Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
NEHEMIYA 4: UMUNESHI NI INDE? – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cya Nehemiya, usenga kandi uciye bugufi.

📖 NEHEMIYA 4:

(1) Ariko bukeye Sanibarati na Tobiya n’Abarabu n’Abamoni n’Abanyashidodi bumvise yuko umurimo wo gusana inkike z’i Yerusalemu ujya mbere, kandi yuko ibyuho bitangiye kwicwa bararakara cyane ,
(2) Bajya imigambi bose uko bangana ngo bajye barwanya ab’i Yerusalemu babatere imidugararo .
(3)Ariko twebwe dusenge Imana yacu,dushyiraho n’abarinzi no kubarinda ku manywa na n’ijoro.
(4) Hanyuma Yuda aravuga ati”Abikorezi bacitse intege kandi hariho ibishingwe byinshi. Nuko ntitukibashishe kubaka inkike. “
(5) Abanzi bacu baravuga bati :Ntibazamenya ,ntibazitegereza kugeza aho tuzabatungurira tukabica, tukabuza umurimo gukorwa. “
(8)Nitegereje ndahaguruka mbwira abantu b’imfura,n’abatware n’abandi bantu bose bati “Ntimubatinye. Mwibuke Uwiteka umwami ukomeye uteye ubwoba, murwanire bene wanyu:abahungu n’abakobwa banyu n’abagore banyu n’ingo zanyu. “
(9) Nuko abanzi bacu bamenye ko byamenyekanye muri twe, kandi yuko Imana yahinduye ubusa imigambi yabo ,maze twese dusubire ku nkike, umuntu wese asubire ku murimo we.
(11)Abubakaga inkike n’abikoreraga n’ababakoreraga, umuntu wese yakoreshaga ukuboko kumwe ukundi gufashe intwaro ye y’intambara,
(12)N’abubatsi umuntu wese yabaga afite inkota ye mu rukenyerero akubaka ameze atyo, n’uwavuzaga ikondera yabaga ari iruhande rwanjye.
(16) Icyo gihe mbwira abantu nti”Umuntu wese n’umugaragu we bajye barara muri Yerusalemu babe abarinzi bacu nijoro, kandi ku manywa bakore umurimo. “
(17)Ubwo ntitwiyamburaga imyambaro yacu, njyewe cg bene Data cyangwa abagaragu banjye cyangwa abarinzi badukurikiraga, umuntu wese yajyaga ku mugezi afire intwaro ye y’intambara.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Igihe cyose uri ku rugamba ntukarambike intwaro hasi.

1️⃣KO IBICANTEGE MU MURIMO ARI BYINSHI WITEGUYE UTE?
🔰Urucantege rwaturutse n’ahandi. “Abayuda bari baturanye n’abanzi,” batari baritabiriye uwo murimo, bakusanyaga amagambo n’inkuru zivuye mu banzi babo maze bakabikoresha baca intege kandi bateza kuzinukwa uwo murimo.
Ariko gusuzugurwa no guhinyurwa, kurwanywa no gukangishwa byose byasaga n’ibitera Nehemiya kurushaho kumaramaza no kuba maso. Yabonaga akaga agomba guhura nako muri urwo rugamba yari ahanganiyemo n’abanzi babo ariko ubutwari bwe ntibwacogoye. (AnA 413.5)

⏩Satani ntiyigeze ahwema kurwanya uyu murimo akoresheje abantu runaka, hari abagira amagambo yo gusebanya, abagira ubugugu mu kugira icyo batanga ngo umurimo ukorwe n’abagenda baca abandi intege bababwira ko ibikorwa runaka bidashoboka.
⚠️Waba uri mu wuhe mugabane? Mu mugabane w’abarwanya umirimo w’Imana wabamo wose, ese hari ikibasha kurogoya imigambi yayo?
Emerera Mwuka Wera akuyobore wegere Imana nayo izakwegera, ntucike intege iyatangiye umurimo izawusohoza.

2️⃣ NTURAMBIKE INTWARO URUGAMBA NTIRURARANGIRA

🔰Nehemiya yaravuze ati”Ariko twebwe dusenga Imana yacu dushyiraho n’abarinzi no kubarinda ku manywa na n’ijoro. “Nitegereje ndahaguruka mbwira abantu b’imfura, n’abatware n’abandi bantu bose nti:”Ntimubatinye.Mwibuke Uwiteka Umwami ukomeye uteye ubwoba, murwanire bene wanyu,abahungu n’abakobwa banyu n’abagore banyu n’ingo zanyu.Nuko abanzi bacu bumva ko byamenyekanye muri twe, kandi yuko Imana yahinduye ubusa imigambi yabo maze twese dusubira ku nkike, umuntu wese asubira ku murimo we. (AnA 413.6)

⚠️Nshuti mukundwa, turi ku rugamba kandi umwanzi aragenda ahindura amayeri aduhiga adashaka ko umurimo wa Data ukorwa, yewe natwe ubwacu ntatwishimiye arahiga abana bacu bukware, abatware bacu ndetse n’abafasha bacu. Guma ku rugamba, nturambike intwaro Imana yacu yiteguye kugutabara.

3️⃣UZIRINDE KURWANYA UMURIMO W’IMANA

🔰Kurwanywa no gucika intege abubatsi bahanganye nabyo mu gihe cya Nehemiya bivuye ku banzi babo n’abandi biyita inshuti zabo, bisa rwose n’ibyo abakorera Imana muri iki gihe bazahura nabyo.

▶️Abakristo ntibageragezwa n’uburakari, gusuzugurwa ndetse n’ubugome bw’abanzi gusa, ahubwo banageragezwa n’ubute, guhuzagurika, ubukonje n’uburiganya by’abagaragara ko ari inshuti n’abafasha babo. Bagirwa urw’amenyo kandi bakagawa , kandi wa mwanzi utera abantu gusuzugurwa, ni nawe iyo abonye urwaho, ukoresha ubugome buruseho n’inzira z’urugomo.

⚠️Menya ko satani afite inzira nyinshi akoresha ngo agwabize umurimo.

❇️Satani aca urwaho umuntu wese utejejwe kugira ngo asohoze imigambi ye. Mu bavuga ko bashyigikira umurimo w’Imana harimo abifatanya n’abanzi b’Imana bityo bigatuma umurimo wayo ugabwaho ibitero n’abanzi b’Imana. Nyamara na bamwe bifuza ko umurimo w’Imana wagubwa neza, bazaca intege amaboko y’abagaragu bayo kubwo gutega amatwi, gusubiramo no kwizera igice amagambo asebanya ay’ubwirasi ndetse n’ubushotoranyi y’abanzi b’Imana. Satani abinyujije mu bakozi be arakora akagera ku ntego ku buryo butangaje. (AnA 414)

⚠️Irinde kuba umufatanyabikorwa na Satani kuko ibihembo atanga ni urupfu, reka kubwo kwezwa n’amaraso ya Yesu, dukore uyu murimo tubikunze Imana yacu ihabwe icyubahiro.

🛐 DATA WERA TWINJIZE KANDI UDUKOMEREZE MU MURIMO WAWE. 🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>NEHEMIYA 4: UMUNESHI NI INDE?</em>”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *