Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
1 NGOMA 21: ICYAHA CYO KUBARURA ABANTU B’IMANA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 21 cya 1 Ngoma, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 08 Mutarama 2023

📖 1 NGOMA 21
[1]Bukeye Satani ahagurukira Abisirayeli, yoshya Dawidi kubara Abisirayeli.
[5]Yowabu azanira Dawidi umubare w’abantu uko babazwe. Abisirayeli bari agahumbagiza n’agahumbi, abagabo bambara inkota. Abayuda na bo bari uduhumbi tune n’inzovu ndwi, abagabo bambara inkota.
[7]Maze Imana irabirakarira, ni cyo cyatumye itera Abisirayeli.
[9]Uwiteka abwira Gadi bamenya wa Dawidi ati
[10]“Genda ubwire Dawidi uti ‘Uwiteka avuze atya ati: Nkuzaniye ibihano bitatu, hitamo kimwe abe ari cyo nguhanisha.’ ”
[11]Nuko Gadi asanga Dawidi aramubwira ati “Uwiteka avuze ngo ‘Hitamo icyo ushaka
[12]ari uguterwa n’inzara imyaka itatu, cyangwa kumarwaho n’ababisha bawe amezi atatu inkota zabo zikugeraho, cyangwa se, inkota y’Uwiteka iminsi itatu, ari yo mugiga yatera mu gihugu, na marayika w’Uwiteka akarimbura mu gihugu cya Isirayeli cyose.’ Nuko rero tekereza umbwire uko nsubiza uwantumye.”
[13]Dawidi abwira Gadi ati “Ndashobewe rwose. Reka nigwire mu maboko y’Imana kuko imbabazi zayo ari nyinshi cyane, ne kugwa mu maboko y’abantu.”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ubwibone no kwirata ubushobozi ni icyaha gikomeye ku Mana.

1️⃣ IBARURA RITEMEWE
🔰 Ubwibone no kurarikira ni byo byatumye habaho icyo gikorwa cy’umwami. Iryo barura ryajyaga kwerekana itandukaniro ryariho hagati y’imbaraga nke igihugu cyari gifite ubwo Dawidi yajyaga ku butegetsi n’imbaraga zacyo n’amajyambere yacyo ari we ukiyobora. Ibyo byari kurushaho gushimangira ukwiyemera kwari gusanzwe haba ku mwami ndetse na rubanda…. Kugubwa neza kw’Abisiraheli igihe bayoborwaga na Dawidi kwari kwarakomotse ku migisha y’Imana aho kuba ku bushobozi bw’umwami cyangwa gukomera kw’ingabo ze… (AA 520.3)

➡️ Dawidi yari agamije icyubahiro cye n’icy’ingabo ze, Aho gihesha Imana icyubahiro.
⏯️Umuntu usanzwe agisha Imana inama, ashobora guhusha intego agashingira ku mbaraga ze ndetse akazirata. Birahanirwa.

2️⃣ ABAPFUYE BAZIZE IKI
🔰Ibarura ryari ryarateye abantu kutishimira ubutegetsi; nyamara nabo ubwabo bari bari barakoze ibyaha nk’ibyo byatumye Dawidi akora icyo gikorwa. Nk’uko Uwiteka yahannye Dawidi binyuze mu kugoma kwa Abusalomu, ni na ko yahaniye Abisiraheli ibyaha byabo biciye mu ifuti rya Dawidi. AA 521.5

➡️Icyaha cya Dawidi sicyo abishwe na mugiga bazize, bazize ibyaha byabo bwite. Icyaha cya Dawidi cyabaye imbarutso yo kubona ibihembo by’ibyaha bari barakoze. No mu BYO tudasobanukiwe, ubutabera bw’Imana buhoraho.

3️⃣ IMBABAZI Z’UWITEKA NI NYINSHI
🔰 Dawidi ajya kuri uwo musozi ayobowe n’umuhanuzi, maze ahubakira Uwiteka igicaniro “atamba ibitambo byoswa n’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro, yambaza Uwiteka. Uwiteka amusubirisha umuriro uva mu ijuru, ujya ku gicaniro cy’igitambo cyoswa.” “Nuko Uwiteka abona guhendahenderwa igihugu; mugiga ishira mu Bisirayeli.” (AA 521.6).

➡️N’ubwo ducumura tugakora ibyangwa n’Uwiteka, Yesu aracyari ku ntebe y’imbabazi, tumusange twicishije bugufi aratubabarira. Soma Zaburi 136 yose, hatubwira uko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Ntutinye rero kwegera intebe y’imbabazi uli waba umeze kose.

🛐 MANA NZIZA ABIBONE N’ABIYEMEZI NKATWE UTUBABARIRE. DUHE KUZIBUKIRA UBUPFAPFA TUTARABUJYAMO.🙏

🙏🏽

Wicogora mugenzi.

One thought on “<em>1 NGOMA 21: ICYAHA CYO KUBARURA ABANTU B’IMANA</em>”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *