Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 ABAMI 24: NEBUKADINEZARI ATSINDA I YERUSALEMU – Wicogora Mugenzi

Tariki 16 UKUBOZA 2022

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 24 cya 2 ABAMI , usenga kandi uciye bugufi.

📖2 ABAMI 24:
(1)Ku ngoma ya Yehoyakimu, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni arabatera, Yehoyakimu amuyoboka imyaka itatu ariko iyo myaka ishize aramuhinduka aramugomera.
(2)Maze Uwiteka amuteza ibitero by’Abakarudaya, n’Abasiriya n’Abamowabu n’Abamoni, arabohereza abateza i Buyuda ngo baharimbure , nk’uko Uwiteka yari yavugiye mu bagaragu be b’abahanuzi
(3)Ni ukuli itegeko ry’Uwiteka niryo ryatumye ibyo biba ku Bayuda , kugira ngo abikūre imbere abahoye ibicumuro Manase yacumuye byose,
(4)N’amaraso y’abatacumuye yavushije, kuko yujuje i Yerusalemu amaraso y’abatacumuye yavushije, Uwiteka yanga kubimubabarira.
(6)Nuko Yehoyakimu aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Yehoyakini yima ingoma ye.
(8)Yehoyakini yimye amaze imyaka cumi n’umunani avutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma .
(9)Na we akora ibyangwa n’Uwiteka nk’ibyo se yakoze byose.
(10)Icyo gihe abagaragu ba Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, barazamuka batera i Yerusalemu bagota uwo murwa.
(11)Bukeye Nebukadinezari umwami w’i Babuloni arihagurukira ubwe, atera uwo murwa abagaragu be bakiwugose.
(13)Asahura iby’ubutunzi byo mu nzu y’Uwiteka byose
n’ibyo mu nzu y’Umwami , amenagura ibintu by’izahabu byo mu rusengero rw’Uwiteka byose Salomo umwami wa Isirayeli yaremye, nk’uko Uwiteka yavuze.
(14)Ajyana ab’i Yerusalemu bose ari imbohe,…

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ibyo Imana yavuze byose igihe kiragera bigasohora. Ntuzagire na kimwe udaha agaciro.

1️⃣IBIBI BITUGERAHO NI INGARUKA Z’ICYAHA

🔰Yehoyakimu yamaze imyaka cumi n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma, akora ibyangwa n’Uwiteka Imana ye ,Yehoyakini amara amezi atatu n’iminsi cumi i Yerusalemu ari ku ngoma, akora ibyangwa n’Uwiteka,
Sedekiya atangira gutegeka ,amara imyaka cumi n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma,akora ibyangwa n’Uwiteka.(2Ngoma 36:5-12 )

▶️Imyaka ibanza y’ingoma ya Yehoyakimu yari yuzuye imiburo yavugaga iby’amakuba yari yegereje.
Mu bihe by’imyaka mike gusa, umwami wa Baburoni yari agiye kuba igikoresho cy’uburakari bw’Imana ku Buyuda bwanze kwihana.
❇️Inshuro nyinshi Yerusalemu yari igiye kujya igotwa kandi ikinjirwa n’ingabo za Nebukadinezari.
Amatsinda y’abantu akurikiranye yagombaga kujyanwa ari imbohe mu gihugu cy’i Shinari,bakajya kuhaba ari inkoreragahato .
Yehoyakimu ,Yehoyakini na Sedekiya, abo bami bose b’abayuda bagombaga gutegekera munsi y’ububasha bw’umwami wa Baburoni, kandi bose bari kuzigomeka .
❇️Ibihano bikomeye ndetse birushijeho gukomera byagombaga guhabwa ishyanga ryigometse kugeza ubwo nibura igihugu cyose cyari guhinduka umwirare, Yerusalemu igahinduka umusaka kandi igatwikwa, urusengeeo Salomo yari yarubatse rugasenywa,ndetse ubwami bw’ubuyuda bugahanguka ubutazongera gusubira ku ntebe bwahozeho mu mahanga yo ku isi .(AnA 272 )

⚠️Imana yaremye umuntu imukunze imuremera byose byagombaga gutuma agubwa neza ,ariko kubwo kwigomeka kwe, bitera Imana kurakara bityo agerwaho n’ingaruka z’uko kutumvira . ihane yiteguye kukubabarira.

🛐 MANA DUSHOBOZE KUMVA IJAMBO RYAWE KANDI TURYUMVIRE🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “<em>2 ABAMI 24: NEBUKADINEZARI ATSINDA I YERUSALEMU</em>”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *