Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 5: VUGA NEZA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 5
Zab 5:2-9,13
[2]Uwiteka, tegera ugutwi amagambo yanjye,Ita ku byo nibwira.
[3]Mwami wanjye, Mana yanjye,Tyariza ugutwi ijwi ryanjye ngutakira,Kuko ari wowe nsenga.
[4]Uwiteka, mu gitondo uzajya wumva ijwi ryanjye,Mu gitondo nzajya nerekeza gusenga kwanjye kuri wowe,Mbe maso ntegereje.
[5]Kuko utari Imana y’intambirakibi,Umunyangeso mbi ntazaba iwawe.
[6]Abībone ntibazahagarara mu maso yawe,Wanga inkozi z’ibibi zose.
[7]Uzarimbura abanyabinyoma,Uwiteka yanga urunuka umwicanyi n’umuriganya.
[8]Ariko jyeweho nzazanwa n’imbabazi zawe nyinshi mu nzu yawe,Kuko nkūbashye nzikubita hasi nsenge,Nerekeye urusengero rwawe rwera.
[9]Uwiteka ku bwo gukiranuka kwawe,Ujye unyobora kuko banyubikiye,Umpanurire inzira yawe aho nyura.
[13]Kuko uzaha umukiranutsi umugisha,Uwiteka, uzamugotesha urukundo rwawe nk’ingabo.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. AMAGAMBO MEZA NI IMPANO Y’IMANA.

1️⃣ GENZURA URURIMI RWAWE
🔰 Gutandukanya Ibiranga Imvugo –
Kuvuga ni imwe mu mpano zikomeye Imana yahaye umuntu. Ururimi ni urugingo ruto, ariko amagambo rurema, akumvikana mu ijwi, afite imbaraga zikomeye. Uwiteka aravuga ati: “Ururimi ntirushobora kuyoborwa.” Rwateranyije amahanga, ruteza intambara no kumena amaraso. Amagambo yakije umuriro wagoranye kuzimywa. Amagambo yatanze ibyishimo n’umunezero kuri benshi. Kandi iyo amagambo avuzwe kubera ko Imana ivuga ngo, “Babwire amagambo yanjye,” akenshi bitera agahinda gatuma bihana. 3BC 1142.3

❇️Impano yo kuvuga ijyana n’inshingano ikomeye. Igomba kurindwa neza; kuko ari imbaraga ikomeye y’ikibi ndetse n’iy’icyiza k. 3BC 1142.4

➡️IMPANO yo kuvuga uyikoresha ute? Ugarura abantu kuri Kristu, cg ubashumuriza satani. Ahari ubavuga nabi, cg ubaca intege, cyo ukazimura…
Mbere yo kuvuga tekereza ku ijambo ugiye kuvuga, uwo uribwira, igihe urivugira n’ingaruka zaryo

2️⃣MENYA URUHANDE UHEREREYEMO

📖 10 Kuko ari nta murava uri mu kanwa kabo,Imitima yabo ni igomwa risa,Umuhogo wabo ni imva irangaye,Bashyeshyesha indimi zabo.
[12]Ni bwo abaguhungiraho bazishima,Ibyishimo bizabateza amajwi hejuru iteka kuko ubarinda,Kandi abakunda izina ryawe bazakwishimira.

➡️Biroroshye kumenya uwo uri we ukurikije ibuva mu kanwa kawe. Saba impano yo kuvuga Neza.

🛐 DATA IMANA KUGIRA AMAGAMBO MEZA MURI TWE🙏

Wicogora Mugenzi!

One thought on “ZABURI 5: VUGA NEZA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *