Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 4: GUKIRANUKA N’IMPANO Y’UWITEKA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 4
[1] Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi, babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi.
[2] Mana gukiranuka kwanjye guturukaho, unsubize uko ngutakiye. Warambohoye ubwo nari mfite umubabaro, Mbabarira, wumve gusenga kwanjye.
[3] Bana b’abantu, Muzageza he guhindura icyubahiro cyanjye igisuzuguriro? Muzageza he gukunda ibitagira umumaro no gukurikiza ibinyoma? Sela.
[4] Ariko mumenye yuko Uwiteka yirobanuriye umukunzi we, Uwiteka azanyumva uko mutakiye.
[5] Mugire impuhwe zo gukora icyaha, Muri ku mariri yanyu mwibwirire mu mitima mucecetse. Sela.
[6] Mutambe ibitambo mukiranutse, Kandi mwiringire Uwiteka.
[7] Hariho benshi babaza bati”Ni nde uzatwereka ibitunezeza? Uwiteka utuvushirize umucyo wo mu maso hawe.”
[8] Ushyire ibyishimo mu mutima wanjye, Biruta ibyo ku burumbuke bw’amasaka na vino.
[9] Nzajya ndyama nsinzire niziguye, Kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro.
(Zaburi 4:1;9)

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Amahoro no gukiranuka nyakuri ni impano y’Uwiteka

1️⃣ GUKIRANUKA GUKOMOKA KU UWITEKA
🔰 [2] Mana gukiranuka kwanjye guturukaho, unsubize uko ngutakiye. Warambohoye ubwo nari mfite umubabaro, Mbabarira, wumve gusenga kwanjye.

⏯️ Umukristo akora ibyo gukiranuka kuko ari umukristo, si ukugira ngo ahinduke umukristo.(Yohana15:5); Gukiranuka ni Yesu. Tutari muri we ntituba dufite gukiranuka. (Abaroma 1:16,17); Nta kundi umuntu yashaka gukiranuka keretse gushaka Yesu. (Abaroma 4:4,5); Ubukristo n’agakiza ntibishingiye ku byo ukora, ahubwo bishingiye ku wo uzi. (Abaroma 3 :28); Gukora neza wigengesera ngo udakora nabi si ugukora neza. Kuba mwiza wigengesera ngo utaba mubi si ukuba mwiza. (Matayo 23 :27,28), Gukiranuka kuzaguhindura inyangamugayo, ariko ubunyangamugayo ntibizaguhindura umukiranutsi. (Matayo 5 :20); Imirimo yacu myiza si yo ntandaro y’agakiza kacu, ibikorwa bibi si byo ntandaro yo kurimbuka kwacu. (Abaroma 3 :20) [Amahame 95, Morris L. VENDEN P. 9]

⚠️ Gukiranuka si ikintu gitereye aho ubwacyo ntabwo ari umuco mwiza abantu bashobora kwigezaho. Nta gukiranuka tugira,”nibyo twakiranutse byose bimeze nk’ubushwambagara bwuzuye ibizinga” Yesaya 64: 5. Ari ukugera ku gukiranuka ari no kukugumana, nta nakimwe dushoboye.Tudafite Yesu si ikintu twashobora kubona cyangwa kugumana. Niyo mpamvu ubusobanuro buruta ubundi bwo gukiranuka ari umuntu.Igihe cyose dufite Yesu tuba dufite gukiranuka.Tutamufite nta kizere na gike cyo gukiranuka.

« Umunyabyaha nta handi yabona ibyiringiro no gukiranuka uretse mu Mana,umuntu akiranuka ari uko afite kwizera mu Mana kandi akagumishaho umubano nyakuri n’Imana. »Testimonies to Ministers(Ibihamya ku bagabura)P 367.

2️⃣ UWITEKA NIWE UTANGA AMAHORO
🔰 [9] Nzajya ndyama nsinzire niziguye, Kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro.

⏯️ Mu ivuka rya Yesu marayika yaravuze ati, Ku isi abantu [Imana] yishimira bagire amahoro. None n’ubu ku nshuro ya mbere yiyeretse abigishwa Be nyuma y’umuzuko We, Umukiza yababwiye amagambo y’umugisha ngo, “Amahoro abe muri mwe.” Yesu ahora yiteguye kubwira imitima iremerewe no kutizera n’ubwoba iby’amahoro. Ategereza ko tumwugururira urugi rw’umutima maze tukavuga tuti, Gumana natwe. Aravuga ati, “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga, unyumva wese agakingura nzinjira iwe nsangire na we, na we kandi asangire najye.” Ibyahishuwe 3:20, (Bibiliya Ijambo ry’Imana). UIB 545.5

🛐 DATA IMANA IKOMEYE TUBASHISHE KUGIRA AMAHORO AKOMOKA KURI WOWE🙏

Wicogora Mugenzi!

One thought on “ZABURI 4: GUKIRANUKA N’IMPANO Y’UWITEKA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *