Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 NGOMA 7: ITA IZINA RYIZA – Wicogora Mugenzi

Taliki 24 UKUBOZA 2022

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cya 1 NGOMA , usenga kandi uciye bugufi.

📖1 NGOMA 7
[1]Bene Isakari ni Tola na Puwa, na Yashubu na Shimuroni, ni bane.
[5]Kandi bene wabo bo mu miryango yose ya Abisakari, abagabo b’abanyambaraga b’intwari uko banditswe mu gitabo cyo kuvuka kwabo, bari inzovu munani n’ibihumbi birindwi.
[30]Bene Asheri ni Imuna na Ishiva na Ishivi, na Beriya na mushiki wabo Sera.
[40]Abo bose bari bene Asheri n’abatware b’amazu ya ba sekuruza, abagabo batowe b’abanyambaraga b’intwari, aba mbere mu batware. Kandi umubare wabo wabazwe uko kuvuka kwabo kwari kuri ngo bakore umurimo wo kurwana intambara, bari abagabo inzovu ebyiri n’ibihumbi bitandatu.

Ukundwa n’Imana, Amahoro Abe muri wowe. Akenshi Izina niryo muntu.

❇️IZAKARI RISOBANURA UZAHEMBWA

🔰Uyu muryango wa Isakari mwene Yakobo, yavuyemo umuryango ukomeye ifite ingabo zijya ku rugamba 87000. Ese ubwo Imana ntiyamuhembye?
Yakobo yabaye umuriganya nk’uko izina rye risobanura.

🔰Asheri bisobanura Munezero (Happy), yahawe na Yoshuwa muri Kanani. Bwari ubutaka bwera cyane, hari urwuri rwiza cyane, kandi wari umuryango ukize bidasanzwe. Bakaba bari bazwi mu kugira cyane amavuta ya Elayo.

➡️Igihe kirageze kandi cyararenze ngo Uwitwa umukristu abeho nk’umukristu Aho kubyitirirwa kuko igikwiye “izina niryo muntu”. Yesu ati muzabamenyera ku mbuto zabo.
📖Abaroma 6:21
Mbese icyo gihe mweraga mbuto ki zitari ibibakoza isoni ubu, amaherezo yabyo akaba ari urupfu?

➡️Si ngombwa kwitwa uzarimbuka, uko Yabesi (Segahinda) yahinduriwe amateka akaba Munezero, niko nawe wahitamo kuzagira amaherezo y’uwo twakwita Bugingo, amaherezo ntabe urupfu.

🛐MANA NZIZA DUSHAKA KWITWA NAWE ABAHIRWA KANDI UTUBASHISHE KUBAHO NK’ABANYAMUGISHA🙏🏽

Wicogora Mugenzi

One thought on “1 NGOMA 7: ITA IZINA RYIZA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *