Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
UMWAMI W’ABISIRAHELI ARWANA N’UMWAMI W’ABAYUDA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 14 cya 2 ABAMI , usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 06 UKUBOZA 2022

📖 2 ABAMI 14
[1] Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Yehowasi mwene Yehowahazi umwami w’Abisirayeli, Amasiya mwene Yowasi umwami w’Abayuda yarimye.
[2] Atangira gutegeka amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n’icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Yehoyadina w’i Yerusalemu.
[3] Akora ibishimwa imbere y’Uwiteka, ariko ntiyahwanije na sekuruza Dawidi, ahubwo yakoraga n’ibyo se Yowasi yakoraga byose.
[4] Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro.
[8] Hanyuma Amasiya yohereza intumwa kuri Yehowasi mwene Yehowahazi mwene Yehu umwami w’Abisirayeli ati “Vayo twibonanire.”
[9] Yehowasi umwami w’Abisirayeli atuma kuri Amasiya umwami w’Abayuda ati “Igitovu cy’i Lebanoni cyatumye ku mwerezi w’i Lebanoni kiti ‘Umuhungu wanjye umushyingire umukobwa wawe.’ Bukeye inyamaswa yo mu kibira cy’i Lebanoni iragikandagira.
[10] Icyakora watsinze i Bwedomu, mu mutima wawe uriyogeza. Nuko byirate, ariko ugume imuhira. Ni iki gituma wishyira mu bitari ibyawe ngo bikugirire nabi, ukagwa wowe ubwawe hamwe n’Abayuda?”
[11] Ariko Amasiya ntiyabyitaho. Nuko Yehowasi umwami w’Abisirayeli arazamuka asanga Amasiya umwami w’Abayuda, bahanganira i Betishemeshi hari ah’Abayuda.
[26] Kuko Uwiteka yabonye ko umubabaro w’Abisirayeli ari mubi cyane, uhereye ku mbata ukagera ku b’umudendezo, kandi nta n’umwe wasigaye ngo arengere Abisirayeli.
[27] Nuko Uwiteka ntiyavuze ko azatsemba izina rya Isirayeli ngo rishire munsi y’ijuru, ahubwo abakirisha ukuboko kwa Yerobowamu mwene Yehowasi.

Ukundwa n’Imana amahoro abe kuri wowe.

1️⃣ AMASIYA ATESHUKA KU KUMVIRA UWITEKA
Amasiya yimye ingoma ayobora abayuda afite imyaka 25, akora ibishimwa n’Uwiteka ariko ku ngoma ye abantu bakomeza gutambira ibigirwamana mu ngoro zabyo.

➡️ Nuko amaze kuganza ku ngoma agambirira guhora abagaragu bishe se ari umwami, ariko ntiyica abana. Ateranya abayuda bose ndetse agurira n’ingabo z’abisiraheli ngo bajyane ku rugamba. Umuntu w’Imana amubuza iki gikorwa ariko iyo ntumwa arayininira, nicyo cyatumye agwayo! 😭

▶️ Uyu munsi Imana yadutumyeho bibliya nk’umuhanuzi ngo twumvire Mwuka Wera, adukure mu bibi turimo, ariko tukamubunira, adukure mu rupfu atujyane mu bugingo, ariko tukanga tukamuninira!

➡️ Ku bemera kumvira Uwiteka, adusezeranira imigisha kuri byose. (Gutegeka kwa Kabiri 28:1-13)

  1. Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, n’uwo kwitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose yo mu isi,
  2. kandi iyi migisha izakuzaho, ikugereho niwumvira Uwiteka Imana yawe.
    3-13- Mu midugudu no mu mirima, imbuto zo mu nda yawe, imyaka yo ku butaka, imbuto z’amatungo yawe, igitenga cyawe, ababisha bawe nazaguhunga, mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, uzakomeza kuba ubwoko bwera n’amahanga yose abibone, Uwiteka azagukingurira ijuru akuvubire imvura, uzaguriza amahanga wowe nttuzayaguzaho, azaguhindura umutwe ntuzaba umurizo,…

Duharanire kumvira amategeko y’Imana, tuyubahe kandi twumvire ibyo adutegeka, aya masezerano yose ni ayacu.

2️⃣ UWITEKA NTAZATSEMBA IZINA RYA ISIRAHELI
Nubwo abisiraheli bagiye bateshuka inzira, Uwiteka yasezeranye ko atazatsemba Izina rya Isiraheli. (Um. 27)

➡️ Zaburi 103:8-10

  1. Uwiteka ni umunyebambe n’umunyambabazi, Atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi.
  2. Ntakomeza kurwana iteka, Ntagumana umujinya iminsi yose.
  3. Ntiyatugiriye ibihwanye n’ibyaha byacu, Ntiyatwituye ibihwanye no gukiranirwa kwacu.

Twe gukomeza kumubabaza, ahubwo twihane tumaramaje, bityo tuzarya ibyiza byo mu gihugu.

🛐 DUHE KUMVIRA AMATEGEKO YAWE DATA

WICOGORA MUGENZI

One thought on “<em>UMWAMI W’ABISIRAHELI ARWANA N’UMWAMI W’ABAYUDA</em>”
  1. Amena. Uwiteka adushoboze kumwubaha no kumwumvira kuko ariyo soko y’imigisha ye!

    Imana ibahire ku bw’ijambo ryayo mwitangira kutugezaho.

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *