Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 29: UBUBYUTSE N’IVUGURURA BIKOMEYE CYANE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 29 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 29
[2]Akora ibishimwa n’Uwiteka, nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoraga byose.
[3]Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, mu kwezi kwa mbere, akingura inzugi z’inzu y’Uwiteka, arazisana.
[10]“None ngambiriye gusezerana isezerano n’Uwiteka Imana ya Isirayeli, kugira ngo uburakari bwayo bw’inkazi butuveho.
[11]None bana banjye, mwe gutenguha kuko Uwiteka yabatoreye kumuhagarara imbere mukamukorera, mukaba abahereza be, mukosa imibavu.”
[15]bateranya bene wabo bariyeza, barinjira ngo batunganye inzu y’Uwiteka nk’uko itegeko ry’umwami ryategetse, rikurikije ijambo ry’Uwiteka.
[16]Nuko abatambyi bajya mu mwinjiro w’inzu y’Uwiteka kuwutunganya, basohora imyanda yose babonye mu rusengero rw’Uwiteka, bayigeza mu rugo rw’inzu y’Uwiteka. Abalewi baherako barayenda bayijyana ku gasozi, bayigeza ku kagezi kitwa Kidironi.
[18]Hanyuma bajya i bwami, basanga Umwami Hezekiya muri kambere ye baramubwira bati “Tumaze gutunganya inzu y’Uwiteka yose, n’icyotero cy’ibitambo byoswa n’ibintu byacyo byose, n’ameza imitsima yo kumurikwa iterekwaho imbere y’Uwiteka n’ibintu byayo byose.
[19]Kandi n’ibintu byose Umwami Ahazi yataye ubwo yacumuraga ari ku ngoma, twabitunganije turabyeza, none biri imbere y’icyotero cy’Uwiteka.”
[27]Hezekiya ategeka gutambira igitambo cyoswa ku cyotero. Nuko igitambo cyoswa gitangiye gutambwa, indirimbo y’Uwiteka na yo iratangira, n’amakondera hamwe n’ibindi bintu bya Dawidi umwami wa Isirayeli.
[28]Maze iteraniro ryose riraramya, abaririmbyi bararirimba, abavuza amakondera barayavuza, byose bimera bityo kugeza aho igitambo cyoswa cyarangiye.
[29]Nuko barangije gutamba, umwami n’abari kumwe na we bose barapfukama, bararamya.
[35]Kandi ibitambo byoswa byari byinshi cyane n’ibinure by’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro, n’amaturo y’ibyokunywa aturanwa n’igitambo cyoswa cyose.Uko ni ko umurimo wo mu nzu y’Uwiteka watunganijwe.
[36]Hezekiya n’abantu bose banezererwa ibyo Imana yateguriye abantu, kuko byakozwe ikubagahu.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Kwiyeza bibanziriza ibindi byose.

1️⃣ IVUGURURA RYA HEZEKIYA
🔰 Ivugurura ryakozwe mu gihe cy’ingoma yari iguwe neza ya Hezekiya umuhungu wa Ahazi ryari rihabanye cyane n’ingoma yo kudamarara ya Ahazi. Hezekiya yimye ingoma yiyemeje gukora uko ashoboye kose kugira ngo akize Ubuyuda akaga kari kibasiye ubwami bw’amajyaruguru. Ntaho ubutumwa bw’abahanuzi bwageze buzana gukomezwa. Ibihano byari birindiriye Ubuyuda byari guhagarikwa bitewe gusa n’uko habayeho ivugurura rikomeye. AnA 301.2

▶️ Mu gihe cy’ingorane zariho, Hezekiya yagaragaje ko ari umuntu udapfusha ubusa amahirwe abonye. Amaze igihe gito cyane yimye ingoma yatangiye gufata ingamba no kuzishyira mu bikorwa.
➡️Amahirwe nawe uhawe wowe usomye ibi wiyapfusha ubusa. Igāna uyu mwami w’umusore, uvugurure imibanire yawe n’Imana.

2️⃣ UMWIHARIKO WA HEZEKIYA
🔰Mbere ya Hezekiya hari abami bakoze ubugorozi ariko hari icyo urwego batabashije kugeraho.
▶️ Mu ntambwe z’akarusho za Hezekiya; yakoze ibishimwa imbere y’Uwiteka nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoraga byose. Asenya ingoro, amenagura inkingi, atema Ashera, avunagura igishushanyo cy’inzoka Mose yacuze mu miringa, kuko kugeza icyo gihe Abisirayeli bari bakicyosereza imibavu. Bacyitaga Nehushitani.

▶️ Hezekiya yiringiraga Uwiteka Imana ya Isirayeli. Mu bami bose b’Abayuda bamuherutse nta wahwanye na we, no mu bamubanjirije.
Intangiriro nziza yabayeho igihe cyo kweza urusengero yakurikiwe na gahunda yagutse Abisirayeli n’Abayuda bagizemo uruhare. AnA 306.2
➡️Ubu buhamya burakomeye ko mu bamubanjirije n’abamukurikiye ntawahwanyije na we ububyutse n’ivugurura. Ubuhamya bwawe ni ubuhe? Iyo uhawe inshingano ukora gishya kihe cyihutisha umurimo wayo? Ubanza kwivugurura cg uriyibagirwa ugaharanira ivugururwa ry’abandi?

🛐 MANA TUBASHISHE UBUBYUTSE N’IVUGURURA MU MIBANIRE YACU NAWE🙏.

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>2 NGOMA 29: UBUBYUTSE N’IVUGURURA BIKOMEYE CYANE</em>”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *