Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 6: GUSENGERA UBWOKO BW’IMANA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cya 2 NGOMA , usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 6
[14]Arasenga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, nta mana ihwanye nawe mu ijuru cyangwa mu isi, ikomeza gusohoreza isezerano abagaragu bawe no kubagirira ibambe, bagendera imbere yawe n’umutima wose.
[21]Nuko ujye wumva kwinginga k’umugaragu wawe n’ukw’abantu bawe b’Abisirayeli, uko bazajya basenga berekeye aha hantu. Ni koko ujye wumva uri mu buturo bwawe ari bwo ijuru, kandi uko uzajya wumva ubabarire.
[22]“Umuntu nacumura kuri mugenzi we bakamurahiza indahiro, akaza akarahirira imbere y’icyotero cyawe muri iyi nzu,
[23]ujye wumva uri mu ijuru utegeke, ucire abagaragu bawe imanza zitsindisha abakiranirwa biturwe gukiranirwa kwabo, zigatsindishiriza abakiranutsi nk’uko gukiranuka kwabo kuri.
[24]“Abantu bawe b’Abisirayeli nibirukanwa n’ababisha bazira ko bagucumuyeho, nyuma bakaguhindukirira bakerura izina ryawe, bagasenga bingingira imbere yawe muri iyi nzu,
[25]ujye wumva uri mu ijuru ubabarire abantu bawe b’Abisirayeli igicumuro cyabo, ubagarure mu gihugu wabahanye na ba sekuruza.
[32]“Kandi iby’umunyamahanga utari uwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, naza aturutse mu gihugu cya kure azanywe n’izina ryawe rikuru, n’amaboko yawe akomeye n’ukuboko kwawe kwagirije, nibaza basenga berekeye iyi nzu,
[33]ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose, bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe, akubahe nk’uko ubwoko bwawe bwa Isirayeli bukubaha, kandi bamenye yuko iyi nzu nubatse yitwa iy’izina ryawe.

Ukundwa n’Imana, amahoro Abe muri wowe.

❇️GUSENGA IMANA IKOMEYE
🔰Nuko Salomo apfukama kuri rwa ruhimbi, maze avuga abantu bose bamwumva asenga isengesho ryo kwegurira Imana iyo ngoro. Igihe abantu bari bubamye, umwami yazamuye amaboko ye ayatunga ku ijuru maze arasenga AnA 30.3

🔰Umwami yari yarakoze uko ashoboye kose kugira ngo ashishikarize abantu kwiyegurira Imana burundu n’umurimo we, no guhesha ikuzo izina ryayo ryera. Hanyuma nanone nk’uko byamugendekeye i Gibeyoni mu myaka ibanza y’ingoma ye, umwami w’Abisirayeli yongera guhabwa ikimenyetso cy’uko Imana imwemeye kandi ko imuhaye umugisha. AnA 33.3

➡️Imana ni Umuremyi w’ijuru, abavi yose agomba guca bugufi akamuramya. Waba uri umuyobozi ukomeye cg rubanda, Imana n’umwami w’abami. Waba uri umukire cg umukene, isi n’ibiyuzuye ni ibyayo. Bose ni bace bugufi, Imana ihabwe icyubahiro.
⚠️Mu isengesho Salomo ashyizemo n’abanyamahanga bazashaka Imana, ngo injye ibumva ibasubize. Imbere yayo nta muyuda NTA mugereki.
Wowe se uyo usenga wibuka abandi, cg urisengera n’umuryango wawe gusa? Zirikana n’abandi, nabo bakeneye Imana.

🛐 MANA NZIZA NATWE DUPFUKAMYE IMBERE YAWE, SOHOZA AMASEZERANO YAWE MU MIBEREHO YACU. DUHE GUCA BUGUFI TWEREREZA IZINA RYAWE.🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “2 NGOMA 6: GUSENGERA UBWOKO BW’IMANA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *