Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 ABAMI 12: IBYO KU NGOMA YA YOWASI, ASANA URUSENGERO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cya 2 ABAMI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 04 Ukuboza 2022

📖 2 ABAMI 12

[1] Yowasi yimye amaze imyaka irindwi avutse.

[2] Mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma ya Yehu, Yowasi yarimye, amara imyaka mirongo ine i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Sibiya w’i Bērisheba.

[3] Yowasi akora ibishimwa imbere y’Uwiteka iminsi Yehoyada umutambyi yamwigishirijemo yose.

[5] Bukeye Yowasi abwira abatambyi ati “Impiya zose z’ibintu byejejwe zizanywe mu nzu y’Uwiteka zigakoreshwa, n’iz’umuntu wese aciwe, n’impiya zose umuntu wese agambiriye mu mutima we kuzana mu nzu y’Uwiteka,

[6] izo zose abatambyi bazende, umutambyi wese azatse uwo baziranye, bahereko basane ahasenyutse, aho bazasanga ku nzu hose.”

[10] Maze umutambyi Yehoyada yenda isanduku atobora umwenge mu gipfundikizo cyayo, ayitereka bugufi bw’icyotero, mu ruhande rw’iburyo aho umuntu yinjirira mu nzu y’Uwiteka. Nuko abatambyi barinda urugi bakajya bashyiramo impiya zose zazanwaga mu nzu y’Uwiteka.

[11] Bukeye babonye ko impiya zigwiriye muri iyo sanduku, umwanditsi w’umwami n’umutambyi mukuru barazamuka, bashyira mu masaho impiya zibonetse mu nzu y’Uwiteka, barayabara.

[12] Bamaze gupima impiya baziha abategetswe gukoresha imirimo y’inzu y’Uwiteka, na bo baziha ababaji n’abubatsi bubakaga inzu y’Uwiteka,

[13] n’abubakishaga amabuye n’abayabazaga. Kandi izindi bazigura imbaho n’amabuye abaje byo gusana ahasenyutse ku nzu y’Uwiteka, izindi bazitanga ku bindi byari bikwiriye gusana iyo nzu.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Imana ikomeje kubungabungo umuryango wayo ibinyujije muri Yowasi

1️⃣ IGIHE GIKWIRIYE CYO GUKORERA UWITEKA
🔰Umuntu naho ari umwana amenyekanira ku byo akora, Niba umurimo we uboneye kandi utunganye. (Imigani 20:11). Yowasi yimye amaze imyaka irindwi avutse. Muvandimwe nta kigero runaka kibaho cyo gukorera Imana ahubwo igihe cyose uhamagariwe uba ugomba kwitaba. Wowe umaze imyaka ingahe uvutse? Umaze imyaka ingahe mu Itorero? None se waba warakoreye iki Imana? Wowe waba warimariye iki? Uruhare rwawe mu Itorero ni uruhe? Ngaho isuzume urebe niba warabaye icyubi cyangwa ikigamizi mu Itorero ubarizwamo.

2️⃣ UBUYOBE BUBIRI
🔰 Bukeye Yowasi abwira abatambyi ati “Impiya zose z’ibintu byejejwe zizanywe mu nzu y’Uwiteka zigakoreshwa, n’iz’umuntu wese aciwe, n’impiya zose umuntu wese agambiriye mu mutima we kuzana mu nzu y’Uwiteka, izo zose abatambyi bazende, umutambyi wese azatse uwo baziranye, bahereko basane ahasenyutse, aho bazasanga ku nzu hose.” (2 Abami 12:5-6)

▶️ Ivugurura rya Yowasi n’abamufashishije kwima ingoma ntiryabaye iryo kurwanya Bali na bayiramyaga gusa. Ahubwo nyuma yo kurwanya Bari hakurikiyeho igikorwa cyo gusana urusengero.

▶️ Harih’ubuyobe bubiri abana b’lmana bakwiriye kwirinda—cyane cyane abatangiye vuba kwiringir’imbabazi zayo. Ubuyobe bumwe bgamaze kuvugwa, n’ukwiringir’imirimo yabo, no kwiringira ko har’icyo bakor’ubgabo, cyatuma basābāna n’lmana. KY 30.1

▶️ Umunt’ugerageza kwiboneresh’imirimo ye akora yo gukomez’amategeko, ageragez’ikidashoboka. Icy’umuntu yakora cyose adafite Kristo, cyakwanduzwa no kwikanyiza n’ibyaha. Ubuntu bga Kristo bgonyine, ni bgo bubasha kutuboneza kubgo kwizera. KY 30.2

▶️ Ubuyobe bwa kabiri ntibuhuye n’ubgo. N’ukwibgira yukw iy’umuntu yizeye Kristo, bimukuraho gukomez’amategeko y’lmana; ngo kwizera kwonyine ni kwo kudutera kugabirw’ ubuntu bga Kristo, kandi ngw imirimo yacu ntigir’ihuriro no gucungurwa kwacu. KY 30.3

▶️ Muvandimwe n’Uwisunga Yesu Kristo azakurinda kugwa mu buyobe ubwo aribwo bwose.

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KUYOBORWA NA MWUKA WAWE🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “2 ABAMI 12: IBYO KU NGOMA YA YOWASI, ASANA URUSENGERO”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *