Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 NGOMA 6: ABATAMBYI B’UBWAMI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cya 1 NGOMA , usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 23 UKUBOZA 2022

📖1 NGOMA 6
[1]Bene Lewi ni Gerushomu na Kohati na Merari.
[15]Mwene Uza ni Shimeya, mwene Shimeya ni Hagiya, mwene Hagiya ni Asaya.
[16]Abo ni bo Dawidi yashyize ku murimo wo kuririmba mu nzu y’Uwiteka, ubwo isanduku yari imaze gushyirwa mu buruhukiro,
[17]bagakoreshereza indirimbo imbere y’ubuturo bw’Ihema ry’ibonaniro, kugeza aho Salomo yamariye kubaka inzu y’Uwiteka i Yerusalemu, bagakora umurimo wabo bakuranwa, uko ibihe byabo byari biri.
[33]Kandi bene wabo Abalewi, bashyiriweho gukora umurimo wose wo mu buturo bw’inzu y’Imana.
[34]Ariko Aroni n’abahungu be batambiraga ku gicaniro cy’ibitambo byoswa no ku gicaniro cyo koserezaho imibavu, bagakora imirimo yose y’Ahera cyane, bagahongerera Abisirayeli nk’ibyo Mose umugaragu w’Imana yategetse byose.
[39]Kandi izi ni zo nturo bagabanijwe zo kubamo uko ingando zabo zari ziri: bene Aroni bo mu mazu y’Abakohati (kuko umugabane wa mbere wari uwabo),
[49]Abisirayeli baha Abalewi iyo midugudu n’ibikingi byayo.

Ukundwa n’Imana, Amahoro Abe muri wowe. Hitamo Kandi wizere Kristu ube umutambyi w’ubwami butazahanguka.

❇️UMURYANGO UDASANZWE

🔰Umuryango wa Lewi ntiwahawe gakondo ubwo Indi imiryango yayihabwaha. Bari abakozi b’Imana, bakora imirimo yo kuyihuza n’abantu bayo mu miryango yose y’Abisiraheri. Bagashyigikirwa n’Abisitaheri bose. Ese ushyigikira umurimo w’Imana cg urarebera gusa?
UYU munsi turarikirwa kuba abatambyi:

📖1 Pet 2:9-10
Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, ABATAMBYI b’ubwami, ISHYANGA RYERA n’abantu Imana yaronse, KUGIRA NGO MWAMAMAZE ISHIMWE RY’IYABAHAMAGAYE, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.
Kera ntimwari ubwoko ariko NONE MURI UBWOKO BW’IMANA. Kera ntimurakababarirwa ariko NONE MWARABABARIWE.

➡️Ese ibikomangoma bibaho gute? Ese umutambyi yitwara ate?

1 Kor 10:31-32
[31]Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu CYOSE, mujye mukorera BYOSE GUHIMBAZA IMANA. NTIMUKABERE Abayuda IKIGUSHA, cyangwa Abagiriki cyangwa Itorero ry’Imana,

➡️Ubu nibwo tuzaba turi mu murimo w’ubutambyi twinjizwamo no Kwizera Yesu Kristu, no kwakira ubugingo bw’iteka atangira ubuntu.

🛐MANA TWATAMBIYE IZINDI MANA KENSHI, TUGIRE ABATAMBYI BAKWIYE B’UBWAMI BWAWE🙏🏽

Wicogora mugenzi.

One thought on “1 NGOMA 6: ABATAMBYI B’UBWAMI”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *