Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 5: GUTAHA URUSENGERO – Wicogora Mugenzi

Tariki 21 Mutarama 2023

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cya 2 NGOMA , usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 5
[1]Uko ni ko umurimo wose Salomo yakoreraga inzu y’Uwiteka warangiye. Maze Salomo acyura ibintu byatuwe na se Dawidi, iby’ifeza n’izahabu n’ibintu byose, abishyira mu bubiko bwo mu nzu y’Imana.
[2]Salomo aherako ateraniriza i Yerusalemu abakuru b’Abisirayeli, n’abatware b’imiryango bose n’abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli, kugira ngo bazamure isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, bayikure mu mudugudu wa Dawidi ari wo Siyoni.
[4]Abakuru b’Abisirayeli bose baraza, Abalewi baterura isanduku,
[5]bazamura isanduku n’ihema ry’ibonaniro n’ibintu byera byose byari mu ihema. Ibyo byazamuwe n’abatambyi b’Abalewi.
[13]Ubwo abavuzaga amakondera n’abaririmbaga bahuza amajwi. Bumvikanishije ijwi rihuye bahimbaza bashima Uwiteka, kandi barangurura amajwi yabo n’amakondera n’ibyuma bivuga n’ibintu bicurangwa, bahimbaza Uwiteka bati“Uwiteka ni mwiza, kandi imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” Nuko muri uwo mwanya inzu iherako yuzura igicu, ari yo nzu y’Uwiteka. 107.1; 116.1; 136.1; Yer 33.11
[14]Bituma abatambyi batakibasha guhagarara ngo bakore ku bw’igicu, kuko icyubahiro cy’Uwiteka cyuzuye inzu y’Imana.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Ubwiza bw’Imana bwaje ku rusengero rwayo, reka nawe ubwiza bwayo butwikire urusengero rwa Mwuka Wera ubereye igisonga. Kuri iyi sabato Imana itunganye imibiri yacu, iyikize indwara zose, kandi biyiheshe icyubahiro.

1️⃣ UMUBIRI WAWE NI URUSENGERO
🔰Abatambyi ntibabasha kwinjira mu nzu y’Uwiteka, kuko “icyubahiro cy’Uwiteka cyuzuye inzu y’Uwiteka.” “Abisirayeli bose babonye uko umuriro wamanutse, icyubahiro cy’Uwiteka kikaba ku nzu, barunama bubika amaso hasi ku mabuye ashashwe, bararamya, bahimbaza Uwiteka bati: ‘Uwiteka ni mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose.'” AnA 33.1
➡️Bibiliya iti imibiri yanyu ni insengero za Mwuka Wera. Aho icyubahiro cy’Uwiteka kigeze, barunama bakamuramya kandi bakamuhimbaza. Ese Umubiri wawe uhimbaza Uwiteka urya, unywa, wambara, uvuga, witegereza ibyiza ugahunga ibibi…? Ca bugufi Uwiteka Imana iture muri wowe.

2️⃣IGIHE CYO GUCYURA ISANDUKU
🔰Igihe cyatoranyijwe cyo kwegurira Imana iyo ngoro cyari igihe cyiza cyane: …
Imirimo yo gusarura yabaga irangiye kandi imiruho y’imirimo y’umwaka mushya yabaga itaratangira, abantu babaga badahangayitse kandi bashoboraga kwirundurira muri icyo gihe cyera kandi cyuzuye umunezero. AnA 28.1
➡️Abisirayeri icyo gihe bashoboraga kwirundurira mu gihe cyera cyo gusabana n’Imana, imihati n’imirimo byashyizwe ku ruhande.
⏯️Ikibabaje ni uko ibyo bihe bitakiboneka. Abantu bitekerereza imirimo yabo n’ibibateza imbere gusa ntibaruhuke ngo bahe igihe ugusabana n’Imana. N’umunsi wo kuruhuka ibitekerezo bikigumira muri iyo mirimo. Nyamara Abisirayeri bamaze iminsi irindwi bashengereye Imana.

🛐MANA NZIZA, TAHA MU NSENGERO ZA MWUKA WADUHAYE, TUBEHO NK’ABO UTUYEMO KOKO. NTUMPITEHO MUKIZA. 🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>2 NGOMA 5: GUTAHA URUSENGERO</em>”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *