Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 3: INDIRIMBO YO MU BUHUNGIRO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 3
[1]Zaburi ya Dawidi, yahimbye ubwo yahungaga Abusalomu umwana we.
[2]Uwiteka, erega abanzi banjye baragwiriye!Abangomeye ni benshi.
[3]Benshi baramvuga bati“Nta gakiza afite ku Mana.”Sela.
[4]Ariko wowe Uwiteka, uri ingabo inkingira,Uri icyubahiro cyanjye, ni wowe ushyira hejuru umutwe wanjye.
[5]Ijwi ryanjye ritakira Uwiteka,Na we akansubiza ari ku musozi we wera.Sela.
[6]Nararyamaga ngasinzira,Ngakanguka kuko Uwiteka ari we ujya andamira.
[7]Sinzatinya abantu inzovu nyinshi,Bangoteye impande zose kugira ngo bantere.
[8]Uwiteka haguruka, Mana yanjye nkiza,Kuko wakubise abanzi banjye bose ku gisendabageni,Waciye amenyo y’abanyabyaha.
[9]Agakiza kabonerwa mu Uwiteka,Umugisha utanga ube ku bantu bawe.Sela.

Ukundwa n’Imana amahoro y’Imana abe muri wowe. Umuntu w’Imana uri mu byago abantu bagirango nta gakiza afite ku Mana, nyamara Uwiteka ari We ngabo imukingira.

1️⃣ ZABURI

🔰 Amagambo y’umuhanuzi Mika agaragaza umwuka warangaga umutima wa Dawidi. “Wa mwanzi wanjye we, we kunyishima hejuru ningwa nzabyuka, ninicara mu mwijima Uwiteka azambera umucyo. Nzihanganira uburakari bw’Uwiteka kuko namugomeye, kugeza ubwo azamburana akantsindira. Azansohora anjyane mu mucyo, mbone kureba gukiranuka kwe.” (Mika 7:8,9). Kandi Uwiteka ntiyaretse Dawidi. Ibi byamubayeho icyo gihe mu mibereho ye, igihe yagirirwaga nabi bikomeye kandi agatukwa, akagaragaza kwicisha bugufi, kutikunda, kugira ubuntu, no kumvira, ni bimwe mu bintu by’agaciro byaranze imibereho ye yose. Nta na rimwe yari yarigeze akomera cyane mu maso y’Imana nk’icyo gihe ubwo mu bigaragara yari yacishijwe bugufi cyane. AA 513.4

➡️Igihe Dawidi yagaragaraga nk’icishijwe bugufi cyane yahunze umuhungu we Abusalomo nibwo yari akomeye cyane mu maso y’Imana. Yakomeje kuyizera n’ubwo byasaga nk’aho yamutereranye.
⏯️Nawe ushobora kuba uri guca mu bihe bigoranye, ukaba wakeka ko Imana yakuretse, oya siko bimeze, niba uyizeye rwose menya ko ubu aribwo ukomeye cyane mu maso yayo, utegereze gutabarwa kwawe mu mutuzo n’ibyiringiro.

2️⃣AHO AGAKIZA KABONERWA

📖Agakiza kabonerwa mu Uwiteka,Umugisha utanga ube ku bantu bawe.( Zaburi 3:9).

📖 Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.” (Ibyakozwe n’Intumwa 4:12)

➡️Agakiza ntikabonerwa mu kugira inshuti nyinshi Kandi zikomeye, ntikabonerwa kuba mu itsinda iri n’iri, kabonerwa mu Uwiteka, mu kwizera Kristu n’icyo yakoreye inyokomuntu.

🛐 MANA NZIZA TUBASHISHE KUGUMA KUKWIZERA N’IGIYE ISI IBONA TUMEREWE NABI. 🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ZABURI 3: INDIRIMBO YO MU BUHUNGIRO”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *