Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
ESITERI 1: IBIRORI BY’UMWAMI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya ESITERI, usenga kandi uciye bugufi .

📖 ESITERI 1
[1]Ku ngoma ya Ahasuwerusi (Ahasuwerusi uwo ni we wategekaga ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi uhereye i Buhindi ukageza Etiyopiya),
[2]Umwami Ahasuwerusi yari ku ntebe y’ubwami ku murwa w’i Shushani.
[3]Mu mwaka wa gatatu ari ku ngoma, atekeshereza abatware be bose n’abagaragu be ibyokurya, abakomeye b’u Buperesi n’u Bumedi n’imfura n’abatware b’intebe bateranira imbere ye.
[7]Babahera ibyokunywa mu bintu by’izahabu bidahuje urugero, na vino y’ibwami nyinshi kuko ari ko umwami yatangaga.
[8]Uko kunywa kwabaye nk’uko byategetswe, nta wabahataga kuko umwami yari yategetse abanyabintu bye bose ko baha umuntu wese uko ashatse.
[10]Nuko ku munsi wa karindwi umwami anezeza umutima na vino, ategeka Mehumani na Bizita na Haribona, na Bigita na Abagita na Zetari na Karikasi, inkone ndwi zaherezaga Umwami Ahasuwerusi,
[11]ngo bazane Umwamikazi Vashiti imbere y’umwami yambaye ikamba, kugira ngo amurikire abantu n’abatware ubwiza bwe kuko yari umunyaburanga.
[12]Ariko Umwamikazi Vashiti yanga kuzanwa n’itegeko ry’umwami yamutegekesheje inkone ze. Umwami ni ko kurakara cyane, uburakari bugurumana muri we.
[19]Umwami niyemera inama ategeke itegeko ry’umwami, maze ryandikwe mu mategeko y’Abaperesi n’Abamedi rye guhindurwa, yuko Vashiti atazongera kugera imbere y’Umwami Ahasuwerusi, kandi n’icyubahiro cye cy’ubwamikazi agihe undi umurusha ingeso nziza.
[21]Iyo nama ishimwa n’umwami n’abatware. Umwami aherako abigenza uko Memukani yamugiriye inama.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Igitabo cya Esther twinjiyemo kerekana Imana iyobora ubwenge bw’abami b’isi batayumvira kandi batayizi.

1️⃣INZOGA NI UMUKOBANYI

🔰Igihe umwami atari akiri we ubwe, Ubwo gushishoza kwe kwari kwasimbuwe no kunywa inzoga, ni bwo yatumiye umwamikazi, kugira ngo abari mu birori bye, abantu bagoswe na vino, bashobora kureba ubwiza bw’umwamikazi.
Ibyo yakoze bihuje n’umutimanama utunganye. – 3BC 1139.4
Vashti yanze kumvira itegeko ry’umwami, atekereza ko niyongera kugarura ubwenge, ari bushime igikorwa cye. Ariko umwami yari afite abajyanama batagira ubwenge. Bavuze ko ari imbaraga ziri bube zihawe umugore ku gikomere ateje. – 3BC 1139.5
➡️Isindwe ni ikintu cyagira ingaruka mbi zikomeye kuri wowe, umuryango wawe ndetse n’igihugu. Inzoga zituma umugabo uzi ubwenge afata ibyemezo bigayitse, n’abajyanama batanga inama zitarimo ubwenge. Irinde isindwe ry’inzoga n’iry’inyigisho mbi.

2️⃣UMUGAMBI W’IMANA ISOHORERA NO MU BATAYIZI

🔰Ibihe byo kwinezeza nkuko bigaragara mu gice cya mbere cya Esiteri, ntibihesha Imana icyubahiro. Ariko Uwiteka asohoza ubushake bwe binyuze mubantu bayobya abandi.
Iyo Imana itarambura ukuboko kwayo kwifata, ibintu bidasanzwe byari kugaragara.
Ariko Imana ikora ku bwenge bw’abantu kugirango isohoze umugambi wayo, nubwo ukoreshejwe yakomeza kugendera mu bikorwa bibi.
Kandi Uwiteka asohoza imigambi ye abinyujije mu bantu batemera amasomo ye y’ubwenge.
Mu kiganza cye hari umutima wa buri mutegetsi wo ku isi, ngo ayihindure uko ashaka, nk’uko ahindura amazi y’umugezi. – 3BC 1139.11

➡️Iringire Imana ntukangwe n’abayirwanya, kuko igera mu bwenge no mu mitima yabo, bagora gushaka kwayo, bagasohora imigambi yayo batanabizi. Utinya atinye Imana, uwumvira yumvira Imana, uramya aramye Imana n’ukunda akunde Imana kuko ni byose.

🛐MANA NZIZA URATANGAJE MU BUHANGA N’UBUSHOBOZI, YOBORA UBWENGE BWACU, TUYOBORE MU INZIRA ISOHOZA IMIGAMBI UDUFITEHO.🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

2 thoughts on “ESITERI 1: IBIRORI BY’UMWAMI”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *