Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
2 NGOMA 7: UBWIZA BW’IMANA BWIGARAGAZA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cya 2 NGOMA , usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 7
[1]Nuko Salomo amaze gusenga, umuriro umanuka uva mu ijuru wotsa igitambo cyo koswa n’ibindi bitambo, icyubahiro cy’Uwiteka cyuzura inzu.
[2]Abatambyi ntibabasha kwinjira mu nzu y’Uwiteka, kuko icyubahiro cy’Uwiteka cyuzuye inzu y’Uwiteka.
[3]Abisirayeli bose babonye uko umuriro wamanutse, icyubahiro cy’Uwiteka kikaba ku nzu, barunama bubika amaso hasi ku mabuye ashashwe bararamya, bahimbaza Uwiteka bati “Uwiteka ni mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” 106.1; 107.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11
[8]Nuko icyo gihe Salomo agira ibirori by’iminsi irindwi hamwe n’Abisirayeli bose bari iteraniro rinini cyane, baturutse mu gihugu cyose uhereye aharasukirwa i Hamati, ukageza ku kagezi ka Egiputa.
[10]Maze ku munsi wa makumyabiri n’itatu wo mu kwezi kwa karindwi, Salomo asezerera abantu ngo batahe. Bajya iwabo banezerewe, kandi bishimiye mu mitima ibyo Uwiteka yari yeretse Dawidi na Salomo n’ubwoko bwe bwa Isirayeli.
[19]Ariko nimuteshuka mukareka amateka n’amategeko yanjye nabashyize imbere, mukagenda mugakorera izindi mana mukaziramya,
[20]nanjye nzabarandura mbakure mu gihugu cyanjye nabahaye, kandi iyi nzu nereje izina ryanjye nzayijugunya imve mu maso, nzayigira iciro ry’imigani n’agashinyaguro mu mahanga yose.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ntabwo wagendererwa n’Uwiteka ngo agusige iko yagusanze.

1️⃣IMBABAZI ZE ZIHORAHO ITEKA
🔰Abisirayeli bose babonye uko umuriro wamanutse, icyubahiro cy’Uwiteka kikaba ku nzu, barunama bubika amaso hasi ku mabuye ashashwe, bararamya, bahimbaza Uwiteka bati: ‘Uwiteka ni mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose.'” AnA 33.1
➡️Uwiteka ni Umubyeyi w’impuhwe n’imbabazi, twegere intebe Ye y’imbabazi duciye bugufi kandi tumwiringiye.

2️⃣KUGUMA MU MASEZERANO NI UBUGINGO
🔰Iyo Abisirayeli bakomeza kuba indahemuka ku Mana, iyo nzu y’Uwiteka y’igitangaza yari kubaho iteka ikaba ikimenyetso gihoraho cy’ubuntu budasanzwe Imana yagiriye ubwoko bwayo bwatoranyijwe. AnA 34.1
➡️Urusengero rwubatse neza bitangaje ntacyo rumaze abarusengeramo batari indahemuka ku Mana.

3️⃣TUMURIKE MU MWIJIMA
🔰Iyo Salomo akomeza gukorera Uwiteka yicishije bugufi, ubutegetsi bwe bwari kuba bwarateje ingaruka zikomeye ziganisha ku cyiza mu bihugu byari bimukikije kandi byari byaranyuzwe n’ingoma ya se Dawidi ndetse n’amagambo yuje ubwenge n’ibikorwa bitangaje Salomo yari yarakoze mu myaka ye ya mbere ari ku Ngoma. Imana yarebye ibishuko bikomeye bijyana no kugubwa neza ndetse n’icyubahiro cy’isi maze iburira Salomo kwirinda ibibi bizanwa no guhakana Imana kandi inamubwira ingaruka z’icyaha ziteye ubwoba AnA 34.3
➡️Gukorera Imana uciye bugufi, utiyemera ahubwo uyihesha icyubahiro; byubaka abagukikije bakurushaho kumenya Imana. Ntuzagubwe neza ngo ugushwe n’ibishuko byibasira abaguwe neza n’abafite ibyubahiro. Komeza uce bugufi imibereho yawe ibere abandi umugisha.

🛐MANA NZIZA UBWIZA BWAWE BUDUTWIKIRE, TUZARINDWA KUKUVAHO. GUMANA NANJYE NTUSIGE.🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

2 thoughts on “<em>2 NGOMA 7: UBWIZA BW’IMANA BWIGARAGAZA</em>”
  1. Amena. Uwiteka adushoboze kumugumaho kuko nta handi twabona amahoro n’ubugingo tutari kumwe nawe. Imana ibahe umugisha kubw’ubu butumwa bwiza mutugezaho.

Leave a Reply to N. Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *