Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
NEHEMIYA 9: UMUSARURO WO KWIYIRIZA UBUSA NO GUSENGA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cya NEHEMIYA , usenga kandi uciye bugufi .

📖 NEHEMIYA 10:

[1]“Ubwo bimeze bityo byose turasezerana isezerano ridakuka turyandike, abatware bacu n’Abalewi bacu n’abatambyi bacu barishyireho ikimenyetso.”
[29]“Abandi bantu bose, n’abatambyi n’Abalewi n’abakumirizi n’abaririmbyi n’Abanetinimu, n’abari bitandukanije mu mahanga yo mu bihugu bagatwarwa n’amategeko y’Imana, n’abagore babo n’abahungu babo n’abakobwa babo,
[31]kandi yuko tutazashyingirana n’abanyamahanga bo muri icyo gihugu,
[32]kandi yuko abanyamahanga bo mu gihugu nibazana ibintu cyangwa ibyokurya byose kugura ku munsi w’isabato, tutazagura na bo ku munsi w’isabato cyangwa ku munsi mukuru, kandi yuko umwaka wa karindwi tuzaraza igihugu ihinga, tukarorera no kwishyuza umwenda wose.
[36]“Twemera no kuzana mu nzu y’Uwiteka umuganura w’ubutaka bwacu, n’umuganura w’imbuto zose ziribwa z’ibiti by’amoko yose uko umwaka utashye,
[37]kandi no kuzana impfura z’abahungu bacu n’uburiza bw’amatungo yacu nk’uko byanditswe mu mategeko, uburiza bw’inka zacu n’ubw’intama zacu ngo tubuzane mu nzu y’Imana yacu, tubishyire abatambyi bakora umurimo w’ubutambyi mu nzu y’Imana yacu,
[39]Kandi umutambyi mwene Aroni azajya aba hamwe n’Abalewi uko bazajya bahabwa kimwe mu icumi, kandi Abalewi na bo bazajya bazana kimwe mu icumi cya kimwe mu icumi babizane mu nzu y’Imana yacu, babishyire mu byumba by’inzu ibikwamo iby’ubutunzi.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Sezerana n’Imana yawe kandi ushikame mu masezerano.

1️⃣BASEZERANA ISEZERANO

🔰Umunsi wo kwiyiriza ubusa utararangira abantu bakomeje kugaragaza ko biyemeje kugarukira Uwiteka babinyujije mu kurahirira ubwabo kureka kuzirura Isabato.
Mu muhati wa Nehemiya wo gukingira gushukwa ,yabasezeranishije isezerano ridakuka ko batazica itegeko ry’Isabato bagura n’abo bacuruzi.

▶️Bashyizeho kandi uburyo bwo gushyigikira uburyo bwo kuramya Imana kw’ishyanga.Hejuru y’icyacumi, iteraniro ryarahiriye gutanga umubare runaka w’ubutunzi uko umwaka utashye kugira ngo bukoreshwe mu buturo bwera.
▶️Nehemiya arandika ati:”Twemera no kuzana mu nzu y’Uwiteka umuganura w’ubutaka bwacu n’umuganura n’imbuto zose ziribwa z’ibiti by’amoko yose
uko umwaka utashye….(AnA 428.3,4)

⚠️Kuki ibibi birushaho kuganza kandi abantu bavuga ko basenga? Iyo usenga usengera iki?ni ikihe cyifuzo wumva unihira cyatuma ugubwa neza ndetse n’itorero muri rusange.Hakenewe ba Nehemiya muri iyi minsi banihira umurimo bashyizeho umwete inkomyi zose zigakurwa mu nzira

2️⃣GARUKIRA UWITEKA ARAKUBABARIRA

🔰Kugarukira Uwiteka k’ukuli kose kuzana ibyishimo bitagerwa mu bugingo. Iyo umunyabyaha yiyeguriye imbaraga ya Mwuka wera, abona icyaha cye bwite no guhindana kwe biba bihabanye by’ihabya no kwera k’urondora imitima ukomeye. Abona ko aciriweho iteka nk’uwishe amategeko y’Imana.Ariko kubw’ibyo ntabwo agomba kwiheba kuko aba yamaze kubabarirwa rwose.

3️⃣NTUKIBAGIRWE GUSHIMA

🔰Ku bantu b’abanyabyaha kandi bihana, ubwiza bw’Imana bubagotera mu maboko y’urukundo rwayo kugira ngo bomorwe ibikomere byayo, bezweho icyaha, kandi bambikwe imyambaro y’agakiza. Ashobora kwishima kubwo kuzirikana ko ibyaha bye byababariwe, akishimira mu rukundo rwa Data wo mu ijuru wuje imbabazi. (AnA 429.4)
⚠️Wishimira bingana iki kumva ko wababariwe ibyaha?Muvandimwe naho ibyaha byacu byatukura tukutuku yiteguye kutweza rwose. Emerera Mwuka wera urondora imitima akwemeze kwihana k’ukuri urababarirwa kdi ntakabuza uzishimira mu Mwami wacu.

🛐 MANA YACU WADUSEZERANIYE IMIGISHA MYINSHI NITWIHANA. TUBASHISHE KWIHANA BY’UKURI 🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>NEHEMIYA 9: UMUSARURO WO KWIYIRIZA UBUSA NO GUSENGA</em>”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *