Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 37: ICYUBAHIRO NO GUKOMERA KW’IMANA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 37 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 37
[2] Nimwumve yemwe nimwumve urusaku rw’ijwi ryayo, no guhinda kuva mu kanwa kayo.
[3] Umuhindo waryo iwukwiza munsi y’ijuru hose, n’umurabyo wayo ikawugeza ku mpera z’isi.
[4 Hanyuma yayo ijwi rikaririma, igahindisha ijwi ry’icyubahiro cyayo, n’iyo iranguruye ijwi irekura imvura ikagwa.
[5] Imana ihindisha ijwi ryayo bitangaje, ikora ibikomeye tutabasha gusobanura.
[6?Kuko ibwira shelegi iti ‘Gwa ku isi’, n’imvura yamagira na yo ikayibwira ityo, ndetse n’imvura y’umurindi.
[7] Igaganyaza amaboko y’abantu bose, kugira ngo abo yaremye bose babimenye.
[8] Kandi inyamaswa zigasesera mu bwihisho, zikaguma mu burumba bwazo.
[14] “Umva ibi yewe Yobu, Hagarara witegereze imirimo y’Imana itangaza.
[15] Mbese uzi uko Imana iyisohoza, kandi uko itegeka umurabyo w’igicu cyayo kurabya?
[18] Ese wabasha kubamba ijuru ufatanije n’Imana? Ko rikomeye nk’indorerwamo iyagijwe!
[19] Utwigishe icyo dukwiriye kuyibwira, kuko umwijima ari wo utubuza kubitunganya.
[23] Ishoborabyose ntabwo twabasha kuyishyikira, ifite ububasha buhebuje, Kandi igira imanza zitabera no gukiranuka kwinshi, ntabwo irenganya.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Imana irahambaye, ubuhangange, ubudahangarwa, ikuzo n’icyubahiro ni ibyayo iteka ryose.

1️⃣ NTAWE UHWANYE N’IMANA
Imana niyo Muremyi wa byose kandi niyo ibibeshejeho, ntawe uhwanye nayo. Iyo ivuze biraba; niyo itegeka imvura ikagwa, igatuma ihita, ituma imyaka imera ndetse ikarumbuka! Nawe Ibaze gutera igiti hakera imyumbati, umugozi hakera ibijumba, igishyimbo kimwe hakera byinshi, ishaka hakera ihundo ryose, n’ibindi ntawabirondora! (Itangiriro 1:11) – Imana iravuga iti “Ubutaka bumeze ubwatsi n’ibimera byose byerere imbuto ku butaka, n’ibiti byerere imbuto ku butaka zirimo utubuto twabyo, igiti cyose cyere imbuto zikwiriye ubwoko bwacyo.” Biba bityo.

➡️ N’ubwo bamwe bashaka gukora ibirenze, ntibabishobora badashobojwe n’Imana kandi igihe cyose bahera kubyo yaremye! Ntibabuza imvura kugwa, inkuba guhinda, imirabyo kurabya, …

2️⃣ IBYAREMYE BYUMVIRA GAHUNDA Y’UWITEKA
Ibyaremwe byose byumvira Umuremyi wabyo, umwana w’umuntu niwe wananiranye. Birababaje!
Izuba rirasa mu gitondo rikarenga ku mugoroba. Uwiteka ategeka ibihe bigasimburana uko umwaka utashye, imigezi n’inzuzi, inyamaswa n’ibisiga bigendera ku itegeko rye!

➡️ Nimucyo twubahe Imana kuko ariyo mugenga wa byose, twumvire amategeko yayo kuko ariyo rufatiro rwo kwizera, ku iherezo tuzagororerwa. (2 Samweli 23:3-4) Uwiteka ati : Utegekesha abantu gukiranuka, agatwara yubaha Imana, azahwana n’umuseke utambitse w’izuba rirashe, n’igitondo kitagira igicu, igihe ubwatsi bushya bwarukiye mu butaka, Ku bw’itangaze ry’umuhituko w’imvura.’

🛐 DATA DUHE KUMVIRA IBYO WATEGETSE🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “YOBU 37: ICYUBAHIRO NO GUKOMERA KW’IMANA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *