Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
NEHEMIYA5 : GUCYAHA GUKOMEYE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cya Nehemiya, usenga kandi uciye bugufi

📖 NEHEMIYA:5

[1]Bukeye rubanda rw’Abayuda n’abagore babo baritotomba cyane, barega bene wabo b’Abayuda
[2]kuko bamwe bavugaga bati “Abahungu bacu n’abakobwa bacu turi benshi, reka tujye kwihahira tubone ibidutunga tubeho.”
[3]Kandi abandi baravugaga bati “Amasambu yacu n’inzabibu zacu n’amazu yacu twabitanze ho ingwate, dufite inzara reka tujye guhaha.”
[4]Kandi n’abandi baravugaga bati “Twagujije ifeza z’umusoro w’umwami dutanze amasambu yacu n’inzabibu zacu ho ingwate.
[5]Ariko rero twebwe na bene wacu dusangiye ubwoko, kandi abana bacu na bo bava inda imwe n’ababo. Nyamara abahungu bacu n’abakobwa bacu tubatanga ho ibiretwa, ndetse abakobwa bacu bamwe bageze mu buretwa kandi tubuze uko twagira ngo tubacungure, kuko amasambu yacu n’inzabibu zacu bifitwe n’abandi.”
[6]Numvise kwitotomba kwabo n’amaganya yabo, ndarakara cyane.
[7]Mperako nigira inama ubwanjye, ntonganya imfura n’abatware ndababwira nti “Muraguriza bene wanyu inyungu irenze urugero, umuntu wese aguriza mwene wabo.”Nuko mbateraniriza iteraniro rinini.
[8]Ndababwira nti “Twebweho uko dushoboye twacunguye bene wacu b’Abayuda bari baraguzwe n’Abanyamahanga, none namwe murashaka kugura bene wanyu. Mbese twe twabagura tukabatunga?” Nuko baraceceka babura icyo bavuga.
[9]Ndongera ndavuga nti “Ibyo mukora si byiza. Mbese ibikwiriye si uko mwagenda mwubaha Imana yacu, ntimwitukishe mu banzi bacu b’abanyamahanga?
[10]Nanjye na bene data n’abagaragu banjye twabagurizaga ifeza n’ingano. None ndabinginze tubaharire imyenda batubereyemo.
[14]Kandi uhereye igihe naherewe ubutware ngo mbe igisonga cy’umwami mu gihugu cy’u Buyuda, uhereye ku mwaka wa makumyabiri ukageza ku wa mirongo itatu n’ibiri Umwami Aritazeruzi ari ku ngoma, muri iyo myaka cumi n’ibiri, jyewe na bene data ntitwatungwaga n’amakoro y’ubusonga.
[16]ahubwo nagiraga umwete wo gukora nubaka inkike kandi nta gikingi cyose twaguze, kandi n’abagaragu banjye bose bateraniraga ku murimo.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe.

1️⃣NTUKISHIMIRE IBIBAZO BYA MUGENZI WAWE

📖Uwiteka yaravuze na none ati :”Nihaba muri mwe umukene, ari umwe muri bene wanyu, ahantu hose h’iwanyu mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha , ntuzanangire umutima wawe, ntuzagundire ibyawe ngo ubyime mwene wanyu w’umukene, ahubwo ntuzabure kumuramburira iminwe,ntuzabure kumuguriza ibimumaze ubukene bw’icyo akeneye (Guteg 15:7,8,11)

🔰Mu bihe byakurikiye kugaruka kw’abari barajyanwe mu bunyage i Babuloni, Abayuda b’abakire bakoze ibinyuranye n’aya mategeko. Igihe byabaga ngombwa ko abakene baguza kugira ngo bishyure imisoro y’umwami, abakire babagurizaga amafaranga kugira ngo bishyure imisoro y’Umwami. Abakire babagurizaga amafaranga,ariko babakaga inyungu ihanitse. Kubwo gufata ingwateho amasambu y’abakene ,Byabaye ngombwa ko benshi bahatirwa kugurisha abana babo ,bakaba abagaragu n’abaja, kandi byasaga n’aho nta byiringiro byo gutuma imibereho yabo igenda neza kurutaho, ndetse nta n’uburyo bwo gucungura abana babo no kugaruza amasambu yabo bari bafite (AnA 417.2)
➡️N’uyu munsi hari abifite bakirenganya abo barusha ubushobozi. Uramenye ntuzateshe agaciro umuntu wese waremwe mu ishusho y’Imana.

2️⃣GUCYAHA GUKOMEYE

🔰Ubwo Nehemiya yumvaga iby’uko gukandamizwa kuzuye ubugome, umutima we wuzuye agahinda, Nehemiya aravuga ati:”Numvise kwitotomba kwabo, n’amaganya yabo ndarakara cyane .”Yabonye ko nashobora gukuraho umuco w’ikandamiza ryo kwaka abantu inyungu zirenze urugero agomba gufata icyemezo kidakuka agaharanira ubutabera.
Yajyanye imbaraga no kumaramaza, maze ajya ku murimo kugira ngo aruhure abavandimwe be .(AnA 217.4)

⚠️Ni iki ukora cyangwa wakora kugira ngo ufashe abari mu kaga cyangwa se mu karengane ugendereye ku baruhura?
Turi ingingo za bagenzi bacu, dukwiriye kubabazwa n’akababaro ka bagenzi bacu tukishimira kubabohora ingoyi y’uburetwa bw’icyaha bwibasiye isi. N’uri mu bukene ntabizire nk’uko n’umukire adakwiye kubizira.

🛐 DATA MWIZA TURANANIWE TURAGUSABA KUBOHORWA NAWE. 🙏

One thought on “NEHEMIYA5 : GUCYAHA GUKOMEYE”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *