Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 ABAMI 13: IBY’INGOMA YA YEHOWAHAZI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 13 cya 2 ABAMI , usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 05 UKUBOZA 2022

📖 2 ABAMI 13
[1] Mu mwaka wa makumyabiri n’itatu wo ku ngoma ya Yowasi mwene Ahaziya umwami w’Abayuda, Yehowahazi mwene Yehu yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cumi n’irindwi ari ku ngoma.
[2] Akora ibyangwa n’Uwiteka akurikiza ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yoheje Abisirayeli ngo bacumure, ntiyabireka.
[3] Maze uburakari bw’Uwiteka bukongerezwa Abisirayeli, akajya abahāna mu maboko ya Hazayeli umwami w’i Siriya, no mu ya Benihadadi mwene Hazayeli.
[7] Nta muntu Uwiteka yasigiye Yehowahazi, keretse abagabo mirongo itanu bagendera ku mafarashi n’amagare cumi, n’ingabo zigenza inzovu imwe, kuko umwami w’i Siriya yari yabarimbuye akabahindura nk’umurama w’aho bahurira.
[14] Kandi Yehowasi akiri ku ngoma ye, Elisa afatwa n’indwara, ari yo yamwishe. Yehowasi umwami w’Abisirayeli aramanuka ajya aho ari, aramuririra aravuga ati “Ye baba data we, ko wari amagare n’abanyamafarashi ba Isirayeli!”
[15] Elisa aramubwira ati “Enda umuheto n’imyambi.” Nuko arayenda.
[16] Abwira umwami w’Abisirayeli ati “Fata umuheto mu kuboko.” Awufata mu kuboko. Elisa ashyira ibiganza bye ku by’umwami.
[17] Aherako aravuga ati “Kingura idirishya ryerekeye iburasirazuba.” Ararikingura. Elisa aramubwira ati “Rasa.” Ararasa. Aravuga ati “Ni umwambi w’Uwiteka unesha, ni wo mwambi wo kunesha i Siriya, kuko uzatsinda Abasiriya muri Afeka kugeza aho uzabatsembera.”
[20] Bukeye Elisa arapfa, baramuhamba. Undi mwaka utashye, ibitero by’Abamowabu bitera icyo gihugu.
[21] Bukeye hariho abajyaga guhamba umuntu, barabukwa igitero kimwe, bajugunya uwo mupfu mu gituro cya Elisa. Nuko intumbi igwiriye amagufwa ya Elisa, ako kanya uwo muntu arazuka, arabaduka arahagarara.

Ukundwa n’Imana amahoro abe kuri wowe. Iyaba twakoraga umurimo w’Imana kugera ku munsi wa nyuma nka Elisa!

1️⃣ UMWAMI YEHOWAHAZI YIMA INGOMA
Umwami Yehowahazi nawe yima ingoma ya Isiraheli, nawe atera ikirenge mu cya sekuru Yerobowamu maze agomera Uwiteka. Kubw’ibyo Uwiteka yarabahanye mu ntambara zose barwanaga, abahana mu maboko y’abasiriya hagwa benshi ku rugamba.

⚠️ Igihe cyose tuzaninira Umwuka w’Imana, tukigira ibyigenge, Imana izatureka. Itangiriro 6:3 – Uwiteka aravuga ati “Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n’abantu iteka ryose, kuko ari abantu b’umubiri.

2️⃣ INGOMA Y’UMWAMI YEHOWASI
N’ubwo uyu mwami nawe yabaye nk’abamubanjirije, nibura yibutse imirimo Umuhanuzi Elisa yakoze, igihe yari mu minsi ye ya nyuma ajya kumureba, bituma amuhanurira ibyo gutsinda abasiriya.

➡️ Umurimo we wari waragize umumaro cyane kandi ububasha bwe bwari bwaramamaye ku buryo igihe yari aryamye ku gisasiro cye yenda gupfa, na Yehowasi wari umwami ariko ukiri muto akaba yarasengaga ibigirwamana ariko kandi akagira kubaha Imana guke, yabonaga ko uwo muhanuzi ari we mubyeyi w’ishyanga rya Isirayeli, kandi yazirikanaga ko kuba Elisa ari mu Bisirayeli byari iby’agaciro gakomeye mu bihe by’amakuba kuruta kugira ingabo zigendera ku mafarashi n’amagare. Ibyanditswe biravuga biti: “Kandi Yehowasi akiri ku ngoma ye, Elisa afatwa n’indwara, ari yo yamwishe. Yehowasi umwami w’Abisirayeli aramanuka ajya aho ari, aramuririra aravuga ati: “Ye baba data we, ko wari amagare n’abanyamafarashi ba Isirayeli!” 2Abami 13:14. (AnA 238.2)

➡️ Nuko uwo muhanuzi wendaga gupfa ategeka umwami ati: “Enda umuheto n’imyambi.” Yehowasi yaramwumviye. Maze umuhanuzi aravuga ati: “Fata umuheto mu kuboko.” Yehowasi “awufata mu kuboko. Elisa ashyira ibiganza bye ku by’umwami. Aherako aravuga ati: ‘Kingura idirishya ryerekeye iburasirazuba.’” Iryo dirishya ryari ryerekeye imidugudu yo hakurya ya Yorodani yari yarigaruriwe n’Abasiriya. Nuko umwami amaze gukingura rya dirishya, Elisa amutegeka kurasa. Ubwo umwambi wafataga inzira, umuhanuzi yabwirijwe n’umwuka w’Imana kuvuga ati: “Ni umwambi w’Uwiteka unesha, ni wo mwambi wo kunesha i Siriya; kuko uzatsinda Abasiriya mu Afeka, kugeza aho uzabatsembera.” (AnA 239.2)

➡️ Maze umuhanuzi Elisa asuzuma ukwizera k’umwami. Ategeka Yehowasi gufata imyambi, maze aramubwira ati: “Yikubite hasi.” Umwami ayikubita hasi gatatu maze arekera aho. Umuntu w’Imana aramurakarira, aramubwira ati: “Iyaba wakubise gatanu cyangwa gatandatu, watsinze Abasiriya kugeza aho uzabarimburira; ariko none uzatsinda i Siriya gatatu gusa.” 2Abami 13:15-19. (AnA 239.3)

3️⃣ URUPFU RW’UMUHANUZI ELISA
“Urupfu rw’abakunzi be ni urw’igiciro cyinshi mu maso y’Uwiteka.” Zaburi 116:15. “Umukiranutsi afite ubuhungiro ndetse no mu rupfu rwe.” Imigani 14:32. Elisa yashoboraga kuvugana ibyiringiro byose kimwe n’umuhimbyi wa Zaburi ati: “Ariko Imana izacungura ubugingo bwanjye, ibukure mu kuboko kw’ikuzimu: kuko izanyakira.” Zaburi 49:15. Yashoboraga kandi guhamya afite ibyishimo byinshi agira ati: “Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho, kandi ko amaherezo azahagarara mu isi.” Yobu 19:25. “Jyeweho nzareba mu maso hawe nkiranuka, mu ikanguka ryanjye nzahaga ishusho yawe.” Zaburi 17:15. (AnA 241.1). 🙏

▶️ Nyuma y’umwaka Elisa apfuye, habaye igitangaza kidasanzwe ubwa bari bagiye gushyingura intumbi, abari bayitwaye bikanze igitero bajugunya intumbi ku magufa ya Elisa, uwo muntu arazuka! 😂 Ni ubwiru bw’Imana!

🛐 MANA YACU DUHE KUVA MU BIBI, TWEMERE KUGENGWA NAWE

WICOGORA MUGENZI

One thought on “<em>2 ABAMI 13: IBY’INGOMA YA YEHOWAHAZI</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *