Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 39: IMANA IKOMEJE GUSUBIZA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 39 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 39
[1] “Mbese uzi igihe amasha yo mu bitare abyarira? Cyangwa wabasha kugaragaza igihe imparakazi ziramukwa?
[2] Washobora kumenya amezi zimara zihaka? Cyangwa se uzi igihe zibyarira?
[3] Zirahēra zikabyara abana bazo, Kwerera kwazo kugashira.
[4] Abana bazo barakomera bagakurira mu gasozi, Bagacuka bakigendera ntibazigarukeho.
[5] “Ni nde washumuye imparage? Ni nde wazizituye?
[9] “Mbese imbogo yakwemera kugukorera? Cyangwa yaguma mu kiraro cyawe?
[10] Wabasha kuyizirikisha umugozi ngo uyihingishe? Cyangwa yasanza mu bikombe igukurikiye?
[26] “Mbese agaca kagurukishwa n’ubwenge bwawe, Iyo karamburiye amababa yako aherekeye ikusi?
[27] Igisiga gitumbagira ku itegeko ryawe, Rikaba ari ryo rituma cyarika hejuru?

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Uwiteka agaragarira mu byarimwe kandi urukundo rwe rugera ku biremwa byose.

1️⃣ IMBARAGA Z’IMANA ZIGARAGARIRA MU BYAREMWE
🔰 [26] “Mbese agaca kagurukishwa n’ubwenge bwawe, Iyo karamburiye amababa yako aherekeye ikusi?
“ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana, isanzure ryerekana imirimo y’intoki zayo. Amanywa andi manywa ibyayo ijoro ribimenysha irindi joro”(Zaburi 19:1-2).

⏯️ Ese byari kuba bite iyo iyi si iza kuba nta bimera na bike biyirangwaho? Byagenda bite se ibuze umucyo w’izuba cyangwa ukwezi? Ubuzima bwagenda bute tudafite amazi yaba atemba cyangwa se inyanja? Byaba bite ibipimo by’umuyaga n’umwuka bihindutseho gato?
Byagenda bite imvura iretse kugwa burundu n’imigezi minini n’imito igahagara gutemba amasoko ntiyongere kuzana amazi? Byaba bite ubwatsi butongeye kumera, imbuto ntizere ku biti bisanzwe bizitanga?

“Imana ni yo yaremye isi n’imbaraga zayo, isi n’abayirimo yayikomeresheje ubwenge bwayo, ijuru yaribambishije ubuhanga bwayo” (Yeremiya 10:12 ); “Mwami wacu, Mana yacu ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho ni uko wabishatse” (Ibyahishuwe 4:11 ).

2️⃣ URUKUNDO RW’IMANA RUGARAGARIRA MU BYAREMWE
🔰 “Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda” (Yesaya 43:4)
“Uwiteka yambonekeye kera ati:”ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza” (Yeremiya 31:3). “Imirimo Uwiteka yakoze irakomeye irondorwa n’abayishimira bose umurimo akora ni icyubahiro n’ubwiza gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose” (Zaburi 111:2);

⏯️ Imana itabaye Umuremyi ntiyaba n’Umucunguzi kandi iyobokamana ryose ryaba ridafite agaciro n’umwanya mu biriho byose.

⚠️ Nshuti nkunda, ongera usuzume ibisubizo Imana iri gusubuza Yobu urebe niba bitaba ibisubizo by’ibibazo byawe. Ushobora kuba wumvaga hari icyo uricyo ariko uyu mwanya ubaye ubyemeye waca bugufi kuko icyubahiro ari icy’Uwiteka.

🛐 DATA IMANA IKOMEYE TUBASHISHE KUGUSOBANUKIRWA BIRUSEHO🙏

Wicogora Mugenzi!

One thought on “YOBU 39: IMANA IKOMEJE GUSUBIZA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *