Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
1 NGOMA 29: SALOMO ABA YIMA – Wicogora Mugenzi

Tariki 16 Mutarama 2023

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 29 cya 1 NGOMA , usenga kandi uciye bugufi.

📖 1NGOMA 29
(1)Umwami Dawidi abwira iteraniro ryose ati”Umuhungu wanjye Salomo, uwo Imana itoranije wenyine, aracyari umwana ntarakomeza intege kandi umurimo urakomeye, kuko iyo nzu y’inyumba itazaba iy’abantu, ahubwo izaba iy’Uwiteka Imana.
(2)Njyewe niteguye inzu y’Imana yanjye uko nshoboye kose,
(3)Kandi rero kubw’urukundo nkunze inzu y’Imana yanjye, kuko mfite ubutunzi bwanjye bwite bw’izahabu n’ifeza, mbuhaye inzu y’ Imana yanjye busage kubyo natunganirije inzu yera byose,
(5)izahabu z’ibintu by’izahabu n’ifeza z’ibintu by’ifeza n’iz’ibintu by’uburyo bwose bikorwa n’abanyamyuga b’abahanga. Nuko rero,uyu munsi ni nde wemeye kwitanga ku Uwiteka?”
(6)Maze abatware b’amazu ya ba sekuruza n’abatware b’imiryango ya Isirayeli, n’abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana, n’abatware b’imirimo y’umwami batangana umutima ukunze.

(20)Dawidi aherako abwira iteraniro ryose ati”Ubu nimuhimbaze Uwiteka Imana yanyu.”Nuko iteraniro ryose rihimbaza Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bubika imitwe baramya Uwiteka n’umwami.
(22)Uwo munsi bararya baranywa,bari imbere y’Uwiteka banezerewe cyane. Bongera kwimika Salomo umuhungu w’umwami Dawidi ubwa kabili, bamwimikisha amavuta imbere y’Uwiteka ngo abe umwami, na Sadoki ngo abe umutambyi.
(23)Nuko Salomo yicara ku ntebe y’ubwami y’Uwiteka,ari umwami mu cyimbo cya se Dawidi,agubwa neza.

Ukundwa n’Imana amahoro y’Imana abe kuri wowe. Utura Uwiteka abikore anezerewe.

1️⃣SHIMISHA UWITEKA AMATURO
🔰Kandi rero kubw’urukundo nkunze inzu y’Imana yanjye, kuko mfite ubutunzi bwanjye bwite bw’izahabu n’ifeza, mbuhaye inzu y’Imana yanjye busage ku byo natunganirije inzu yera byose. (Umur 3)
▶️Buri wese muri twe azabazwa impamvu yirengagije akantu bona n’aho kaba ari gato kandi yari ashoboye gukora. Uwiteka agerana ubuhanga buri murimo wose ushobora gukorwa. Ubushobozi budakoreshwa nabwo bwitabwaho kimwe n’ubwakoreshejwe kugira ngo burusheho gutera imbere. Imana itubaraho urubanza igihe twibujije kuba icyo twagombaga kuba cyo binyuze mu gukoresha neza impano zacu
Hazaboneka igihombo cy’iteka giturutse kubyo tutagezeho kandi byarashobokaga iyo tuza gukoresha ubumenyi n’ubushobozi twari dufite. (Umur.wa Gikr pge 80-81).
⏩Hari byinshi byo gukora bitewe n’impano twahawe.
Ukora cyangwa watanze iki ngo umurimo w’Imana utere imbere?Bitekerezeho.

2️⃣SALOMO ABA UMWAMI

🔰Mu gihe cy’ingoma ya Dawidi n’iya Salomo, Isirayeli yabaye igihugu gikomeye mu bindi bihugu kandi cyari gifite amahirwe menshi yo kugaragaza ubushobozi bukomeye ku ruhande rw’ukuri no gutungana. Izina ry’Imana ryaheshejwe ikuzo n’icyubahiro, kandi umugambi Abisirayeli bari barashyiriwe mu gihugu cy’isezerano wasaga rwose n’ugiye gusohora. Habayeho guhinduka kandi itorero ry’Imana ku isi ryaragutse kandi rigubwa neza.

🛐 DATA MWIZA DUSHOBOZE GUKORA NEZA UMURIMO WAWE 🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “1 NGOMA 29: SALOMO ABA YIMA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *