Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 ABAMI 15: IBYO KU NGOMA YA UZIYA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 15 cya 2 ABAMI , usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 07 Ukuboza 2022
📖 2 ABAMI 15

[1] Mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi wo ku ngoma ya Yerobowamu umwami w’Abisirayeli, Uziya mwene Amasiya umwami w’Abayuda yarimye.
[2] Ajya ku ngoma amaze imyaka cumi n’itandatu avutse, amara imyaka mirongo itanu n’ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Yekoliya w’i Yerusalemu.
[3] Akora ibishimwa imbere y’Uwiteka nk’ibyo se Amasiya yakoze byose.
[5] Hanyuma Uwiteka ateza umwami ibibembe arinda atanga akiri umubembe, akajya arara mu nzu y’akato. Nuko Yotamu umwana we yategekaga mu cyimbo cye, agacira imanza abantu bo mu gihugu.
[35] Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro. Yotamu ni we wubatse irembo ry’inzu y’Uwiteka ryo haruguru.
[36] Ariko indi mirimo ya Yotamu n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda?
[37] Muri iyo minsi ni ho Uwiteka yatangiye kohereza Resini umwami w’i Siriya na Peka mwene Remaliya kurwanya Abayuda.

Ukundwa n’Imana gira amahoro; reka tugire icyo twigira ku byo ku ngoma ya Uziya n’uko abami b’Abisirayeli bakurikiranye.

1️⃣ IBIBEMBE INDWARA IDASANZWE
🔰Hanyuma Uwiteka ateza umwami ibibembe arinda atanga akiri umubembe, akajya arara mu nzu y’akato. Nuko Yotamu umwana we yategekaga mu cyimbo cye, agacira imanza abantu bo mu gihugu. (2 Abami 15:5).

▶️ Kuba umwami yarararaga mu nzu y’akato nkawe umuntu uciriritse wo hasi bikwigisha iki? Biguha irihe somo?
Isomo rya mbere:

▶️ Icyaha ntikireba ikiciro umuntu arimo yaba umukene, yaba umukire, yaba umuyobozi cyangwa umuyoborwa.
Isomo rya kabiri: uburyo twakagombye kwirinda icyaha.

▶️ Umwuka w’ubuhanuzi utugaragariza ibintu twakagombye kwirinda nkuko umuntu yakwirinda ibibembe; muri byo twavuga ibi bikurikira:
Ibitekerezo n’urukundo rw’agahararo, bikwiriye kwirindwa nk’uwirinda ibibembe.

▶️ Abasore n’inkumi benshi cyane bo muri iki gihe ntabwo baboneye; nicyo gituma bakwiriye kwitonda cyane. Abajyaga bagira ingeso zitunganye, nubwo bagira intege nke mu bindi, bakwiriye kutagira umugayo muri ibi. IZI2 16.2

▶️ Amagambo agaragaza gusesereza abandi no kuzimura, ni byo byitwa kuneguriza izuru abanduye mu mutima bakoresha bashaka kwerekeza ku kibi batahangara kuvuga beruye. Urubyiruko rukwiriye kwigishwa kwirinda igitekerezo n’intambwe yose iganisha kuri bene iyo migirire nk’uko rwirinda ibibembe. Ub 247.6

2️⃣ INGARUKA Z’ICYAHA
📖 [1] Mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi wo ku ngoma ya Yerobowamu umwami w’Abisirayeli, Uziya mwene Amasiya umwami w’Abayuda yarimye.
[2] Ajya ku ngoma amaze imyaka cumi n’itandatu avutse, amara imyaka mirongo itanu n’ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Yekoliya w’i Yerusalemu.

▶️ Mugihe Uziya yimye ingoma akamara imyaka 52 ari ku ngoma mu Buyuda; ku rundi ruhande, Zekariya mwene Yerobowamu yimye mu Bisirayeli i Samariya, amara amezi atandatu (6) ari ku ngoma. Si zekariya wamaze igihe gito ku ngoma gusa ahubwo n’abamukurikiye bose niko byabagendekeye. Shalumu mwene Yabeshi yarimye, amara ukwezi kumwe i Samariya ari ku ngoma.

▶️ Uku kumara igihe kigufi ku ngoma bifitanye isano yabugufi n’ibyo Adamu yahishuriwe nyuma yo gucumura.

▶️ Adamu yahishuriwe ibintu by’ingenzi bizaranga amateka y’ikiremwamuntu, uhereye igihe yacirwaga urubanza n’ijuru muri Edeni, mu gihe cy’Umwuzure, ugakomeza kugeza ku kuza kwa mbere k’Umwana w’Imana. Yeretswe ko n’ubwo igitambo cya Kristo gihagije gucungura isi yose, benshi bazahitamo imibereho y’ibyaha aho guhitamo imibereho yo kwihana no kumvira. Ubugizi bwa nabi buziyongera uko ibihe bizajya bihita, umuvumo w’icyaha uzakomeza kuba ku bantu, ku nyamaswa no ku isi. Iminsi yo kurama k’umuntu izatuba bitewe n’icyaha cye; azajya agenda yonda kandi ububasha bwe no kwihangana, ibya mwuka, n’iby’ubwenge bizasubira inyuma kugeza ubwo isi izuzuramo ubuhanya bukabije.

▶️ Bitewe n’umururumba n’irari, abantu ntibazashobora kwishimira ukuri guhebuje dukesha ukuri kw’umugambi w’agakiza. Nanone kandi, Kristo, mu kuri k’umugambi watumye amanuka mu ijuru, azakomeza kwireherezaho abantu, kandi akomeze kubararikira guhisha intege nke n’ububi bwabo muri We. Ku bamusanga bose bizeye, azabaha ibyo bakeneye. Kandi hari bake bazagundira ijambo ry’Imana kandi ni bo bazasangwa batanduye. AA 36.3

🛐 DATA WA TWESE URI MU IJURU TWIGISHE KUBARA IMINSI YACU🙏

Wicogora Mugenzi

One thought on “2 ABAMI 15: IBYO KU NGOMA YA UZIYA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *