Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
*WICOGORA MUGENZI II 2 ABAMI 19 : GUSENGA KWA HEZEKIYA * – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cy’ 2 ABAMI , usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 11 UKUBOZA 2022

📖 2 ABAMI 19
[1] Umwami Hezekiya abyumvise, ashishimura imyambaro ye yambara ibigunira, aherako yinjira mu nzu y’Uwiteka.
[15] Maze Hezekiya asenga Uwiteka amuri imbere ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli wicara ku bakerubi, ni wowe wenyine Mana y’ibihugu by’abami bo mu isi bose, ni wowe waremye ijuru n’isi.
[16] Tega ugutwi kwawe Uwiteka, wumve. Hwejesha amaso yawe Uwiteka, urebe. Wumve amagambo ya Senakeribu yatumye gutuka Imana ihoraho.
[17] Icyakora Uwiteka, abami ba Ashuri barimbuye ayo mahanga n’ibihugu byayo,
[20] Hanyuma Yesaya mwene Amosi atuma kuri Hezekiya ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze ngo: Kuko wayisabye kukurengera kuri Senakeribu umwami wa Ashuri, irabikwemereye.
[21] Maze Iri ni ryo jambo Uwiteka yamuvuzeho ngo ‘Umukobwa w’inkumi w’i Siyoni arakuneguye, araguseka akagushinyagurira, umukobwa w’i Yerusalemu akujungurije umutwe.
[32] “Ni cyo cyatumye Uwiteka avuga iby’umwami wa Ashuri ngo ntabwo azagera kuri uyu murwa, kandi ntazaharasa umwambi we, haba no kuhiyerekanira n’ingabo ye, kandi ntazaharunda ikirundo cyo kuririraho.
[33] Inzira yamuzanye ni yo izamusubizayo, ntabwo azagera kuri uyu murwa, ni ko Uwiteka avuze.
[34] Nzarinda uyu murwa nywukize ku bwanjye no ku bw’umugaragu wanjye Dawidi.”

Ukundwa n’Imana amahoro Imana itanga abe kuri wowe. Gusenga ni intwaro iruta izindi ukwiye kurwanisha.

1️⃣ UMWAMI WA ASHURI ATUKA IMANA
Umwami Hezekiya yababajwe n’uko umwami wa Ashuri, ashishimura imyambaro ye yambara ibigunira, aherako yinjira mu nzu y’Uwiteka (um. 1).
Ikinejeje nuko Hezekiya amaze kubyumva yirukiye mu nzu y’Imana, kandi agatuma kubwira aka kaga ku muhanuzi w’Imana Yesaya, ngo bamubwire akaga yagushije!

➡️ Mu bihe byiza no mu ngorane witabaza nde? Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe. (1 Petero 5:7)

2️⃣ HEZEKIYA ASUBIZWA
Uwiteka abinyujije muri Yesaya yasubije Umwami Hezekiya. Um. 6-7. (6) Yesaya arababwira ati “Mubwire shobuja muti ‘Uwiteka aravuze ngo: Ntutinye ayo magambo wumvise abagaragu b’umwami wa Ashuri bantutse.
(7) Nzamushyiramo undi mutima. Ubwo azumva impuha azasubira mu gihugu cye, kandi nagerayo nzamwicisha inkota.’ ”

➡️ Uwiteka niwe ukwiye icyubahiro kandi niwe urengera abamwisunga. Yesaya 48:11 Ku bwanjye nzabyikorera, nta cyatuma izina ryanjye ritukwa kandi icyubahiro cyanjye sinzagiha undi.

3️⃣ INTWARO YO GUSENGA
Hezekiya yanesheje gusenga, amasengesho ni intwaro ikomeye. Mu gusenga tuvuga ubuhangange bw’Imana, tukayishima, tukihana ibyaha byacu, tukayisaba kandi tusabira abandi. Ni ukuganira n’Imana tuyibwira kandi nayo ikadusubiriza mu Ijambo ryayo bibliya.

▶️Harihw impamvu zimwe zatuma twiringira kw Imana izumvira gusenga kwacu lya mbere yo muri zo, n’uko twiyumvamo ko dukennye Imana kw idufasha Yarisezeraniy’iti: “Ufit’inyota nzamusukahw amazi, n’imigezi ku butaka bgumye” Yesaya 44:3. Abafit’inzara n’inyota byo gukiranuka, bakāhagizwa no gushak’lmana, babasha kumenya badashidikanya yuko bazahazwa Dukwiriye kūgurur’umutima rwose, kukw iyo bitabaye bityo, tutabasha gusukwah’umugisha w’lmana ngo tuwakīre. (KY 47.2)

Mureke tugire ibihe bihoraho byo kubana n’Imana, tuyugururire imitima yacu.

🛐 MANA DUHE KUBANA NAWE MU MASENGESHO TUKUBWIRE IBYACU BYOSE🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “*WICOGORA MUGENZI II 2 ABAMI 19 : GUSENGA KWA HEZEKIYA *”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *