Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 22: INAMA MBI ZIRARIMBUZA. ARIKO ICYO IMANA YAVUZE IGIHAGARARAHO. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 22 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 06 GASHYANTARE 2023

📖 2 NGOMA 22
[2]Kandi Ahaziya yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo ine n’umwe avutse, amara umwaka umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Ataliya umukobwa wa Omuri.
[3]Na we agendana ingeso nk’iz’ab’inzu ya Ahabu, kuko nyina yamugiraga inama yo gukora ibibi.
[7]Kandi kurimbuka kwa Ahaziya kwaturutse ku Mana kuko yagiye kwa Yehoramu, agezeyo atabarana na Yehoramu batera Yehu mwene Nimushi, uwo Uwiteka yimikishirije amavuta kumaraho inzu ya Ahabu.
[9]Maze ashaka Ahaziya baramufata (ubwo yari yihishe i Samariya), bamushyira Yehu baramwica, baramuhamba kuko bavugaga bati “Ni mwene Yehoshafati washakishaga Uwiteka umutima we wose.”Nuko inzu ya Ahaziya ntiyagira imbaraga zo gukomeza ubwami.

[10]Bukeye Ataliya nyina wa Ahaziya abonye ko umwana we apfuye, arahaguruka arimbura urubyaro rwose rw’umwami w’inzu y’Abayuda.
[11]Ariko Yehoshabeyati umukobwa w’umwami yiba Yowasi mwene Ahaziya, amukura mu bana b’umwami bicwaga, aramujyana amushyirana n’umurezi we mu cyumba kirarwamo. Nuko Yehoshabeyati umukobwa w’Umwami Yoramu muka Yehoyada w’umutambyi, mushiki wa Ahaziya, amuhisha Ataliya ntiyamubona ngo amwice.
[12]Abana na bo imyaka itandatu ahishwe mu nzu y’Imana. Kandi Ataliya ni we wari ku ngoma muri icyo gihugu.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Imigambi ya satani iburizwamo, iy’Imana igasohora. Hitamo uwo kumvira.

1️⃣ AHAZIYA YICWA KUBERA KUMVIRA INAMA MBI

🔰Urukundo Imana yakundaga Isirayeli yari yarayobye ni rwo rwatumye Imana yemera ko Abasiriya bahana Isirayeli. Impuhwe Imana yagiriye abari bafite intege nke mu mico mbonera ni rwo rwatumye ihagurutsa Yehu akica inkozi y’ibibi Yezebeli ndetse n’ab’inzu ya Ahabu bose….
Imana mu bwenge bwayo yaboneraga ibintu kure ko igihe ibigeragezo bikuweho, abantu bamwe bazareka imigenzo ya gipagani maze amaso yabo bakayahanga mu ijuru, kandi iyi ni yo mpamvu yemeye ko ibyago by’urudaca byajyaga bibageraho….
Ibihano yabahanishaga byacubywaga n’imbabazi zayo; kandi ubwo umugambi wayo wabaga ugezweho, Imana yahinduraga ibihe mu rwego rwo kugirira neza ababaga baramenye kuyishaka. AnA 232.2
➡️Ahaziya yumviye inama za bene Yezeberi ararimbuka. Ujye witondera inama z’abantu, izihabanye n’icyo Imana ivuga usibye no ku kurimbuza by’iteka, nta mahoro bizaguha na hano ku isi.

2️⃣UMUGAMBI WA SATANI UBURIZWAMO

🔰Muri ubwo bwicanyi bwakozwe na Ataliya, abakomoka kuri Dawidi bose bashoboraga kwima ingoma baratsembwe, uretse umwe wari umwana muto cyane witwaga Yowasi, uwo Yehoshabeyati muka Yehoyada umutambyi mukuru yahishe ibwami mu cyumba kirarwamo cy’ubuturo bwera. Uwo mwana yamaze imyaka itandatu ahishwe mu nzu y’Imana kandi Ataliya ni we wari ku ngoma muri icyo gihugu. 2Ngoma 10:11,19,28. AnA 196.2

➡️Imana yateganyaga ko mu rubyaro rwa Dawidi hazavukamo Mesiya, Satani anyuze muri Ataliya ashaka kuburizamo uwo mugambi. Nk’uko bisanzwe Satani ni umurwanyi ariko si umuneshi.
Mu buzima bwawe satani azakora ibishoboka byose ngo aburizemo imigambi Imana igufiteye, ariko ntuzagamburuzwe n’ibigeragezo, ibishuko cg ibyago satani azaguteza. Hora wisunga Uwamutsinze.

🛐 MANA YACU, NTA KIGUTUNGURA, NTA CYABURIZAMO IMIGAMBI YAWE, DUHE KUKWIZERA.🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “2 NGOMA 22: INAMA MBI ZIRARIMBUZA. ARIKO ICYO IMANA YAVUZE IGIHAGARARAHO.”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *