Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 4: AMAGAMBO ADAHUMURIZA MU GIHE KITARI CYO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 4

[1]Maze Elifazi w’Umutemani aramubwira ati
[2]“Mbese umuntu yagerageza kuvugana nawe,Ntiwagira agahinda?Ariko ni nde wakwiyumanganya ngo atavuga?
[3]Dore wigishaga benshi,Kandi wakomezaga amaboko atentebutse.
[4]Amagambo yawe yaramiraga uwari ugiye kugwa,Kandi wakomezaga amavi asukuma.
[5]Ariko noneho ni wowe byateye kandi urihebye,Bikugezeho nawe uhagaritse umutima.
[6]Mbese gukomera kwawe si uko wubaha Imana?Kandi inzira zawe zigororotse si zo ziguhesha ibyiringiro?
[7]Ibuka ndakwinginze,Ni nde wigeze kurimbuka atariho urubanza?Cyangwa hari ubwo umukiranutsi yaciriweho iteka?
[12]“Nuko hariho ijambo nabwiwe rwihishwa,Maze ugutwi kwanjye kwakira guhwihwisa kwaryo.
[13]Nibwiraga mbitewe n’iyerekwa rya nijoro, Igihe abantu bashyizweyo,
[14]Maze mfatwa n’ubwoba mpinda umushyitsi, Bituma amagufwa yanjye yose akomangana,
[15]Maze umwuka ampita imbere,Umusatsi unyorosoka ku mutwe.
[16]Ahagarara aho, ariko nyoberwa uko ishusho ye isa,Imbere y’amaso yanjye hari ikintu,Habaho ituze maze numva ijwi rivuga ngo
[17]‘Mbese umuntu upfa yarusha Imana gukiranuka?Mbese umuntu yarusha Umuremyi we kubonera?

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Hakenewe amagambo meza ahumuriza.

1️⃣IBIDAKWIRIYE KUBWIRWA UMUNTU UBABAYE

▶️Nubwo bigaragara ko Elifazi yari yifatanije na Yobu mu kababaro, uko kwifatanya na we kwaragiye kugera kure. Bisa nkaho Elifazi gukiranuka mu by’iyobokamana byari ingenzi cyane kurusha kumuhumuriza. Birakomeye gutekereza uburyo umuntu yaba ari kunyura mu bikomeye nk’ibyo warangiza ukamubwira uti “ni byo wari ubikwiriye, kubera ko Imana ari intabera kandi abanyabyaha bonyine nibo bababazwa batyo”.

▶️Ikibazo cy’amagambo ya Elifazi si uko adahuye n’iyobokamana. Ikibazo gikomeye ni ukutishyira mu mwanya wa Yobu ngo amenye ibiri kumubaho. (SS 2016.61)
⚠️Muvandimwe amagambo tuvuga ashobora gukomeza umuntu cyangwa akamuhuhura. Ni mu buhe buryo wasura umuntu ubabaye, ni ibihe biganiro, ni ubuhe bufasha watanga kugira ngo ahumurizwe kdi bigaragare ko mwifatanije muri uwo mubabaro arimo?

2️⃣KORA UKO KRISTO YAKORAGA

▶️Abayoboke ba Kristo bakwiriye gukora nk’uko Kristo yakoraga, tugomba kugaburira abashonje, tukambika abambaye ubusa, kandi tugahoza abababaye, tugaha ibyiringiro abatabifite. (Umur Gikr 171.3)
⚠️Nshuti Mukundwa, Kristo yadusigiye inshingano yo kwita ku bameze batyo. Amagambo Yobu yari akeneye yari ayo kumuhumuriza, kumutera umwete kugira ngo yihangane, akomere kuruta kumucyurira uburyo yabanye n’Imana akaba agize ibyago. Reka amagambo yacu, imirimo yacu ibere abandi inkomezi.

▶️Imirimo myiza ni zo mbuto Kristo ashaka ko twera, amagambo y’ubugwaneza, ibikorwa by’ubugiraneza, kwita ku bakene, ababuze uko bagira n’abababazwa. Iyo imitima y’abantu yifatanije n’imitima y’abandi bantu baremerewe no gucika intege n’intimba, igihe umutima wunganiye umuntu ufite icyo akeneye, igihe abambaye ubusa bahawe icyo kwambara, umunyamahanga akakirwa agahabwa icyicaro iwawe kandi n’umutima wawe ukamwakira, abamarayika baza hafi, kandi ibisubizo biza ari urwunge biturutse mu ijuru .
Buri gikorwa cyose cy’impuhwe no kugira neza, bigera mu ijuru bimeze nk’indirimbo iryoheye amatwi.
Buri gikorwa cy’impuhwe gikorewe umukene, umunyamubabaro, gifatwa nk’igikorewe Yesu . (Umur Gikr 172.3)

⚠️Nk’umuyoboke wa Kristo ni iki ufite cyagirira umumaro umukene, umunyamubabaro, uwatentebutse igihe aje agusanga cyangwa igihe umusuye? Turi ingingo za bagenzi bacu dukwiriye kubabarana n’abababaye, tukishimana n’abishimye.

🛐 UHORAHO DUHE KUMENYA AMAGAMBO AKWIRIYE TWAFASHISHA ABANDI 🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 4: AMAGAMBO ADAHUMURIZA MU GIHE KITARI CYO”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *