Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZIRA 2: UMUNEZERO WO GUTAHA IMUHIRA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cya EZIRA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 EZIRA 2
[1] Kandi abo muri icyo gihugu, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yajyanye ari imbohe, akabajyana i Babuloni, abavuye mu bunyage bagasubira i Yerusalemu n’i Buyuda, umuntu wese agasubira mu mudugudu w’iwabo ni aba.
[2] Ni bo bazanye na Zerubabeli na Yeshuwa na Nehemiya, na Seraya na Relaya na Moridekayi, na Bilishani na Misipari na Bigivayi, na Rehumu na Bana. Umubare w’abagabo bo mu Bisirayeli ni uyu:
[3] Abo muri bene Paroshi ni ibihumbi bibiri n’ijana na mirongo irindwi na babiri.

[36] Abatambyi bene Yedaya, bo muryango wa Yeshuwa ni magana urwenda na mirongo irindwi na batatu.
[40] Abalewi bene Yeshuwa na Kadimiyeli, bo muri bene Hodaviya ni mirongo irindwi na bane.
[64] Nuko iteraniro ryose riteranye ryari inzovu enye n’ibihumbi bibiri na magana atatu na mirongo itandatu;
[65] udashyizeho abagaragu babo n’abaja babo, umubare wabo bari ibihumbi birindwi na magana atatu na mirongo itatu na barindwi, kandi bari bafite abagabo n’abagore b’abaririmbyi magana abiri.
[68] Bamwe mu batware b’amazu ya ba sekuruza, bageze ku nzu y’Uwiteka iri i Yerusalemu baturana umutima ukunze amaturo y’inzu y’Imana, ngo bayishinge ahantu hayo.
[70] Nuko abatambyi n’Abalewi n’abantu bamwe, n’abaririmbyi n’abakumirizi n’Abanetinimu baba mu midugudu yabo, n’Abisirayeli bose mu midugudu yabo.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Burya gutaha iwanyu biranezeza.

1️⃣ AMAHIRWE ATARAPFUSHIJWE UBUSA
🔰 Nyuma y’imyaka 70 Abayuda bari mu buhungiro, Imana yabahaye amahirwe yo kongera gusubira iwabo bakubaka urusengero.

⏯️ “Abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abayuda n’ab’Ababenyamini bahagurukana n’abatambyi n’Abalewi n’abandi bose Imana yateye umwete wo guhagurukana,” kandi abo bantu bari abasigaye batunganye, bageraga ku bantu bihumbi mirongo itanu b’abanyambaraga bo mu Bayuda bo mu bihugu bajyanwemo ari abanyagano, biyemeje gukoresha amahirwe atangaje bari bahawe maze barahaguruka “ngo bajye kubaka inzu y’Uwiteka i Yerusalemu.”

2️⃣ INSHUTI NZIZA
🔰 Ntabwo incuti zabo zabemereye kugenda amara masa. “Maze abaturanyi babo babatwerera ibikoreshwa by’ifeza n’izahabu n’ibindi bintu n’amatungo n’ibintu by’igiciro cyinshi.” Kandi kuri ibyo byose ndetse n’andi maturo batuye babikunze hongeweho “ibintu byakoreshwaga mu nzu y’Uwiteka ibyo Nebukadinezari yari yaranyaze i Yerusalemu; . . . Ibyo Kuro umwami w’u Buperesi abikuzamo Mitiredati w’umunyabintu, . . . . Ibikoreshwa byose by’izahabu n’ifeza byari ibihumbi bitanu na Magana ane,” byagombaga gukoreshwa mu rusengero rwari rugiye gusanwa. Ezira 1:1-5. AnA 520.2

⏯️ Ngaho isuzume aho uhagaze mbese, ubu Yesu aje aho mwajyana? Ko uhora uvuga uti “Ndambiwe isi ariko ntuhinduke bizagereza he?

3️⃣ GUKORANA UMURAVA
Mbese waba unejejwe n’inshingano wahawe cyangwa uzigendamo bigurinege? Waba uzikora unezerewe cyangwa uzikorana ukwivovota?

⏯️ Kuro yafashe uwitwa Zerubabeli (witwaga na none Sheshibasari) wo mu rubyaro rwa Dawidi, amuha inshingano yo kuba umutware w’itsinda ryari risubiye mu Buyuda; akunganirwa na Yosuwa umutambyi mukuru. Urugendo rurerure bakoze bambukiranya ubutayu rwarangiye amahoro, maze iryo tsinda ryari rinezerewe, rishimira Imana imbabazi zayo nyinshi rihita ritangira umurimo wo gusana urusengero rwari rwarahitswe rugasenywa. “Abatware b’amazu ya ba sekuruza” bafashe iya mbere mu gutanga ku mutungo wabo kugira ngo bafashe mu kwishyura ibyakoreshwaga mu gusana urusengero; maze rubanda rukurikiza urugero rwabo, rutangana umutima ukunze kubyo rwari rutunze bike. Soma Ezira 2:64-70. AnA 521.1

⏯️ Nshuti nkunda, icyo ukora gikore none witegereza ejo kandi gikorane umurava kuko amahirwe uhawe azagira iherezo.

🛐 IMANA IKOMEYE TUBASHISHE GUKORESHA AMAHIRWE DUHAWE UKO BIKWIYE🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>EZIRA 2: UMUNEZERO WO GUTAHA IMUHIRA</em>”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *