibiguzi ku utariho urubanza. Ugenza atyo ntabwo azanyeganyezwa.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe; urukundo rw’Uwiteka nibyo byiringiro butuma imigenzo akomeza urugendo koko.

1️⃣ NDE UZAGUMA MU IHEMA RY’UWITEKA?
🔰 [1] Zaburi ya Dawidi. Uwiteka, ni nde uzaguma mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera?
Ikibazo kiri hejuru cyatangiwe igisubizo kigira giti” Ni ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka, Akavuga iby’ukuri nk’uko biri mu mutima we.

Ikibazo cyo kwibaza; ni buryo ki umuntu ashobora kugendera mu bitunganye cyangwa se ni buryo ki umuntu ashobora kuba umukiranutsi.

⏯️ Urupfu rw‘Umwana w’Ikinege w’Imana ni rwo rwapimiwe kuba ikiguzi cy’ubugingo bwawe; Ijambo ry’Imana riragira riti: “kuko mwabyawe ubwa kabiri, mutabyawe n’imbuto ibora ahubwo mwabyawe n’imbuto itabora, mubiheshejwe n’ijambo ry’Imana rizima rihoraho” 1 Petero 1:23

2️⃣ UKURI KURUTA UKUNDI KOSE
🔰 [5] Ntaguriza ifeza kubona indamu zirenze urugero, Cyangwa ntiyemera ibiguzi ku utariho urubanza. Ugenza atyo ntabwo azanyeganyezwa.
“Uwiteka yambonekeye kera ati:”ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza (Yesaya 43:4)“ kuko wambereye inkoramutima”; “ kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda (Yeremiya 31:3)”.

⚠️ UKURI KURUTA UKUNDI KOSE NI UKO KRISTO AGUKUNDA: Urukundo rw’Imana rutagira akagero ntirugire n’iherezo, urwo idukunda njye nawe rurenze kure uko tubasha kurwumva. Igukunda nk’aho ari wowe wenyine ubaho. Yari kwemera gutanga ubugingo bw’Umwana wayo bona n’iyo hataba abandi bo gucungurwa uretse wowe. Haranira kutibagirwa uko kuri ufite agaciro kadasanzwe mu maso y’Imana.

🛐 DATA WERA TUBASHISHE GUHAGARARA TUDATSINZWE.🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ZABURI 15: NI NDE UZAGUMA MU IHEMA RY’UWITEKA?”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *