Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
NEHEMIYA 11: GUTURA AHAJYANYE N’UBUSHAKE BW’IMANA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cya NEHEMIYA , usenga kandi uciye bugufi .

📖 NEHEMIYA 11.
[1]Nuko abatware b’abantu baguma i Yerusalemu, kandi abandi bantu bafinda ubufindo bwo gukuramo abantu, umwe umwe mu icumi ngo babatuze i Yerusalemu umurwa wera, n’abandi basigaye bose mu yindi midugudu.
[2]Abantu bashima abagabo bose bitanze babikunze ngo bature i Yerusalemu.
[3]Kandi aba ni bo batware b’igihugu babaga i Yerusalemu, ariko mu midugudu y’u Buyuda umuntu wese yabaga mu gikingi cye mu mudugudu w’iwabo: Abisirayeli n’abatambyi n’Abalewi, n’Abanetinimu n’abuzukuruza b’abagaragu ba Salomo.
[20]Abandi Bisirayeli bose, n’abandi batambyi n’Abalewi baturaga mu midugudu y’u Buyuda yose, umuntu wese muri gakondo ye.
[21]Ariko Abanetinimu babaga Ofeli, kandi Siha na Gishipa ni bo bari abatware babo.
[22]Umukoresha w’Abalewi i Yerusalemu yari Uzi mwene Bani mwene Hashabiya, mwene Mataniya mwene Mika wo muri bene Asafu b’abaririmbyi, bakoraga imirimo y’inzu y’Imana
[23]kuko umwami yari yategetse ibyabo, akagerera abaririmbyi igerero ry’iminsi yose.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ese watura Aho Imana ishaka ko utura cg aho wowe ushaka?

❇️ UBUSHAKE BWAYO MBERE Y’UBWACU

Igikorwa cyo gutuza abantu i Yerusalemu mu murwa wera nticyari cyoroshye habayeho kwitanga ngo hongere guturwa.

Akenshi twishimira kwibera aho umutima wacu wishimira niyo twaba tuzi aho Imana itugira inama yo gutura, haturinda kwangizwa n’abakozi ba Satani.

📖Nuko abatware b’abantu baguma i Yerusalemu, kandi abandi bantu bafinda ubufindo bwo gukuramo abantu, umwe umwe mu icumi ngo babatuze i Yerusalemu umurwa wera, n’abandi basigaye bose mu yindi midugudu.
Abantu bashima abagabo bose bitanze babikunze ngo bature i Yerusalemu. (Nehemiya 11:1-2)

🔰Igihe hatariho gushishikarira kurwanya imbaraga ze, igihe itorero n’isi bitagize icyo byitayeho, Satani we, nta cyo biba bimutwaye, kuko bitamutera impungenge ko yazimiza bamwe mubo yagize imbohe ze ku bushake. Ariko igihe habayeho kwita ku bizahoraho iteka, nibwo umuntu atangira kwibaza ati: “Nakora iki kugira ngo nkizwe?’ icyo gihe aba atandukiriye, ashaka imbaraga ze zihangana n’iza Kristo kandi akanga ko Umwuka Muziranenge amuhindura. II 509.2

➡️Satani azirana n’ushaka guhindurwa na Mwuka WERA. Uwo iby’Imana bitagize icyo bibwiye Satani ntamurwanya.
Ushaka kugendera mu bushake bw’Imana? Imyambi y’umwanzi izakugeraho ariko humura Imana ikurengera imurusha ubushobozi. Shikama, komeza urugendo rwo kwezwa.

🛐 MANA YACU DUHE GUHINDURWA NA MWUKA WERA. AMAHITAMO YACU AGENGWE NAWE. 🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>NEHEMIYA 11: GUTURA AHAJYANYE N’UBUSHAKE BW’IMANA</em>”
  1. Amena. Uwiteka aduhe kumvira Mwuka Wera utuyobora mu nzira zikwiriye aho kugendera ku byifuzo n’amarangamutima byacu.

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *