Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
2 NGOMA 1: GUSABA UBWENGE – Wicogora Mugenzi

Tariki 17 Mutarama 2023

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya 2 NGOMA , usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 1
[1]Nuko Salomo mwene Dawidi akomezwa mu bwami bwe, Uwiteka Imana ye ibana na we, iramukuza cyane.
[6]Nuko Salomo aherako ajya ku cyotero cy’umuringa imbere y’Uwiteka, cyabaga imbere y’ihema ry’ibonaniro, agitambiraho ibitambo byoswa igihumbi.
[7]Mu ijoro ry’uwo munsi Imana ibonekera Salomo, iramubwira iti “Nsaba icyo ushaka nkiguhe.”
[8]Salomo asubiza Uwiteka ati “Wagiriye data Dawidi imbabazi nyinshi, ungira umwami mu cyimbo cye.
[9]None Uwiteka Mana, isezerano wasezeranije data Dawidi rikomezwe, kuko ungize umwami w’abantu bangana n’umukungugu w’isi ubwinshi.
[10]Nuko rero none ndagusaba kumpa ubwenge n’ubuhanga, kugira ngo ntambagire igihugu cyanjye niyereke abantu. Ni nde wabasha gucira imanza abantu bawe bangana batyo?”
[11]Imana ibwira Salomo iti “Kuko ibyo ari byo biri mu mutima wawe, ntiwisabire ubutunzi cyangwa ibintu cyangwa icyubahiro, cyangwa ngo abakwanga bapfe cyangwa kurama, ahubwo ukisabira ubwenge n’ubuhanga ngo umenye gucira abantu banjye imanza, abo nakwimikiye,
[12]ubwenge n’ubuhanga urabihawe kandi nzaguha n’ubutunzi n’ibintu n’icyubahiro, bitigeze kubonwa n’umwami n’umwe wo mu bakubanjirije, kandi no mu bazagukurikira nta wuzagira ibihwanye n’ibyawe.”

Ukundwa n’Imana amahoro y’Imana abe kuri wowe. Usabye Imana ubwenge, aba asabye ikintu cyiza.

1️⃣UKO TWAREZWE BIGIRA URUHARE MU MAHITAMO

🔰Mu busore bwe, Salomo yakurikiye inzira se yari yarahisemo, kandi yamaze imyaka myinshi agenda atunganye. Ubuzima bwe bwaranzwe no kubaha amategeko y’Imana adakebakeba. AnA 19.1
➡️Abana bacu cg abatwitegereza, batwigiraho imyitwarire mibi cg myiza. Bikazagira ingaruka ku ahazaza habo, h’itorero, n’igihugu. Inzira zawe zemewe n’Imana.

2️⃣ SABA UBWENGE
🔰Umwami Salomo yifuje ubwenge n’ubushishozi kugira ngo akore umurimo Imana yari yaramuhaye gukora, kandi ibyo abirutisha ibyiza byose byo ku isi. Yifuje kugira intekerezo zibangutse, umutima ujijutse ndetse n’umwuka w’ubugwaneza. AnA 19.2
👉🏽Yari azi ko adafite ubwenge bwo gushishoza, kandi KUMVA UBUKENE BUKOMEYE YARI AFITE ni byo byamuteye gusaba Imana ubwenge. Mu mutima we ntiharimo icyifuzo cyo kwizirikana ubwe ashaka ubwenge buzamusumbisha abandi. Yifuzaga gusohoza inshingano ze akiranutse, bityo ahitamo impano yashoboraga kuba inzira ibashisha ingoma ye guhesha Imana ikuzo AnA 21.1
➡️Ntiyatse ubwenge bwo kuba igihange, ahubwo ubuzahesha Imana ikuzo. Udaciye bugufi ngo wumve ko ukeneye kuyoborwa n’Imana, uziyobora kandi uzayobagurika.

🔰Salomo ntiyigeze agira ubukire cyangwa ngo abe umunyabwenge ndetse ngo akomere nk’igihe yatuye akavuga ati: “Ndi umwana muto; sinzi iyo biva n’iyo bijya.” 1Abami 3:7. AnA 21.1
⏯️Ca bugufi imbere y’Imana, uyisabe ubwenge (kuyubaha) izabuguhana n’ibindi byose ibona ko ukeneye.

3️⃣ISEZERANO RUA BURI WESE
🔰Iyo umuntu ufite inshingano yifuje ubwenge akaburutisha kwifuza ubutunzi, imbaraga cyangwa kuba igihangange, ntazakorwa n’isoni. Bene uwo muntu azigira ku Mwigisha Mukuru. Ntabwo azamwigiraho icyo agomba gukora gusa ahubwo azamwigiraho n’uko agomba kugikora mu buryo Imana yemera. AnA 21.3
➡️Iri sezerano ni iry’uhisemo neza wese. Hitamo neza, inshingano zawe ubashishwe kuzisohoza.

🛐 DATA MWIZA, DUHE UBWENGE MVAJURU BWO GUSOHOZA INSHINGANO UGENDA UDUHA🙏

Wicogora Mugenzi.


Warning: Undefined variable $post in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/themes/newsup/inc/ansar/hooks/hook-index-main.php on line 117
2 thoughts on “<em>2 NGOMA 1: GUSABA UBWENGE</em>”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *