Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZIRA 1 : ITEGEKO RYO KUBAKA URUSENGERO RWASHENYWE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya Ezira, usenga kandi uciye bugufi.

📖 EZIRA 1
[1] Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Kuro umwami w’u Buperesi, Uwiteka atera umwete umutima wa Kuro umwami w’u Buperesi, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya risohore. Ategeka ko bamamaza itegeko mu gihugu cye cyose kandi arandika ati
[2] “Kuro umwami w’u Buperesi aravuga ati ‘Uwiteka Imana nyir’ijuru yangabiye ibihugu by’Abami bose byo mu isi, kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu mu Buyuda.

[3] None umuntu wo mu bantu bayo wese uri muri mwe Imana ye ibane na we, azamuke ajye i Yerusalemu mu Bayuda yubake inzu y’Uwiteka Imana ya Isirayeli, ari yo Mana iba i Yerusalemu.
[4] Kandi umusuhuke wese usigara aho yasuhukiye, abantu baho nibamufashishe ifeza n’izahabu n’ibintu n’amatungo, ukuyemo amaturo baturira inzu y’Imana y’i Yerusalemu babikunze.’ “

[5] Nuko abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abayuda n’ab’Ababenyamini, bahagurukana n’abatambyi n’Abalewi n’abandi bose Imana yateye umwete wo guhagurukana, ngo bajye kubaka inzu y’Uwiteka i Yerusalemu.
[6] Maze abaturanyi babo babatwerera ibikoreshwa by’ifeza n’izahabu, n’ibindi bintu n’amatungo n’ibintu by’igiciro cyinshi, ukuyemo ibyo batuye byose babikunze.
[7] Kandi n’Umwami Kuro asohora ibintu byakoreshwaga mu nzu y’Uwiteka, ibyo Nebukadinezari yari yaranyaze i Yerusalemu, akabishyira mu ngoro z’ibigirwamana bye.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Burya Isezerano ry’Uwiteka ntirijya rihera.

1️⃣ IBIMENYETSO BYO GUCUNGURWA
🔰Kuza kw’ingabo za Kuro zikagera imbere y’inkuta za Babuloni byari ikimenyetso ku Bayuda ko gukurwa mu bunyage kwabo kwegereje. Mu myaka isaga ijana mbere y’ivuka rya Kuro, Imana yari yaramuvuze mu izina, kandi yari yarandikishije umurimo nyawo yagombaga kuzakora mu kwigarurira umurwa wa Babuloni mu buryo utunguranye ndetse no gutegura inzira kugira ngo abajyanwe mu bunyage barekurwe. AnA 511.1

⏯️ Mu kwinjira gutunguranye kw’ingabo z’umurwanyi ukomeye w’Umuperesi (Kuro) zikagera rwagati mu murwa mukuru wa Babuloni zinyuze mu nzira uruzi rwari rwayobejwe rwari rusanzwe runyuramo, kandi zinyuze no mu marembo yo mu bikari yari yaretswe ntakingwe cyangwa ngo arindwe bitewe no kutita ku mutekano, Abayuda babonye ibihamya bihagije byo gusohora rwose k’ubuhanuzi bwa Yesaya bwerekeye guhirikwa ku butegetsi gutunguranye kw’ababakandamizaga. Kandi ibi bishobora kuba byarababereye ikimenyetso kidashidikanywaho cy’uko kubwabo Imana ari yo iri kugena ibiba ku mahanga; kuko ibijyana n’ubuhanuzi bwavugaga uburyo Babuloni izafatwa kandi igahanguka byari byaravuzwe muri aya magambo: AnA 512.2.

⚠️ Ngaho nawe kebuka urebe niba ntacyo ubona? Niba ntacyo ubona ongera ushishoze neza usabe Imana iguhishurire kuko ibimenyetso byo gucungurwa ni byinshyi.

2️⃣ INTUMWA IDAKEBAKEBA
🔰 Ubwo umwami Kuro yabonaga amagambo yari yaravuze uburyo Babuloni yari kuzigarurirwa (yavuzwe mu myaka isaga ijana mbere y’ivuka rye); ubwo yasomaga ubutumwa Umutware w’ijuru n’isi yamwoherereje bwavugaga ngo: “Nzagukenyeza nubwo utigeze kumenya, kugira ngo uhereye iburasirazuba ukageza iburengerazuba bamenye ko ari nta yindi iriho itari jye;”,
ubwo kandi yabonaga imbere ye ibyo Imana ihoraho yavuze iti: “Kubw’umugaragu wanjye Yakobo, Isirayeli natoranije, nguhamagaye mu izina ryawe, nguhimbye izina, nubwo utigeze kumenya;” ndetse agakurikirana ibyanditswe bivuga biti:

⏯️ “Mpagurukishije Kuro gukiranuka, kandi nzatunganya inzira ze zose; ni we uzubaka umurwa wanjye, kandi ni we uzarekura abantu banjye banyazwe, adahawe ibiguzi cyangwa impongano,” umutima wa Kuro wakozweho bikomeye maze yiyemeza gusohoza inshingano ijuru ryamuhaye. Yesaya 45:5, 6, 4, 13.

⏯️ Yagombaga kureka abanyagano bo mu Buyuda bakajya iwabo mu mudendezo; kandi yari kubafasha gusana ingoro y’Uwiteka. AnA 518.2.

▶️⏯️Kuro ntiyigeza azuyaza cyangwa ngo ashidikanye ku nshingano yari yarateguriwe ahubwo yazishyize mu bikorwa nta kuzuyaza. Ngaho nawe isuzume urebe niba witaba irarika ry’Imana cg niba utanga inzitwazo.

3️⃣ UBUNDI BUTABAZI
🔰 Igihe amategeko ya Leta zo ku isi azaba atakibasha kurinda abakomeza amategeko y’Imana, mu bice byose by’isi hazaba umuvurungano wo gushaka kurimbura ubwoko bw’Imana. Ubwo igihe cyagenwe n’itegeko-teka kizaba cyegereje, abaturagebazagambana rwihishwa ngo babatsembe hakiri kare. Hazaba hagambiriwe ko mu ijoro rimwe gusa, hazaba ubwicanyi buzaba butababarira n’umwe. Intambara ikomeye P 444.

⏯️ Mu gicuku hagati nibwo Imana izerekana imbaraga zayo zo kurokora ubwoko bwayo. Izuba rizarasa rimurikishe umucyo w’imbaraga zaryo. Ibimenyetso n’ibitangaza bizakomeza gusimburana vuba vuba. Inkozi z’ibibi nizibona ibibaye zizarushaho gukuka imitima no gutangara, nyamara intungane zo zizanezezwa n’ibyo bimenyetso byo gutabarwa kwabo. Intambara ikomeye P. 445

4️⃣ KURO W’ITEKA RYOSE
Bidatinze iburasirazuba haboneka agacu gato kirabura, kajya kungana na kimwe cya kabiri cy’ikiganza cy’umuntu. Ako gacu kari kazengurutse Umukiza kandi kasaga n’agakikijwe n’umwijima impande zose. Ubwoko bw’Imana bumenya ko icyo ari ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu. Bakomeza gutumbira ako gacu mu ituze ryinshi, uko gakomeza kuza buhoro buhoro kegera isi, ni nako karushagaho kugira umucyo urabagirana n’ubwiza, kugeza igihe gahinduka igicu kinini, cy’umweru nk’amahindu, kandi aho gitangirira hasaga n’ibirimi by’umuriro, naho hejuru yacyo hari umukororombya w’isezerano. Yesu niwe wari imbere nk’Umugaba w’Umunyambaraga. Intambara ikomeye P. 448.

🛐 IMANA IKOMEYE KANDI DATA WA TWESE TUBASHISHE KUKWIHISHAMO UTUBERE UMUTABAZI🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>EZIRA 1 : ITEGEKO RYO KUBAKA URUSENGERO RWASHENYWE</em>”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *